• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Rayon Sports yasezeye mu gikombe cy’Amahoro 2023 ishinja FERWAFA imitegurire idahwitse

Rayon Sports yasezeye mu gikombe cy’Amahoro 2023 ishinja FERWAFA imitegurire idahwitse

Editorial 08 Mar 2023 Amakuru, IMIKINO

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 8 Werurwe 2023 nibwo ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko iyi kipe yikuye mu gikombe cy’Amahoro 2023.

Ibi bije nyuma yaho iyi kipe yagombaga gukina umukino wo kwishyura na Intare FC wa 1/8 cy’irangiza, ibi bikaba bivuze ko ikipe y’Intare ikomeza muri 1/4 aho izahura na Police FC.

Intangiriro z’uko Rayon Sports idakomeza byahereye ku ibura ry’ikibuga cy’i Mubanga Isanzwe yakiriraho.

Ikibuga cya Muhanga nticyabashije kuboneka bitewe nuko muri iyo stade habereyemo umunsi mpuzamahanga w’umugore ndetse hakanaberamo imikino ya nyuma y’Umurenge Kagame Cup, ibi kandi bakaba barabimenyesheke Rayon Sports.

Iyi kipe nayo yahise ibimenyesha FERWAFA, hanzurwa ko umukino wa Rayon Sports ndetse n’Intare uzakinwa kuri uyu wa gatatu ku isaha ya saa sita n’igice, ibi byemejwe kandi nyuma yaho abashinzwe iyi stade bari bemerera Rayon Sprts ko umukino uzahabera.

Binyuze ku munyamabanga wa Rayon Sports, yabwiye itangazamakuru ko mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu ku isaha ya Saatatu n’igice, FERWAFA yabamenyesheje ko umukino utakibaye kuri uyu munsi.

Nkuko bigaragara mu ibaruwa ya FERWAFA, yabwiwe ko impamvu uyu mukino utakibaye ari uko  stade idafite amatara ashobora kwitabazwa mu gihe hakenerwa iminota y’ inyongera ku mikino yombi.

Binyuze muri icyo kiganiro n’itangazamakuru cyabereye ku kicaro cyayo ku Kimihurura, umuyobozi wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle yatangaje ko iyi kipe yikuye muri iri rushanwa bitewe nuko imitegurire y’iri rushanwa idahwitse.

Ikijyanye n’iyo mitegurire, uyu muyobozi yavuze ko bamenyeshejwe ko uyu mukino utakibaye , uyu muyobozi avuga ko byabatunguye kuko babimenyeshejwe habura amasaha abiri gusa kugirango umukino ukinwe kuko bari mu nzira berekeza aho umukino ubera.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko iyi kipe ari umunyamuryango kimwe n’abandi ariko habayeho utubahwa kuko bafatiwe icyemezo cyo guhindura umukino bibayunguye, aha avuga ko kandi bafatiwe ibyemezo biyigaragura  ndetse amategeko ntiyubahirijwe.

Gusa hari amahirwe ko iyi kipe yagaruka mu irishanwa mu gihe FERWAFA izaza ikabanira na Rayon Sports, Uwayezu ati “ Nibatwegera tukabona ko ibyari bitubangamiye bishoboka tuzavugana nabo ariko kugeza ubu batwishe mu mutwe, twebwe twafashe umwanzuro wo gusezera mu gikombe cy’Amahoro 2023.”

Asoza ubwo yari muri iki kiganiro, Uwayezu uyibora Rayon Sports yavuze ko ubu ikipe ya Gikundiro igiye guhanga amaso imikino y’igikombe cya Shampiyona y’uyu mwaka wa 2022-2023 kugirango barebe ko bagitwara bazasohokere igihugu.

Iyi kipe ya Rayon Sports ibaye ikipe ya Gatatu isezeye mu mikino y’igikombe cy’Amahoro 2023, ni nyuma ya As Kigali ndetse na Gasogi United.

2023-03-08
Editorial

IZINDI NKURU

U Butaliyani bwashyizeho agahigo ko kuba ikipe ya mbere itsinze ibitego byinshi mu mukino ufungura irushanwa rya EURO.

U Butaliyani bwashyizeho agahigo ko kuba ikipe ya mbere itsinze ibitego byinshi mu mukino ufungura irushanwa rya EURO.

Editorial 12 Jun 2021
Mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere, Umufaransa Gérard Buscher niwe wagizwe umu umuyobozi wa Tekinike mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda

Mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere, Umufaransa Gérard Buscher niwe wagizwe umu umuyobozi wa Tekinike mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda

Editorial 16 Sep 2022
Umunsi wa 16 wa shampiyona uratangira Gorilla FC yakira Police FC, umukino wa Rayon Sports na Musanze wegejwe inyuma

Umunsi wa 16 wa shampiyona uratangira Gorilla FC yakira Police FC, umukino wa Rayon Sports na Musanze wegejwe inyuma

Editorial 20 Jan 2023
Kigali : Umugabo yafatanwe inoti z’impimbano

Kigali : Umugabo yafatanwe inoti z’impimbano

Editorial 16 Oct 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umutekano mu Burundi, Perezida Ndayishimiye yagiye gupfundikira iby’abandi ibye bita imitemeri
Amakuru

Umutekano mu Burundi, Perezida Ndayishimiye yagiye gupfundikira iby’abandi ibye bita imitemeri

Editorial 26 Feb 2024
Polisi yafashe amakarito 80 y’inzoga zitemewe
Mu Mahanga

Polisi yafashe amakarito 80 y’inzoga zitemewe

Editorial 08 Jul 2016
APR BBC izahura na REG ku mukino wa nyuma wa shampiyona ya Basketball 2025,  ni nyuma yo gusezerera Patriots BBC
Uncategorized

APR BBC izahura na REG ku mukino wa nyuma wa shampiyona ya Basketball 2025, ni nyuma yo gusezerera Patriots BBC

Editorial 30 Jun 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru