Amakuru aturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo avuga ko Col.Muhawenimana Theogene uzwi ku izina rya Festus wayoboraga inyeshyamba za FLN yicanwe n’abarwanyi be basaga 80.
Col.Muhawenimana ngo yarasiwe mu mirwano yabaye mu ishyamba rya Kahuzi -Biega na Kinono ho muri Teritwari ya Kalehe, Intara ya Kivu y’Amajyepfo, akaba yari umuyobozi wa Batayo yitwa AXES I, yari ishinzwe kurinda icyicaro gikuru cya Gen.Wilson Irategeka.
Amakuru yizewe avuga ko uyu mu koloneli yapfanye n’abandi bakomeye barimo Maj.Rusanganwa Felix uzwi ku mazina ya Gbado, Maj Runyuki, Maj.Kibata, Capt Tumaine Maulice wari ukuriye Kompanyi CRAP na Hakizabera Alphonse na Capt Sibomana Musafiri wabarizwaga mu rwego rw’iperereza n’abandi barwanyi bato.
Uyu mukoloneri ngo yarashwe ubwo yasohokaga mu ishyamba rya Kahuzi -Biyega, ahita agwa mu mutego w’ingabo za Congo (FARDC) we n’abo yari ayoboye barengaga 80 bahasiga ubuzima, abandi barwanyi 45 bamanika amaboko barimo abakobwa 25.
Col.Muhawenimana Theogene ni muntu ki ?
Yavutse mu mwaka wa 1974, mu Cyahoze ari Perefegitura ya Kigali-Ngali, Komini Gashora, ubu ni mu Karere ka Bugesera, Intara y’Iburasirazuba.
Col.Muhawenimana Theogene alias Festus, yinjiye mu gicengezi mu mwaka wa 1998, muri 1999 yinjira mu Ishuri rikuru rya gisilikare ESM, yaje guhungana na Leta yatsinzwe ajya muri FDLR ahitwa i Gikoma, ho muri Repubulika ya Congo, muri Tetwari ya Rutshuro.