• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»RD-Congo : Urupfu rwa Semahurungure wakoreraga Kayumba Nyamwasa rutumye Colonel wa FARDC atoroka

RD-Congo : Urupfu rwa Semahurungure wakoreraga Kayumba Nyamwasa rutumye Colonel wa FARDC atoroka

Editorial 09 Jan 2020 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) zemeje ko umwe mu basirikare bakuru bazo, Colonel Michel Rukunda uzwi nka Makanika, yatorotse igisirikare akajya kuyobora umutwe wa Gumino ukorera mu bice bya Uvira na Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Umutwe wa Gumino wagarutsweho cyane muri Raporo y’Impuguke z’umuryango w’abibumbye mu mpera za 2018 no mu buhamya bw’abari abarwanyi ba P5 iyoborwa na Kayumba Nyamwasa, ubu bafungiwe mu Rwanda bashinjwa ibyaha birimo kwinjira mu mutwe w’ingabo utemewe no kugirana umubano na Leta y’amahanga bigamije gushoza intambara.

Uyu Colonel Makanika yari Umuyobozi wungirije w’ingabo za FARDC mu gace ka Walikale mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ashinzwe ibikorwa n’iperereza.

Colonel Michel Rukunda yatorotse igisirikare ajya mu mutwe witwaje intwaro ukorana na Kayumba Nyamwasa

Mu butumwa FARDC yanyujije kuri Twitter, yagize iti “FARDC iremeza itoroka rya Colonel Michel Rukunda, umuyobozi wungirije w’ingabo mu gace ka Walikale, wagiye mu nyeshyamba akagirwa umuyobozi w’umutwe witwaje intwaro uzwi nka “Ngumino”. Rukunda ubu arafatwa nk’umwanzi wa RDC.”

Si ubwa mbere uyu musirikare yinjiye mu nyeshyamba kuko mbere yo kwinjizwa mu ngabo za leta mu 2011, Col Makanika yayoboraga umutwe w’Abanyamulenge uzwi nka Forces Républicaines Fédéralistes (FRF).

Uyu mutwe ukunda kuvugwa mu buryo bubiri bunyuranye, Gumino cyangwa Ngumino.

Uruhare rwa Gumino mu migambi yo gutera u Rwanda

Raporo y’Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye yasohotse mu mpera z’umwaka wa 2018, yagaragaje uburyo mu mashyamba ya RDC mu duce twa Bijombo hari umutwe wa P5 uyoborwa na Shyaka Nyamusaraba wahoze ayoboye inyeshyamba za Gumino, ukoresha intwaro ziturutse mu Burundi.

P5 izwi nk’impuzamashyaka irwanya Leta y’u Rwanda, ibumbiye hamwe FDU Inkingi, Amahoro PC; RNC ya Kayumba Nyamwasa, PDP-Imanzi na PS Imberakuri, igice cya Ntaganda Bérnard.

Abahoze muri uwo mutwe babwiye inzobere z’Umuryango w’Abibumbye ko abawugize ari abanyamahanga benshi baturuka mu Rwanda n’abanye-Congo b’Abanyamulenge. Nyamusaraba yabwiraga abarwanyi ko intego y’uwo mutwe ari ukubohora u Rwanda.

Mu mwaka ushize nibwo abantu benshi bari bagize P5 batawe muri yombi na FARDC abandi benshi baricwa, abahonotse ikibatsi cya FARDC bashyikirizwa u Rwanda, ubu bari imbere y’inkiko barangajwe imbere na Rtd Major Mudathiru Habib.

Ubwo bari imbere y’urukiko mu Ukwakira 2019, umushinjacyaha wa gisirikare yavuze ko nyuma yo gushinga P5, Kayumba yaje kugira Colonel Nyamusaraba umuyobozi w’ibikorwa byose, yungirizwa na Sibo Charles, Habib Mudathiru ashingwa ibikorwa n’imyitozo, Semahurungure (na we wo muri Gumino) ashingwa iperereza na politiki.

Ubwo Mudathiru yajyaga kuyobora uwo mutwe aturutse muri Uganda akanyura mu Burundi, i Bujumbura bahuye na Colonel Ignace Sibonama ushinzwe iperereza rya gisirikare (Chief J2) na Major Bertin ushinzwe iperereza ryo hanze na Colonel Nyamusaraba, Umunyamulenge uyobora umutwe witwara gisirikare wa Gumino.

Mu kiganiro bagiranye ngo bemeranyije ko P5 igizwe ahanini n’abanyarwanda, izajya ikora imyitozo yitwikiriye Gumino, bazaba benshi bakazajya mu nkambi yabo.

Gusa imigambi yabo yaje gupfuba ubwo Kayumba yahamagaraga Habib kuri telefoni ikoresha icyogajuru, akamusaba ko batekereza uko bahindura aho bakorera, ngo bave muri Kivu y’Amajyepfo bajye ku mupaka wa Uganda.

Ngo babonaga u Burundi butabaha inkunga bihagije, ariko kuri Uganda bizeye inkunga ishobora kuba nyinshi n’abarwanyi babo bakajya babona uko bambuka bajya mu mashyamba ya RDC mu buryo bworoshye.

Umushinjacyaha yavuze ko muri uwo mugambi bakoresheje $12000 USD bohererejwe na Ben Rutabana (yaburiwe irengero agiye muri Uganda) ayanyujije kuri Western Union i Bujumbura.

Ku wa 19 Mata ngo nibwo bimutse, urugendo “rutabahiriye na gatoya,” kuko bageze muri Gatoyi i Masisi, bahuye n’ibico byinshi bya FARDC, bararaswa, bamwe barafatwa abandi bishyikiriza Monusco.

Umushinjacyaha yavuze ko abashoboye kurokoka bagiye bamanika amaboko ku matariki atandukanye, kugeza ubwo Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yabashyikirije u Rwanda. Hari n’abafashwe baramaze kugera mu kigo kinyuzwamo abavuye mu mitwe yitwaje intwaro i Mutobo.

Urupfu rwa Semahurungure rutumye Colonel wa FARDC atoroka

Col Makanika asubiye mu ishyamba nyuma y’ibitero byagabwe kuri Gumino mu Minembwe, byahitanye Colonel Semahurungure wari umuyobozi muri uwo mutwe, wapfuye inkurikirane na Général Twirinde Ndjwapa wari umuyobozi mukuru.

Ni ibitero byagabwe na Maï-Maï mu gace ka Minembwe, muri teritwari ya Fizi muri Nzeri 2019. Semahurungure yapfuye azize ibikomere yagize, agwa mu nzira bamujyana kwa muganga.

Ibyo byose byatumye Colonel Makanika atoroka ingabo za Leta ajya muri uyu mutwe usumbirijwe n’ibitero birimo ibitero bya Leta ya Congo ishaka kurandura imitwe yose yitwaje intwaro ikorera muri icyo gihugu, n’ibya Mai Mai imaze igihe ishyamiranye n’uyu mutwe ufatwa nk’uwiyemeje kurinda Abanyamulenge.

FARDC yatangaje ko uyu nawe yahindutse umwanzi w’igihugu, bivuze ko agomba guhigwa kimwe n’abandi

2020-01-09
Editorial

IZINDI NKURU

Bimwe mu bimenyetso byerekana ko Isi igiye kwinjira mu ntambara izahitana imbaga

Bimwe mu bimenyetso byerekana ko Isi igiye kwinjira mu ntambara izahitana imbaga

Editorial 04 Feb 2017
Umufasha wa Gen Castal arahamya ko yamenye ko abatutsi bagiye kwicwa ndetse na Perezida Habyarimana

Umufasha wa Gen Castal arahamya ko yamenye ko abatutsi bagiye kwicwa ndetse na Perezida Habyarimana

Editorial 13 Apr 2017
Ese ni iki gituma umuryango wa Karegeya wiriza kandi wari waramuciye

Ese ni iki gituma umuryango wa Karegeya wiriza kandi wari waramuciye

Editorial 27 Jan 2016
Uganda : Imvuru zadukiriye  Umujyi  wa Kasese

Uganda : Imvuru zadukiriye Umujyi wa Kasese

Editorial 28 Nov 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umwambari wa FDLR Ndikuriyo yeguye muri Sena y’Abarundi
Amakuru

Umwambari wa FDLR Ndikuriyo yeguye muri Sena y’Abarundi

Administrator 10 Dec 2025
Ishyaka riri ku butegetsi mu Bushinwa ryasuye u Rwanda mu rwego rwo kungurana ibitekerezo na [ RPF-Inkotanyi ]
INKURU NYAMUKURU

Ishyaka riri ku butegetsi mu Bushinwa ryasuye u Rwanda mu rwego rwo kungurana ibitekerezo na [ RPF-Inkotanyi ]

Editorial 20 Apr 2018
Uburengerazuba: Abibumbiye mu makoperative beretswe inyungu iri mu kwizigamira muri ‘‘Ejo Heza’’
UBUKUNGU

Uburengerazuba: Abibumbiye mu makoperative beretswe inyungu iri mu kwizigamira muri ‘‘Ejo Heza’’

Editorial 17 Dec 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru