Sosiyete sivile muri Beni iratangaza ko yabaruye abantu 20 bishwe n’ingo zigera mu 10 zatwitswe mu gihe cy’amasaha 48 muri iyi teritwari yo muri Kivu y’Amajyaruguru, aho ubu bwicanyi bushinjwa inyeshyamba zo mu mutwe wa ADF nk’uko byatangajwe kuri uyu wa Gatatu.
Ukuriye ubuhuzabikorwa bya sosiyete sivile ya Beni, Gilbert Kambale, yatangaje ko hari igitero cyagabwe mu giturage cya Mangolikene, mu majyepfo y’uburasirazuba bwa Beni, ahishwe abantu 8 bishwe n’inyeshyamba bikekwa ko ari iza ADF, kongeraho abandi 10 baburiwe irengero. Aha ngo banatwitse amazu.
Mbere y’ibi nk’uko Kambale yakomeje avuga, ngo ubundi bwicanyi bwabereye ahitwa Eringeti, muri “Mpandeshatu y’urupfu” iherereye hagati y’uduce twa Mbanu-Kamango na Eringeti .
Ati: “Mbese, turi ku bantu hafi 20 bishwe n’abandi basaga 15 baburiwe irengero, barimo n’impinja.”
Gilbert Kambale nk’uko bitangazwa na Radio Okapi dukesha iyi nkuru, yakomeje avuga ko ahantu hari ubuhungiro ari muri Ituri none naho hatangiye kuba ubwicanyi.
Yagize ati: “Ni yo mpamvu dusaba ko n’Umuryango Mpuzamahanga, binyuze muri manda nshya ya Monusco yenda kuvugururwa, watekereza kuri iki gice cy’amajyaruguru y’uburasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.”