• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»RDC: Abatavuga Rumwe Na Leta Baburiye Perezida Kabila

RDC: Abatavuga Rumwe Na Leta Baburiye Perezida Kabila

Editorial 14 Sep 2018 HIRYA NO HINO

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Repubulika Iharanira Demokaarasi ya Congo baburiye Leta ya Kabila ko yazaryozwa ingaruka zaterwa n’amatora y’ikinamico barimo gutegura.

Ibiro ntaramakuru AFP biratangaza ko abakuru b’abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo basabye Perezida Joseph Kabila kurinda iki gihugu “akavuyo” bavuga ko gashobora guterwa no kutubahiriza amategeko agenga amatora.

Byavuzwe n’abakandida-perezida Félix Tshisekedi na Vital Kamerhe, bari kumwe n’abagenzi babo Jean-Pierre Bemba, Moïse Katumbi, Adolphe Muzito na Antipas Mbusa batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kongo, bari bitabiriye inama yo ku wa Gatatu tariki ya 12 Nzeri 2018, yabahurije i Buruseli mu murwa mukuru w’Ububiligi.

Baburiye abagize akanama k’amatora ka Congo na Leta ya Perezida Kabila gukurikiza ibyo basaba cyangwa “bakaryozwa akavuyo n’ingaruka bizaterwa no gukora amatora y’ikinamico.”

Ibyo basaba bikubiye mu itangazo rihuriweho bashyizeho umukono mbere yuko haba amatora ya perezida yatindijwe ateganyijwe ku itariki ya 23 y’ukwezi kwa cumi na kabiri uyu mwaka.

BBC itangaza ko muri iryo tangazo, bavuze ko hari abantu bagera kuri miliyoni 10  mu gihugu gituwe na miliyoni hafi 80 bagaragara ku rutonde rw’itora ariko badashobora kugaragarizwa ibikumwe byabo.

Aba bakuru b’abatavuga rumwe n’ubutegetsi basabye ko habaho amatora ya perezida ahuriwemo na bose ndetse basaba ko ingabo z’umuryango w’abibumbye muri Kongo za MONUSCO, zemererwa kugira uruhare mu bikorwa bijyanye n’amatora.

Banasabye ko “abakandida bangiwe kwiyamamaza kubera impamvu za politiki” bemererwa kwiyamamaza.

Bwana Bemba wahoze ari umukuru w’inyeshyamba akaza no kuba Visi-Perezida wa Kongo, ni umwe muri batandatu bashakaga kwiyamamaza mu matora ya perezida ariko bakabyangirwa n’akanama k’amatora.

Yagejeje ubujurire bwe mu rukiko rw’itegeko-nshinga rwa Kongo ariko na rwo rushyigikira icyemezo cy’akanama k’amatora kamwangiye kwiyamamaza.

Kari katanze impamvu yuko yahamijwe n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ibyaha byo guha ruswa abatangabuhamya nubwo rwamugize umwere ku byaha by’intambara.

Na Bwana Muzito, wigeze kuba minisitiri w’intebe wa Congo, na we ari mu bangiwe kwiyamamaza.

Kuri Katumbi we, wahoze ayobora intara ya Katanga, yangiwe gusubira muri iki gihugu yahunze mu mwaka wa 2016.

Byitezwe ko urutonde ntakuka rw’abakandida-perezida rutangazwa ku itariki ya 19 y’uku kwezi kwa cyenda.

Iki gihugu cyahoze ari koloni y’u Bubiligi, ntabwo kirigera kigira ihinduka ry’ubutegetsi rinyuze mu mahoro kuva cyabona ubwigenge mu mwaka wa 1960.

2018-09-14
Editorial

IZINDI NKURU

Uganda:Abakobwa batari baryamana n’ Abasore (Amasugi) bagiye kujya bahembwa

Uganda:Abakobwa batari baryamana n’ Abasore (Amasugi) bagiye kujya bahembwa

Editorial 27 Jan 2017
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Editorial 16 May 2024
Ishyaka Green Party rirasaba umutekano usesuye mu gihe rizaba riri kwamamaza abazarihagararira mu Nteko

Ishyaka Green Party rirasaba umutekano usesuye mu gihe rizaba riri kwamamaza abazarihagararira mu Nteko

Editorial 25 Jun 2018
Abayobozi b’amadini n’amatorero basabwe ubufasha mu gukemura burundu ikibazo cy’ihohoterwa rikorerwa mu muryango, by’umwihariko iryibasira abagore n’abana, i Musanze

Abayobozi b’amadini n’amatorero basabwe ubufasha mu gukemura burundu ikibazo cy’ihohoterwa rikorerwa mu muryango, by’umwihariko iryibasira abagore n’abana, i Musanze

Editorial 02 May 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abahagarariye amakipe 26, bahuguwe na FERWAFA kuri ‘CAF Club Licencing’ ikoresha ikoranabuhanga
Amakuru

Abahagarariye amakipe 26, bahuguwe na FERWAFA kuri ‘CAF Club Licencing’ ikoresha ikoranabuhanga

Editorial 13 Mar 2024
CHAN: Ibihugu 3 muri ¼, 2 byarasezerewe, amakarita 2 atukura,… Ibimaze kuranga imikino 16 imaze gukinwa
IMIKINO

CHAN: Ibihugu 3 muri ¼, 2 byarasezerewe, amakarita 2 atukura,… Ibimaze kuranga imikino 16 imaze gukinwa

Editorial 24 Jan 2016
Hatahuwe uko Rujugiro Tribert, akoresha Itangazamakuru mu rwego rwo gusigiriza isura ye arimo kunyereza imisoro mu bihugu by’Afurika
ITOHOZA

Hatahuwe uko Rujugiro Tribert, akoresha Itangazamakuru mu rwego rwo gusigiriza isura ye arimo kunyereza imisoro mu bihugu by’Afurika

Editorial 17 Jan 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru