Umwe mu barwanyi bari ab’umutwe wa FDLR yavuye mu Nkambi ya Walungu muri Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’umuryango we, yerekeza mu Rwanda mbere y’uko itariki ntarengwa bahawe iyo nkambi igafungwa igera.
Muri Mata 2018 nibwo itsinda rigizwe n’Intumwa za Leta ya Congo n’imiryango itandukanye y’akarere zamenyesheje abari mu nkambi ya Walungu ko bagomba gutaha mu Rwanda ku bushake bitarenze tariki ya 20 Ukwakira 2018 kuko igomba gufungwa kuri iyo tariki.
Si iyi nkambi gusa, icyemezo kiranareba iya Kanyabayonga muri Kivu y’Amajyaruguru n’iya Bahuma i Kisangani.
Nk’uko byatangaje n’urubuga ReliefWeb, uwo Munyarwanda wahoze muri FDLR yageze i Bukavu ku wa 10 Nyakanga 2018 ari kumwe n’umugore we n’umukobwa we. Yafashijwe kuva muri iyo nkambi ya Walungu n’umukozi wa MONUSCO ushinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abari abarwanyi.
Biteganyijwe ko wo muryango utagomba kurenza icyumweru i Bukavu, ukahava woherezwa mu nkambi y’agateganyo ya Nyagatare iherereye mu Karere ka Rusizi. Uyu muryango wahawe ibikoresho by’ibanze birimo ikweto n’amafaranga mu kwitegura gutaha mu Rwanda.
Umuyobozi w’agateganyo wa MONUSCO muri Kivu y’Amajyepfo na Maniema, James Gadin, yashimye icyemezo cy’uwo wahoze muri FDLR, kije mbere habura amezi ngo hashyirwe mu bikorwa icyemezo cyo gufunga inkambi zicumbikiye abahoze ari abarwanyi nk’uko cyafashwe n’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bigize bigize Akarere k’Ibiyaga Bigari, yateraniye i Brazzaville muri Congo mu Ukwakira 2017.
James Gadin yavuze ko icyo cyemezo cyo gutaha ku bushake ari cyiza kuri MONUSCO, kuri RDC, CIRGL no ku Ntumwa yihariye y’Umunyamabanga wa Loni mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Yavuze ko iyo ari intangiriro y’ifungwa ry’inkambi ya Walungu, abahoze ari abarwanyi bamazemo imyaka irenga itatu nubwo ubuzima butaboroheyemo. Bamwe bagiye banga kuyisohokamo kubera gushaka kwifatanya n’abandi cyangwa kubera amakuru abayobya baherwa muri iyo nkambi.
Uwo muryango ugiye kuva ku butaka bwa Congo ugiye kugira amahirwe y’ubuzima bwiza, amahoro n’umutekano mu Rwanda nyuma y’igihe kirekire wamaze mu ishyamba, wavamo ukajya mu nkambi.
James Gadin yahamagariye n’abandi 189 bari muri iyo nkambi ya Walungu, barimo 44 bahoze ari abarwanyi ba FDLR, kimwe n’abandi bakiri mu mashyamba kwemera gusubira mu buzima butanga icyizere cy’ejo hazaza kuri bo n’ababakomokaho.
U Rwanda ruhora rwiteguye kwakirana yombi umuntu wese ufashe icyemezo cyo gutaha, agasubizwa mu buzima busanzwe.
MAOMBI jOHN
NONE SE IYO UMURWANYI UMWE ATASHYE MUHITA MUBIGIRA INDIRIMBO NKAHO INTAMBARA IGIYE GUTANGIRA MU RWANDA IRANGIYE? UZIKO MUSETSA KOKO!!