• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»RDC: Bamwe mu bahoze muri FDLR bemeye kuva mu nkambi mbere y’uko zifungwa

RDC: Bamwe mu bahoze muri FDLR bemeye kuva mu nkambi mbere y’uko zifungwa

Editorial 24 Jul 2018 Mu Mahanga

Umwe mu barwanyi bari ab’umutwe wa FDLR yavuye mu Nkambi ya Walungu muri Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’umuryango we, yerekeza mu Rwanda mbere y’uko itariki ntarengwa bahawe iyo nkambi igafungwa igera.

Muri Mata 2018 nibwo itsinda rigizwe n’Intumwa za Leta ya Congo n’imiryango itandukanye y’akarere zamenyesheje abari mu nkambi ya Walungu ko bagomba gutaha mu Rwanda ku bushake bitarenze tariki ya 20 Ukwakira 2018 kuko igomba gufungwa kuri iyo tariki.

Si iyi nkambi gusa, icyemezo kiranareba iya Kanyabayonga muri Kivu y’Amajyaruguru n’iya Bahuma i Kisangani.

Nk’uko byatangaje n’urubuga ReliefWeb, uwo Munyarwanda wahoze muri FDLR yageze i Bukavu ku wa 10 Nyakanga 2018 ari kumwe n’umugore we n’umukobwa we. Yafashijwe kuva muri iyo nkambi ya Walungu n’umukozi wa MONUSCO ushinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abari abarwanyi.

Biteganyijwe ko wo muryango utagomba kurenza icyumweru i Bukavu, ukahava woherezwa mu nkambi y’agateganyo ya Nyagatare iherereye mu Karere ka Rusizi. Uyu muryango wahawe ibikoresho by’ibanze birimo ikweto n’amafaranga mu kwitegura gutaha mu Rwanda.

Umuyobozi w’agateganyo wa MONUSCO muri Kivu y’Amajyepfo na Maniema, James Gadin, yashimye icyemezo cy’uwo wahoze muri FDLR, kije mbere habura amezi ngo hashyirwe mu bikorwa icyemezo cyo gufunga inkambi zicumbikiye abahoze ari abarwanyi nk’uko cyafashwe n’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bigize bigize Akarere k’Ibiyaga Bigari, yateraniye i Brazzaville muri Congo mu Ukwakira 2017.

James Gadin yavuze ko icyo cyemezo cyo gutaha ku bushake ari cyiza kuri MONUSCO, kuri RDC, CIRGL no ku Ntumwa yihariye y’Umunyamabanga wa Loni mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

Yavuze ko iyo ari intangiriro y’ifungwa ry’inkambi ya Walungu, abahoze ari abarwanyi bamazemo imyaka irenga itatu nubwo ubuzima butaboroheyemo. Bamwe bagiye banga kuyisohokamo kubera gushaka kwifatanya n’abandi cyangwa kubera amakuru abayobya baherwa muri iyo nkambi.

Uwo muryango ugiye kuva ku butaka bwa Congo ugiye kugira amahirwe y’ubuzima bwiza, amahoro n’umutekano mu Rwanda nyuma y’igihe kirekire wamaze mu ishyamba, wavamo ukajya mu nkambi.

James Gadin yahamagariye n’abandi 189 bari muri iyo nkambi ya Walungu, barimo 44 bahoze ari abarwanyi ba FDLR, kimwe n’abandi bakiri mu mashyamba kwemera gusubira mu buzima butanga icyizere cy’ejo hazaza kuri bo n’ababakomokaho.

U Rwanda ruhora rwiteguye kwakirana yombi umuntu wese ufashe icyemezo cyo gutaha, agasubizwa mu buzima busanzwe.

2018-07-24
Editorial

IZINDI NKURU

Burya umusazi ngo arasara akagwa ku ijambo, Serge Ndayizeye, umuzindaro w’ibigarasha, ati:”Uwaturoze ntiyakarabye’’.

Burya umusazi ngo arasara akagwa ku ijambo, Serge Ndayizeye, umuzindaro w’ibigarasha, ati:”Uwaturoze ntiyakarabye’’.

Editorial 28 Mar 2022
Polisi y’u Rwanda irakangurira ababyeyi  n’abayobozi gukomeza ingamba zo kwita ku burenganzira bw’abana

Polisi y’u Rwanda irakangurira ababyeyi n’abayobozi gukomeza ingamba zo kwita ku burenganzira bw’abana

Editorial 14 Mar 2016
Polisi ya Uganda yatangije iperereza ku kivugwa ko ari ihohotera ryakorewe umupolisikazi Esther Namaganda

Polisi ya Uganda yatangije iperereza ku kivugwa ko ari ihohotera ryakorewe umupolisikazi Esther Namaganda

Editorial 25 Feb 2019
Abavuga rikumvikana bo muri Gasabo bahawe ubumenyi ku bukangurambaga bw’isuku n’umutekano

Abavuga rikumvikana bo muri Gasabo bahawe ubumenyi ku bukangurambaga bw’isuku n’umutekano

Editorial 01 Aug 2016

Igitekerezo kimwe

  1. MAOMBI jOHN
    July 26, 20183:38 pm -

    NONE SE IYO UMURWANYI UMWE ATASHYE MUHITA MUBIGIRA INDIRIMBO NKAHO INTAMBARA IGIYE GUTANGIRA MU RWANDA IRANGIYE? UZIKO MUSETSA KOKO!!

    Subiza

Leave a Reply to MAOMBI jOHN Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Hon Makuza Bernard,  yasobanuye uko urupfu rwa Mucyo Jean De Dieu rwagenze
Mu Mahanga

Hon Makuza Bernard, yasobanuye uko urupfu rwa Mucyo Jean De Dieu rwagenze

Editorial 06 Oct 2016
Abatwara abagenzi basabwe gushishoza ngo badatwara ibintu bitemewe n’amategeko
Mu Mahanga

Abatwara abagenzi basabwe gushishoza ngo badatwara ibintu bitemewe n’amategeko

Editorial 28 Jun 2016
Akarimi keza ka RNC k’urupfu rw’Umwami Kigeli gahatse iki ?
ITOHOZA

Akarimi keza ka RNC k’urupfu rw’Umwami Kigeli gahatse iki ?

Editorial 19 Oct 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru