Mu kiganiro cye cya mbere yagiranye n’itangazamakuru kuva hatangazwa ibyavuye mu matora by’ibanze, Emmanuel Ramazani Shadary wari umukandida w’ihuriro ry’amashyaka ashyigikiye ubutegetsi(FCC) muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, yemereye ku cyicaro cy’ishyaka PPRD rimaze imyaka isaga 15 ku butegetsi I Kisnhasa, ko yatsinzwe.
Akurikije ububasha ahabwa no kuba ari Umunyamabanga Uhoraho w’ishyaka PPRD, umukandida wa FCC yasabye abayoboke kwemera ibyavuye mu matora by’agateganyo byatangajwe na CENI.
Imbere y’abayoboke bari bamushyigikiye, Emmnuel Ramazani Shadary yemeye ku mugaragaro ko yatsinzwe amatora ndetse yongeraho ko nta mpamvu yo kugana urukiko rurinda itegeko nshinga kuburana ibyavuye mu matora.
Mu rwego rwo gushaka guha morale aba bayoboke nk’uko iyi nkuru dukesha DigitalCongo ikomeza ivuga, Shadary mbere y’uko hatangazwa ibyavuye mu matora y’abadepite (ishyaka rye ryabonyemo imyanya iruta andi mashyaka) nk’uko byatangajwe kuri uyu wa Gatandatu, yavuze ko urugamba rugiye gukomeza kuko yari yizeye ko bazabona imyanya myinshi mu nteko.
Niko byagenze rero ubwo hatangazwaga ibyavuye mu matora kuko uruhande rushyigikiye ishyaka ryari ku butegetsi rwegukanye imyanya 261 mu myanya 500.