Inyeshyamba za FDLR/Rudi zirashinjwa gushimuta abaturage 13 zasanze mu mirima yabo, ubuyobozi bukavuga ko zabasanze mu gace ka Kibingu gaherereye mu bilometero bitandatu uturutse muri Kibirizi muri Kivu y’Amajyaruguru.
Radiyo Okapi itangaza ko abo bantu bashimuswe ku wa 13 Kamena 2018, FDLR/ Rudi ishimuta abantu umunani, abandi bagera kuri batanu nabo baza gushimutwa ariko bigakekwa ko nabo ariyo yabatwaye.
Perezida wa Sosiyeti Sivile muri aka gace ka Kibirizi, Nguka Dieudonné, aremeza aya makuru agira ati “ Batanu bashimuswe harimo umwarimu wo mu kigo ‘Institut Saint Sauveur’ turimo gukora iperereza kuri iri shimuta tunashaka imiryango y’aba batatu bandi,…”.
Akomeza avuga ko mu cyumweru gishize nabwo i Kibingu na Kirima hashimuswe abandi bantu batatu, nyuma babiri baza kurekurwa. Akomeza avuga ko Sosiyeti sivile yagiye isaba kenshi ko aka gace kashyirwamo ingabo za Leta ngo zibacungire umutekano ariko ntibikorwa.
Inyeshyamba za FDLR zimaze imyaka isaga 24 ziba mu mashyamba ya Congo, Umuryango w’abibumbye ukaba uzifata nk’umutwe w’iterabwoba kubera ibikorwa by’ubwicanyi ukora, kwica abaturage, gusahura no gutwika, gufata abagore n’abakobwa ku ngufu,….