Mu gihe abaturage bakomeje kwicwirwa mu myigaragambyo , abandi bakayikomerekeramo ndetse n’abatari bake bagatabwa muri yombi muri RDC, abagize Komite mpuzabikorwa y’abalayiki ishyigikiwe na Karidinali Laurent Monsengwo ndetse na Papa Francis ubwe, barahiye kutava ku izima kugeza aho Perezida Kabila yubahirije amasezerano yo ku wa 31 Ukuboza 2016, akanatangaza ku mugaragaro ko ataziyamamaza.
Aho bigaragariye ko amasezerano yiswe ayo ku munsi wa Mutagatifu Sylvestre ( Accords de la Saint Sylvestre ) yo ku wa 31 Ukuboza 2016 atagishyizwe mu bikorwa, ahubwo ko Perezida Kabila agamije kwiyongera iminsi y’ubutegetsi, imyigaragambyo y’abatavuga rumwe na we ntiyahwemeye guhitana abatari bake, ariko biranga biba iby’ubusa, ubutegetsi bwa Kabila n’abamushyigikiye bwanga kuva ku izima kugeza aho mu mpera za 2017 butangaje ko amatora atagishobotse ahubwo ko agomba gutegurwa akaba muri Mata 2019.
Nyuma y’igitutu yokejwe n’abatavuga rumwe nawe ndetse n’umuryango mpuzamahanga, by’umwihariko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’Ubulayi bwunze Ubumwe, ubutegetsi bwa Kabila bwemeye ko noneho amatora ashoboka mu mper za 2018,ariko ntibyanyura abatavuga rumwe nawe bakomeje kumusaba kwegura hakajyaho inzibacyuho.
Muri iki gihe,imyigaragambyo yafashe indi ntera aho hivanzemo abanyamadini biganjemo abayoboke ba Kiliziya gatolika bashyigikiwe n’ubuyobozi bwayo kugeza i Vatikani kwa Papa Francis.
Kiliziya Gatolika ntiyiteguye kuva ku izima
Guhera kuwa 31 Ukuboza 2017 ubwo abshinzwe umutekano muri RDC bakwizaga imishwaro abakristu bigaragambyaga i Kinshasa no mu yindi mijyi y’igihugu basaba ko Perezida Kabila yarekura ubutegetsi, bamwe bagapfa abandi bagakomereka ndetse n’abandi bagatabwa muri yombi, Kiliziya gatolika yazuye umugara, maze Kardinali LaurentMosengwo uzwiho kutarya iminwa agira ati “igihe kirageze ngo ukuri kuganze ikinyoma gihebuje (mensonge systémique), abatujuje ibisabwa bave mu myanya maze amahoro n’ubutabera biganze muri RDC (que les mediocre dégagent)”.
Aho kugira ubwoba , abakirisitu, by’umwihariko abo mu Mujyi wa Kinshasa bitwaje za bibiliya, amashapule n’imisaraba biyemeje gukomeza kujya imbere y’amasasu y’abashinzwe umutekano muri RDC kugeza igihe Perezida Joseph Kabila atangarije ku mugaragaro ko ataziyamamariza kuba Perezida wa Repubulika kuri manda itaha.
Uku kwiyemeza kwa Kiliziya guhangana n’ubutegetsi bwa Kabila kwahereye muri Kamena 2016 bushyigikiwe n’Inama y’Abepiscopi ba Kongo (CENCO) ari nayo yayoboye imishyikirano hagati y’ubutegetsi n’abatavuga rumwe nabwo kugeza ku masezerano yo kuwa 31 ukuboza 2016.
Muri za dioseze zose zo mu gihugu, CENCO yari yahamagariye abaturage bose guhagurukira rimwe bakarwanya akarengane barimo gukorerwa.
Abazi neza amateka ya Karidinali Laurent Mosengwo, bahamya ko kurwanya ubutegetsi butubahiriza uburenganzira bw’abaturage atari ibya none kuko no mu myaka ya 1990 yari yarazengereje ubutegetsi bwa Mobutu bwari no mu marembera, icyo gihe nabwo hifashishijwe Komite z’abalaiki.
Abari ku butegetsi barikanga ko kiliziya yaba ishaka kubwigarurira
Bamwe mu bari mu butegetsi bwa Joseph Kabila barimo na Minisitiri ushinzwe itangazamakuru muri RDC, Lambert Mende, bavuga rimwe na rimwe batarya iminwa ko basanga Kiliziya gatolika yaba ishaka kwigarurira ubutegetsi. Mende we akanarushaho agira ati “ hari abashaka kwitoragurira ubutegetsi bitabagoye”.
Abikanga Kiliziya gatolika, bashingira ku byo CENCO itahwemye kubwira abanyapolitiki ko mu gihe cyose imishyikirano hagati y’ubutegetsi n’abatavuga rumwe nabwo yananirwa kugera ku bwumvikane , ko hakoreshwa uburyo B ( Plan B). Itangazamakuru ryo muri RDC ryasesenguraga n’abanyapolitiki bari bafite impungenge bahise bumva ko Kardinali Mosengo yaba ateganya kuyobora Leta y’inzibacyuho nyuma yuko Kabila arekuriye ubutegetsi.
Nyamara abazi neza uyu Kardinali bavuga ko nta nyota y’ubutegetsi afite ahubwo ko, nkuko bivugwa na Mokanda Bonza wayoboraga ibiro bya nyakwigendera Perezida Mobutu “Karidinali ni umuntu ushaka kugera ku mpinduka yifuje guhera ku gihe cya Mobutu akaba n’ubu atarazigeraho”. Akomeza agira ati “icyo yiyemeje, ashirwa akigezeho”.
Ku ruhande rwe, Papa Francis wemeza ko abigaragambya bari mu kuri kuko baharanira amahoro n’ubutabera kandi bakabikora mu mutuzo,aherute gusaba ko hatakomeza gukoreshwa ingufu z’ikirenga no kubahutaza hagamijwe kubaca intege. Yagize ati “ inkuru ziteye impungenge zangezeho zituruka muri RDC.Nidusabire Kongo. Tuzirikane Kongo”.
Umubano hagati y’ubutegetsi na Vatikani ujemo agatotsi bwari bumaze kwiyubaka
Nubwo hagati ya Kiliziya n’ubutegetsi hasa n’ahajemo umuhengeri, muri 2016, mu mpera za manda ya kabiri ari nayo ya nyuma ya Perezida Joseph Kabila, umwuka wari wongeye kuba mwiza hagati y’izo nzego nyuma y’ibihe by’intambara zashegeshe icyo gihugu zikanarangwamo ihohoterwa ndetse n’iyicwa rya bamwe mu bihaye Imana, kimwe no kwamburwa ibikingi n’indi mitungo hamwe na hamwe.
Ikimenyimenyi ni uko, Papa yari amaze igihe gito yohereje Mgr Montemayor muri icyo gihugu nka ambasaderi wa Vatikani, igikorwa cyari kimaze imyaka icumi yose gitegerejwe.
Ikindi cyizere ni uko Inama y’Abepiskopi ba Kongo yari yagiriwe icyizere cyo kugira uruhare mu nama yayobowe n’Umuryango w’Afurika yunze ubumwe muri Nzeri 2016 hagamijwe kwiga ku kibazo cy’isubikwa ry’amatora ya Perezida wa Repubulika.
Iyi Nama y’Abepiskopi ni nayo yaje kugirirwa icyizere cyo kuyobora imishyikirano yaje kuvamo amasezerano yitiriwe umunsi wa Mutagatifu Sylvestre, ishyirwa mu bikorwa ryayo rikaba ryarananiranye, ari nayo ntandaro y’urusobe rw’ibibazo igihugu gihanganye nabyo.
Uko byazarangira kose, nkuko byavuzwe n’umwe mu bami bakomeye b’Ubufaransa, Napoleon Bonaparte « abaturage barahita, ingoma zigahanantuka, ariko Kiliziya igumaho ( Les peuples passent, les trônes s’écroulent, l’église demeure) ».
Jean Louis KAGAHE.