• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAHEREZO Y’ABABILIGI N’ABARUNDI MU BIBAZO BYA DRC NI AYAHE ?    |   29 May 2025

  • INGABIRE VICTOIRE AKOMEJE KUBA UMUYOBORO UNYUZWAMO AMAFARANGA ATERA INKUNGA FDLR   |   29 May 2025

  • Constant Mutamba: Minisitiri w’Ubutabera wa Congo Usigaye Azwi kurusha Ibikorwa Bye Bibi Kurusha Byiza   |   29 May 2025

  • AMAFOTO: APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona 2024-2025, kiba igikombe cya 6 itwaye yikurikiranya   |   29 May 2025

  • “FDLR Yari Yaraduhinduye Ingabo Zibakingira Urupfu, Ariko Ubu Twagarutse Iwacu”: Abanyarwanda Batahutse Bagaragaje Ubunyamaswa Bwa FDLR   |   28 May 2025

  • Abarimo Kagere Medie bari ku rutonde Adel Amrouche yatangaje bazakina na Algérie mu mukino wa gicuti utegura imikino y’igikombe cy’isi 2026   |   28 May 2025

You are at :Home»POLITIKI»RDC: Ni nde uzazibukira hagati y’ubutegetsi na Kiliziya gatolika?

RDC: Ni nde uzazibukira hagati y’ubutegetsi na Kiliziya gatolika?

Editorial 26 Jan 2018 POLITIKI

Mu gihe abaturage bakomeje kwicwirwa mu myigaragambyo , abandi bakayikomerekeramo ndetse n’abatari bake bagatabwa muri yombi muri RDC,  abagize Komite mpuzabikorwa y’abalayiki ishyigikiwe na Karidinali  Laurent Monsengwo ndetse na Papa Francis ubwe, barahiye kutava ku izima kugeza aho Perezida Kabila  yubahirije amasezerano yo ku wa 31 Ukuboza 2016, akanatangaza ku mugaragaro ko ataziyamamaza.

Aho  bigaragariye ko amasezerano yiswe ayo ku munsi wa Mutagatifu Sylvestre ( Accords de la Saint Sylvestre ) yo ku wa 31 Ukuboza 2016 atagishyizwe mu bikorwa, ahubwo ko Perezida Kabila  agamije kwiyongera iminsi y’ubutegetsi, imyigaragambyo y’abatavuga rumwe na we ntiyahwemeye guhitana abatari bake, ariko biranga biba iby’ubusa, ubutegetsi bwa Kabila n’abamushyigikiye bwanga kuva ku izima kugeza aho mu mpera za 2017 butangaje ko amatora atagishobotse ahubwo ko agomba gutegurwa akaba muri Mata 2019.

Nyuma y’igitutu yokejwe n’abatavuga rumwe nawe ndetse n’umuryango mpuzamahanga, by’umwihariko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’Ubulayi bwunze Ubumwe, ubutegetsi bwa Kabila bwemeye ko noneho amatora ashoboka mu mper za 2018,ariko ntibyanyura abatavuga rumwe nawe bakomeje kumusaba kwegura hakajyaho inzibacyuho.

Muri iki gihe,imyigaragambyo yafashe indi ntera aho hivanzemo abanyamadini biganjemo abayoboke ba Kiliziya gatolika bashyigikiwe n’ubuyobozi bwayo kugeza i Vatikani kwa Papa Francis.

Kiliziya Gatolika ntiyiteguye kuva ku izima

Guhera kuwa 31 Ukuboza 2017 ubwo abshinzwe umutekano muri RDC bakwizaga imishwaro abakristu bigaragambyaga i Kinshasa no mu yindi mijyi y’igihugu basaba ko Perezida Kabila yarekura ubutegetsi, bamwe bagapfa abandi bagakomereka ndetse n’abandi bagatabwa muri yombi, Kiliziya gatolika yazuye umugara, maze Kardinali  LaurentMosengwo uzwiho kutarya iminwa agira ati “igihe kirageze ngo ukuri kuganze ikinyoma gihebuje (mensonge systémique), abatujuje ibisabwa  bave mu myanya maze amahoro n’ubutabera biganze muri RDC (que les mediocre dégagent)”.

Aho kugira ubwoba , abakirisitu, by’umwihariko abo mu Mujyi wa Kinshasa bitwaje za bibiliya, amashapule n’imisaraba biyemeje gukomeza  kujya imbere y’amasasu y’abashinzwe umutekano muri RDC kugeza igihe Perezida Joseph Kabila atangarije ku mugaragaro ko ataziyamamariza kuba Perezida wa Repubulika kuri manda itaha.

Uku kwiyemeza kwa Kiliziya guhangana n’ubutegetsi bwa Kabila kwahereye muri Kamena 2016 bushyigikiwe n’Inama y’Abepiscopi ba Kongo (CENCO) ari nayo yayoboye imishyikirano hagati y’ubutegetsi n’abatavuga rumwe nabwo kugeza ku masezerano yo kuwa 31 ukuboza 2016.

Muri za dioseze zose zo mu gihugu, CENCO yari yahamagariye abaturage bose guhagurukira rimwe bakarwanya akarengane barimo gukorerwa.

Abazi neza amateka ya Karidinali  Laurent Mosengwo, bahamya ko kurwanya ubutegetsi butubahiriza uburenganzira bw’abaturage atari ibya none kuko no mu myaka ya 1990 yari yarazengereje ubutegetsi bwa Mobutu bwari no mu marembera, icyo gihe nabwo hifashishijwe Komite z’abalaiki.

Abari ku butegetsi barikanga ko kiliziya yaba ishaka kubwigarurira

Bamwe mu bari mu butegetsi bwa Joseph Kabila barimo na Minisitiri ushinzwe itangazamakuru muri RDC, Lambert Mende, bavuga rimwe na rimwe batarya iminwa ko basanga Kiliziya gatolika yaba ishaka kwigarurira ubutegetsi.  Mende we akanarushaho agira ati “ hari abashaka kwitoragurira ubutegetsi bitabagoye”.

Abikanga Kiliziya gatolika,  bashingira ku byo CENCO itahwemye kubwira abanyapolitiki ko  mu gihe cyose imishyikirano hagati y’ubutegetsi n’abatavuga rumwe nabwo yananirwa kugera ku bwumvikane , ko hakoreshwa uburyo B ( Plan B). Itangazamakuru ryo muri RDC ryasesenguraga  n’abanyapolitiki bari bafite impungenge bahise bumva ko Kardinali Mosengo yaba ateganya kuyobora Leta y’inzibacyuho nyuma yuko Kabila arekuriye ubutegetsi.

Nyamara abazi neza uyu Kardinali bavuga ko nta nyota y’ubutegetsi afite ahubwo ko, nkuko bivugwa na Mokanda Bonza wayoboraga ibiro bya nyakwigendera Perezida Mobutu “Karidinali ni umuntu ushaka kugera ku mpinduka yifuje guhera ku gihe cya Mobutu akaba n’ubu atarazigeraho”. Akomeza agira ati “icyo yiyemeje, ashirwa akigezeho”.

Ku ruhande rwe, Papa Francis wemeza ko abigaragambya bari mu kuri kuko baharanira amahoro n’ubutabera kandi bakabikora mu mutuzo,aherute gusaba ko hatakomeza gukoreshwa ingufu z’ikirenga no kubahutaza hagamijwe kubaca intege. Yagize ati  “  inkuru ziteye impungenge zangezeho zituruka muri RDC.Nidusabire Kongo. Tuzirikane Kongo”.

Umubano  hagati y’ubutegetsi  na Vatikani ujemo agatotsi bwari bumaze kwiyubaka

Nubwo hagati ya Kiliziya n’ubutegetsi hasa n’ahajemo umuhengeri, muri 2016, mu mpera za manda ya kabiri ari nayo ya nyuma ya Perezida Joseph Kabila, umwuka wari wongeye kuba mwiza hagati y’izo nzego nyuma y’ibihe by’intambara zashegeshe icyo gihugu zikanarangwamo ihohoterwa ndetse n’iyicwa rya bamwe mu bihaye Imana, kimwe no kwamburwa ibikingi n’indi mitungo hamwe na hamwe.

Ikimenyimenyi ni uko, Papa yari amaze igihe gito yohereje Mgr Montemayor muri icyo gihugu nka ambasaderi wa Vatikani, igikorwa cyari kimaze imyaka icumi yose gitegerejwe.

Ikindi cyizere ni uko Inama y’Abepiskopi ba Kongo yari yagiriwe icyizere cyo kugira uruhare mu nama yayobowe n’Umuryango w’Afurika yunze ubumwe muri Nzeri 2016 hagamijwe kwiga ku kibazo cy’isubikwa ry’amatora ya Perezida wa Repubulika.

Iyi Nama y’Abepiskopi ni nayo yaje kugirirwa icyizere cyo kuyobora imishyikirano yaje kuvamo amasezerano yitiriwe umunsi wa Mutagatifu Sylvestre, ishyirwa mu bikorwa ryayo rikaba ryarananiranye, ari nayo ntandaro y’urusobe rw’ibibazo igihugu gihanganye nabyo.

Uko byazarangira kose, nkuko byavuzwe n’umwe mu bami bakomeye  b’Ubufaransa, Napoleon Bonaparte « abaturage barahita, ingoma zigahanantuka, ariko Kiliziya igumaho ( Les peuples passent, les trônes s’écroulent, l’église demeure) ».

Jean Louis KAGAHE.

2018-01-26
Editorial

IZINDI NKURU

Nta terambere rishoboka bikozwe n’umuntu umwe kabone nubwo yaba Perezida-Kagame

Nta terambere rishoboka bikozwe n’umuntu umwe kabone nubwo yaba Perezida-Kagame

Editorial 13 Mar 2017
Icyo Perezida Kagame atekereza ku bavuga ko bigoye kumusimbura

Icyo Perezida Kagame atekereza ku bavuga ko bigoye kumusimbura

Editorial 15 May 2017
Mushikiwabo ashobora kwiyamamariza kuyobora Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa

Mushikiwabo ashobora kwiyamamariza kuyobora Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa

Editorial 09 May 2018
Perezida Kagame yatunguye benshi kubera ijambo yavuze ubwo yatangaga ikiruhuko kuri uyu wa Gatanu

Perezida Kagame yatunguye benshi kubera ijambo yavuze ubwo yatangaga ikiruhuko kuri uyu wa Gatanu

Editorial 05 Jul 2019

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru