• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»RDC: Ramazani Shadary n’inkoramutima 14 za Kabila basabye EU kubakuriraho ibihano

RDC: Ramazani Shadary n’inkoramutima 14 za Kabila basabye EU kubakuriraho ibihano

Editorial 10 Oct 2018 POLITIKI

Emmanuel Ramazani Shadary watanzwe nk’umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo n’izindi nkoramutima 14 za Perezida Joseph Kabila, basabye Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) gukuraho ibihano wabafatiye.

EU yafatiye ibihano Ramazani n’izindi nkoramutima za Kabila zirimo Umuvugizi wa Guverinoma, Lambert Mende n’umuyobozi w’urwego rw’ubutasi, Kalev Mutondo.

Ibihano birimo gukurirwaho viza zibemerera kujya mu Burayi kubera ibyaha bashinjwa birimo kubangamira uburenganzira bwa muntu. Ni ibihano bishobora kuzagora ubutegetsi bwa Shadary igihe yaba atorewe kuyobora RDC.

Mbere y’amezi atatu ngo amatora ya perezida abe, hagati ya tariki 24 Nzeri n’uwa 2 Ukwakira, umwe mu banyamategeko babo Me Thierry Bontinck, yagiye i Kinshasa agirana ibiganiro n’abakiliya be 15.

Asubiye i Bruxelles, yabwiye Jeune Afrique ko bongeye gusaba gukurirwaho ibihano bahawe kuko bibaharabika kandi harimo abiyamamariza ku mwana wa perezida. Amatora azaba ku wa 23 Ukuboza.

Ati “Nubwo babisabye inshuro nyinshi mu gihe kirenga umwaka hagatangwa n’ibisobanuro byinshi, Inama ya EU nta gisubizo cyiza yigeze itanga ku busabe bw’abane-Congo 15 barebwa n’ibihano, basabaga guhabwa umwanya wo kumvwa ku biberekeyeho.”

Muri Gashyantare nabwo aba bayobozi bari basabye ko EU yabatega amatwi ku byo bashinjwa, bagakurirwaho ibihano.

Shadary usanzwe ari Umunyamabanga Uhoraho w’ishyaka riri ku butegetsi, PPPRD, ni we uhabwa amahirwe yo gusimbura Kabila bahuje ishyaka.

Si mushya mu buyobozi kuko kugeza kuwa 22 Gashyantare 2018, yari Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu gihugu.

Abanyamategeko b’aba bayobozi, bavuga ko biteguye kugeza ikirego mu rukiko rwa EU, basaba ko abakiliya babo bakurirwaho ibihano bafatiwe.

2018-10-10
Editorial

IZINDI NKURU

Maj. Gen. Bayingana wagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira mu Kirere ni muntu ki ?

Maj. Gen. Bayingana wagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira mu Kirere ni muntu ki ?

Editorial 03 Sep 2019
Kuki hari abumva ko nta kuntu u Rwanda rutaba rufite ingabo muri Kongo?

Kuki hari abumva ko nta kuntu u Rwanda rutaba rufite ingabo muri Kongo?

Editorial 13 Jan 2025
Tomas Nahimana na Politiki ye y’ikinyoma

Tomas Nahimana na Politiki ye y’ikinyoma

Editorial 18 Jun 2016
Amahanga ashishikajwe n’amabuye ya Congo kurusha ubuzima bw’abanyekongo

Amahanga ashishikajwe n’amabuye ya Congo kurusha ubuzima bw’abanyekongo

Editorial 10 Mar 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Afrika haguruka : Ubuhanuzi 10 bwahawe u Rwanda na Prophet  EMEKA OKOYE
Mu Mahanga

Afrika haguruka : Ubuhanuzi 10 bwahawe u Rwanda na Prophet EMEKA OKOYE

Editorial 04 Aug 2016
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA  GUHINDUZA AMAZINA
Amakuru

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Editorial 08 Dec 2022
Abashukwa n’umutekamutwe Claude Gatebuke bagomba kumenya ko ari inzira yo kwisanga mu mitwe yitwaje intwaro muri Kongo
INKURU NYAMUKURU

Abashukwa n’umutekamutwe Claude Gatebuke bagomba kumenya ko ari inzira yo kwisanga mu mitwe yitwaje intwaro muri Kongo

Editorial 14 May 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru