Hatangiye umwuka mubi hagati y’abagize Ihuriro Lamuka ry’amashyaka atavuga rumwe na Leta muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nyuma y’amagambo Moïse Katumbi yatangaje.
Ubwo yagarukaaga mu gihugu muri iki Cyumweru nyuma y’imyaka itatu mu buhungiro, Katumbi yatangaje ko ihuriro ryabo rigamije gukosora Leta aho yatannye no guteza imbere indangagaciro zigamije ukwishyira ukizana kwa buri wese.
Katumbi yagaragaje ko intego ari ugukorana n’ubuyobozi buriho bukuriwe na Felix Tshisekedi watsinze mu matora Martin Fayulu umwaka ushize, ibitagenda neza bakabigaragaza.
Martin Fayulu wiyamamaje ku itike ya Lamuka ntabwo yemera ko yatsinzwe na Tshisekedi ndetse avuga ko muri RDC ubutegetsi buriho butemewe n’amategeko.
Kuba Katumbi yatangaje ko bazakorana na Tshisekedi byarakaje bamwe mu banyamuryango b’iryo huriro.
Umwe mu bavugizi ba Martin Fayulu, Steve Kivwata, yabwiye RFI ko ibyatangajwe na Katumbi binyuranyije n’amahame bashyizeho.
Ati “Mu irangashingiro (ry’amahame ya Lamuka) handitse ko hari ikibazo gikomeye cya politiki mu gihugu cyacu kubera ibibazo byabaye mu matora. Niyo mpamvu inzego zihari zitemewe. Ikindi kandi nk’umuhuzabikorwa, ntabwo abandi bayobozi batandatu bigeze bamuha ububasha bwo kubafatira umwanzuro. Ntabwo rero bikwiriye ko Katumbi ari we uzamura icyo gitekerezo gihabanye n’amahame yacu.”
Kivwata yavuze ko bidashoboka kuba Lamuka yahitamo gukorana na Leta iriho yirengagije ibyabaye mu matora yashyizeho Tshisekedi.
Yasabye Katumbi kwisubiraho agasubira mu murongo muzima ukwiriye kuranga abanyamuryango ba Lamuka.
Katumbi ni we muhuzabikorwa w’ihuriro Lamuka rigizwe n’amwe mu mashyaka atavuga rumwe na Leta aherutse kwishyira hamwe ngo agarure impinduka muri Congo.