Ubuyobozi bw’ ingabo z’ u Rwanda bwatangaje ko bugiye kwinjiza mu gisirikare abifuza kujya mu byiciro bitatu bitandukanye birimo abasirikare bato, abifuza kuba abofisiye nyuma y’ imyaka itatu n’ abifuza kuba abofisiye nyuma y’ umwaka umwe.
Nk’ uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na RDF abifuza kwinjira mu gisirikare cy’ u Rwanda baziyandikisha ku biro by’ uturere twabo guhera tariki 1 kugeza tariki 26 Gashyantare uyu mwaka.
Uwifuza kujya mu ngabo z’ u Rwanda mu basirikare bato agomba kwerekana icyangombwa cy’ uko yarangije amashuri atandatu yisumbuye kandi akaba afite imyaka kuva kuri 18 kugera 21.
Uwifuza kuba umusirikare w’ umwofisiye mu ngabo z’ u Rwanda nyuma y’ imyaka itatu agomba kwerekana icyemezo cy’ uko yarangije amashuri yisumbuye mu mashami arimo ubugenge, ubutabire n’ imibare PCM, Ubugenge ubutabire n’ ibinyabuzima PCB, n’ ubumenyamuntu Humanities. Agomba kandi kuba yaratsinze ku kigero cyo hejuru mu ishami yize no kuba afite imyaka kuva kuri 18 ariko atarengeje 21.
Umunyarwanda/kazi wifuza kuba umwofisiye mu ngabo z’ u Rwanda nyuma y’ umwaka umwe asabwa icyangombwa cy’ uko yarangije ikiciro cya kabiri cya kaminuza A0, kuba afite imyaka kuva kuri 21 kugera kuri 24 no kuba atarengeje 27 ku bize ubuganga na engineering.
Awiyandikisha kwinjira mu gisirikare cy’ u Rwanda bitwaza irangamuntu, icyemezo cy’ amashuri yize , icyemezo cy’ ubudakemwa mu mico no myifatire gitangwa n’ ubuyobozi bw’Umurenge.
Iri tangazo riboneka ku rubuga ry’ ingabo z’ u Rwanda www.mod.gov.rw