Mu mikino y’amakipe ya gisirikare agize umuryango w’uburasirazuba bwa Afurika (EAC) ikipe y’u Rwanda yarangije idatsinzwe n’umukino n’umwe mu mupira w’ibikapu (Basketball).
Mu mukuno wa nyuma w’ayo makipe ya gisirikare RDF Basketball yatsinze Keyanya Defence Forces (KDF) basketball ku buryo butoroshye ku bitego 75 kuri 70.
Muri iyo mikino ya gisirikare y’ibyumweru bibiri ibera hano mu Rwanda RDF basketball yatangiye ubona yuko idashobora kwegukana intsinzi ariko umukino uza kurangira igumanye igikombe cyayo yegukaniye muri Uganda umwaka ushize !
Mu gice cya mbere u Rwanda rwashushe nk’aho rutangiye neza kuko cyarangiye rutsinze Kenya ibitego 12 – 10 ariko mu gice cyakurikiyeho KDF itsinda RDF ibitego 37 kuri 27.
Mu gice cyakurikiyeho Kenya yakomeje kwanikira u Rwanda aho yarutsinze ibitego 61 kuri 49 ariko mu gice cya nyuma RDF iza nta mikino itsinda KDF ibitego 75 kuri 70, iba yegukanye igikombe ku nshuro ya kabiri yikurikiranya !
Gen. Patrick Nyamvumba umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda atangiza iyi mikino
Ibi bigasobanura yuko RDF Basketball irangije aya marushanwa idatsinzwe kuko mu mikino ibanza yatsinze Tanzania People’s Defence Forces (TPDF) ibitego 78 kuri 64, inatsinda Uganda People’s Defence Force ibitego 67 kuri 63.
Kayumba Casmiry
.