Abanyarwanda bari muri Uganda ndetse n’umuryango wa Rene Rutagungira baratabariza umuvandimwe wabo urembeye muri gereza ya CMI muri Uganda. Kuva yashimutwa ku wa 7 Kamena 2017, Rene Rutabingwa aracyari muri gereza ya gisirikare cya Uganda, aho arimo gukorerwa iyicarubozo, gufatwa nabi bikabije n’ibindi bikorwa binyuranye bibangamira uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Kuri ubu bikaba bivugwa ko yaba arwaye, arembye bikomeye kubera iyica rubozo yakorewe na CMI.
Ubu akaba amaze hafi imyaka ikabakaba muri ibiri Rutagungira avanywe mu runywero ahitwa Bakuli mu nkyengero z’Umujyi wa Kampala, ubwo yarimo gusangira n’inshuti. Iryo shimutwa ni uburyo buranga urwego rw’ubutasi bw’igisirikare cya Uganda, Bagize batya bamuvana kuri tabuleti yari yicayeho mu kabari baramushushubikana. Abamushimuse babanje kumutwara Mbuya, nuko nyuma baza kumwimurira mu nkambi ya gisirikare Makindye mu nkyengero za Kampala, aho bakomeje kumufungira kugeza nanubu.
Rutagungira ntiyemerewe gusurwa n’umuryango we Rutagungira. Ubutegetsi bwa Uganda bwanze ko ajya asurwa n’urwego rwa ambasade y’URwanda ruri Kampala.Kandi nyamara itegeko mpuzamahanga ribimwemerera, kuko umunyamahanga iyo afungiye mu gihugu, ambasade iba ifite uburenganzira bwo kumusura. Ubutegetsi bwa Uganda ntibujya bwemerera urwego rwa ambasade y’URwanda gusura Abanyarwanda baba bafungiye muri Uganda, baba bashimuswe n’inzego za Uganda z’umutekano.
Mu gihe akiri Makindye, abunganizi mu by’amategeko ba Rutagungira bavuga ko yakorewe iyicarubozo hifashishijwe uburyo burimo nko gukubitwa bikabije, kumufatisha umuriro w’amashanyarazi.Akaba ngo amaze gutakaza ibiro byinshi kandi amerewe nabi cyane adafite kivura. Abakorera Rutagungira iyicarubozo harimo na Jenerali Henry Tumukunde, wahoze ari minisitiri w’umutekano, wifuzaga ko Rutagungira yemera ko ari intasi y’URwanda. Nubwo ariko bimeze bityo, yakomeje kubahakanira, ko atigeze aba intasi
Muri Gicurasi 2019, abunganira uwo munyarwanda basabye ko ahita arekurwa ntamananiza akava muri yo gereza ya ya gisirikare ya Makindye. Bavuze ko ubuzima bwe bugenda burushaho kugenda busubira inyuma kubera iyicarubozo ry’indengakamere, kandi no kuba iryo fungwa ridakurikije amategeko ntibakwiye no kumuburanisha, umusivili ufungiye mu rukiko rwa gisirikare. Rutagungira akaba yaragejejwe mu rukiko rwa gisirikare Makindye inshuro imwe gusa. Bakaba batarigeze bagaragaza ibimenyetso bimushinja.
Nkuko itegeko nshinga rya Uganda ribiteganya, urukiko rwa gisirikare ntirugomba kuburanisha umusivile. Nkuko urugaga rw’abavoka bo muri Uganda bamenyesheje ukuriye ubutabera muri Uganda, bityo urukiko rushinzwe kurinda itegeko nshinga rya Uganda ko kuburanisha abasivili mu nkiko za gisirikare biba bihabanye n’itegeko nshinga rya Uganda.
“Urukiko ruba rudafite ububasha ku rubanza ruba rutabifitiye ububasha, bityo kandi rukaba rutanatanga ubutabera butabogamye, nkuko ingingo ya 28(1) y’itegeko nshinga rya Uganda. Umwanzuro wafashwe n’urukiko rushinzwe kurinda itegeko nshinga rya Uganda.
Tumukunde, Brig. Kandiho n’abandi nta kimenyetso bari bafite kandi nta n’icyaha baregaga Rutagungira, uzwi n ‘umuryango we kuba inyangamugayo ikurikiza amategeko, ndetse n’inshuti ze bakoranaga ubucuruzi mu Mujyi wa Kampala. Rutagungira ni inzirakarengane y’inzego z’umutekano, zahawe amabwiriza na Museveni mu rwego rwo kunoza umugambi we mubisha wo gutoteza inzirakarengane z’Abanyarwanda. Ababizi nk’abanyamakuru, bavuga ko Rutagungira ari umwe mu bitambo byinshi by’intama mu ntambara nyinshi za propaganda Museveni arimo kurwana n’URwanda.
Bakaba barareze Rutagungira kwitabira ibikorwa by’ubutasi no gushimuta abantu. Rutagungira n’abamwunganira mu rwego rw’amategeko bakaba banyomoza abarega Rutagungira, basaba ko batanga gihamya, nanubu, bakaba batarabikora.
Kwicurubozo, gufata kungufu, n’ibindi bikorwa by’icarubozo by’indengakamere bikorerwa abanyarwanda batagira ingano bafungiye muri za gereza za gisirikare za Uganda ziba zidakurikije amategeko. Bamwe mu bafunzwe bakubiswe ku buryo bukomeye, ku buryo ubu babaye intere, ubu bakaba baramugaye. Bikaba bimaze kumenyerwa kumva ubutegetsi bwa Uganda bwazanye Abanyarwanda bakabajugunya ku mipaka y’URwanda.
Imibiri myinshi y’aba banyarwanda, harimo n’abagore baba bafite abana bato, igaragaza ibimenyetso byuko bakorewe iyicarubozo. Iyo uganira nabo benshi baba barahungabanye mu mutwe, ariko kandi umubare w’abagore bafunze ni muto, ugereranije n’umubare w’abagabo bafunzwe, bikaba bivugwa ko abagore bahohoterwa by’umwihariko, kuko batagirirwa ibanga, ndetse no kuba badahabwa abarinda ba bagore.
“Ibi bikaba byorohereza ababa bashaka kubasambanya ku ngufu, nkuko byagaragajwe n’umunyamategeko uri Kampala witwa Gawaya Tegulle, wunganira Abanyarwanda benshi bafungiye muri Uganda mu buryo budakurikje amategeko. Abagore bafunze bakaba bagira ibyago byo kuvanamo inda, kubera ikibazo cy’isuku nke, kutagira ababyaza babizi n’indi mibereho mibi. Izo nda kandi akenshi baziterwa n’abashinzwe umutekano babakangisha guhitamo urupfu.
Abagore bagaruwe mu Rwanda bavuze ukuntu bambitswe ubusa n’inzego z’umutekano, bavuga ko ngo bashakaga kureba uko ubwambure bw’umunyarwandakazi busa.” Bakaba kandi barabafatishaga umuriro w’amashanyarazi ku myanya yabo y’ibanga, ari nako babategeka kwicara mu mazi bityo inzego z’umutekano zikabakangisha ko bagiye gushyira insinga z’umuriro w’amashanyarazi muri ayo mazi.
Mu magereza menshi ya Uganda aho ibihumbi n’ibihumbi by’abanyrwanda bafungiye batigeze bafunga mu buryo busanzwe, hakurikijwe amategeko, bakubitwa, kwicishwa inzira, no gukora imirimo y’agahato nko guhinga mu mirima y’ibisheke ya Leta, kubumba amatafari n’indi mirimo y’uburetwa.