Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), kuri uyu wa Mbere, itariki 06 Kanama 2018 rwagaragaje abantu babiri batawe muri yombi bazira gukora ibyaha bifashishije ikoranabuhanga, iboneraho kugira inama abaturage ko nibazajya babona ibimenyetso by’ibi byaha bajya bahita bayibimenyesha.
Abantu berekanwe kuri uyu wa Mbere ni umuhungu w’imyaka 19 ndetse n’umugabo umurera bo mu Karere ka Ngoma mu Murenge wa Kibungo mu Ntara y’Uburasirazuba.
Uyu mwana w’umuhungu bivugwa ko yagarukiye mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye, yagiye ahimba konti kuri facebook akazitirira abantu bazwi barimo nk’umuhanzi Ama G The Black, akajya azifashisha yaka abantu amafaranga.
Uyu akaba yavuze ko atibuka neza amafaranga yakuye muri ubu buryo ariko agereranyije ngo yafashwe amaze kurya nka miliyoni 3 z’amafaranga y’u Rwanda.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) yakiriye ibibazo bitandukanye bijyanye n’ibyaha bikoreshwa ikoranabuhanga nk’abantu bahamagara abantu ngo batsindiye ibihembo, abahakinga konti z’abantu ku mbuga nkoranyambaga ndetse n’ibindi.
Uru rwego rukaba rusaba Abanyarwanda ko mu gihe babonye ibimenyetso by’ibi byaha bajya bahita babiyimenyesha ikabikurikirana