Rwanda Motorcycle Company (RMC) ni Kompanyi Nyarwanda ikora ikanateranya Moto hano mu Rwanda, ikaba yarashinzwe hagamijwe kongerera ubushozi no gucyemura ikibazo cyo gutwara abantu n’ibintu kuri Moto hano mu Rwanda.
Kuri uyu wa kane nimugoroba nibwo iyi kompanyi yafunguwe ku mugaragaro ku cyicaro cyayo gikuru ku Gisimenti, ikaba yashyize ku isoko Moto zitandukanye iyi Kompanyi izaniye Abanyarwanda ndetse hanatangazwa ibiciro bitandukanye umunyarwanda wese wifuza gutunga izi Moto yazibonaho.
Iyi Kompanyi itangiranye amoko atatu ya Moto, zikorerwa ku ruganda rwayo ruherereye kuri 12 mu gace kahariwe Inganda, ayo moko akaba ari: Ingenzi 125, Ingenzi 150, Inziza 125 na Inziza 200 izi Moto zose zikaba ziboneka ku ruganda no ku cyicaro gikuru.
Nkuko twabitangarijwe n’Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri iyi Kompanyi Bwana Lous Masengesho yadutangarije ko iyi Komyanyi ije ari igisubizo ku banyarwanda aho ibazaniye Moto nziza zikorerwa mu Rwanda kandi ku biciro byiza akaba yavuze ko buri munyarwanda wese bitewe n’ubushobozi afite ashobora kugura iyi Moto aho yanavuze ko ushobora kugura izi Moto ukaba wazajya wishyura mu byiciro.
Masengesho yagize ati: ”Twakoze igikorwa cyo kumurika Moto twakoze, zagenewe imihanda yo mu Rwanda, zakozwe n’Abanyarwanda kandi zikorerwa mu Rwanda.
Uyu munsi rero twazigejeje ku banyarwanda cyane cyane abamotari ngo barebe umwihariko wazo,ni moto ziri mu byiciro bitatu bitandukanye harimo izitwara abagenzi, izigenewe imirimo y’ubuhinzi n’ubworozi ndetse n’izo gutemberaho.
Avuga ku biciro by’izi moto, Masengesho Louis yavuze ko ibiciro bibereye abanyarwanda dore ko aribo zakorewe bityo hitawe ku bushobozi bwabo, aho Moto zitwara abantu imwe igura miliyoni imwe n’ibihumbi magana abiri na mirongo icyenda y’u Rwanda (1.290.000FRW), naho izagenewe gukora imirimo y’ubuhinzi n’ubworozi dore ko yatanze urugero ko ushobora guhambiraho ibicuba bigera kuri bine cyangwa ugatwaraho umutwaro w’ibiro birenga 250 utabariyemo uyitwaye, imwe igura miliyoni imwe n’ibihumbi magana atanu y’u Rwanda gusa (1.500.000FRW), mu gihe moto ya siporo izwi ku izina ry’Indakangwa, yo igura miliyoni eshatu z’u Rwanda (3.000.000RWF).
Yakomeje avuga ko bafunguye ishami mu mujyi wa Kigali ariko ko bateganya no kugera mu zindi ntara zose z’igihugu ndetse no muri Afrika y’Iburasirazuba muri rusange.
Rwanda Motocycle Company(RMC) yatangiye mu mwaka ushize wa 2016 hakorwa ubushakashatsi kuri Moto zashobora imihanda yo mu Rwanda, ndetse no kuzakoreshwa mu mirimo abanyarwanda benshi bakora.