• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»RMC yasuye abanyamakuru babiri bafunze

RMC yasuye abanyamakuru babiri bafunze

Editorial 04 Mar 2017 Mu Rwanda

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 3 Werurwe 2017, Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura (RMC: Rwanda Media Commission) rwasuye abanyamakuru Mugabushaka Jeanne de Chantal (Eminante) na Shyaka Kanuma bari mu maboko y’ubutabera kubera ibyaha bakurikiranyweho, bahawe ubutumwa bwo gukomera no kwihangana.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na RMC rivuga ko n’ubwo ibyaha aba banyamakuru bakurikiranyweho bidafite aho bihuriye n’umwuga wabo, nk’abantu bakoraga umwuga w’itangazamakuru ishinzwe kugenzura, RMC yabasuye ikabihanganisha bakaba banatangaje ko bari aho bakomeye bategereje kuburana mu mizi ibyo bakurikiranyweho.

-6007.jpg

Shyaka Kanuma, nyir’ikinyamakuru Rwanda Focus watawe muri yombi

Mugabushaka na Kanuma bishimiye kubona basuwe na RMC bavuga ko bahumurijwe no kubona abo basangiye umwuga babatekerezaho. Bavuze kandi ko nta hutazwa na rimwe bigeze bakorerwa haba mu ifatwa n’ifungwa ndetse n’uburyo babayeho ntacyo banenga ugereranyije n’ibyo bemererwa nk’imfungwa.

RMC irashimira ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa ku bwo koroherezwa gusura abanyamakuru no kuba abasuwe batugaragarije ko boroherezwa aho bishoboka hose mu buzima bw’imfungwa barimo.

Mugabushaka Jeanne de Chantal (Eminante) ni umunyamakuru wakoraga kuri Radio na TV10 na ho Shyaka Kanuma yari umunyamakuru akaba n’umuyobozi w’ikinyamakuru Rwanda Focus.

Urwego rw’abanyamakuru bigenzura mu Rwanda rufite inshingano zo kugenzura imikorere y’itangazamakuru umunsi ku wundi n’imyitwarire y’abanyamakuru hamwe no kurengera ubwisanzure bw’itangazamakuru mu Rwanda.

Abasuye aba banyamakuru bari bayobowe na Barore Cleophas Umuyobozi w’Inama y’ubutegetsi ya RMC, Rwasa Jerome umwe mu bagize Inama y’Ubutegetsi ya RMC), Mugisha Emmanuel Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RMC na Ibambe Jean-Paul Umunyamategeko wa RMC.

-6006.jpg

Mugabushaka Jeanne de Chantal, umunyamakuru akaba n’umushyushyabirori (MC) uzwi cyane ku izina rya Maman Eminente

2017-03-04
Editorial

IZINDI NKURU

Ibaruwa ifunguye urugaga rw’abahanzi Nyarwanda rwandikiye Minisitiri Nyirasafari Esperance wa MINISPOC

Ibaruwa ifunguye urugaga rw’abahanzi Nyarwanda rwandikiye Minisitiri Nyirasafari Esperance wa MINISPOC

Editorial 21 Oct 2018
Perezida Kagame, Salva Kiir, Nkurunziza … bategerejwe muri Tanzania

Perezida Kagame, Salva Kiir, Nkurunziza … bategerejwe muri Tanzania

Editorial 06 Sep 2016
CNLG na Ibuka banenze u Bwongereza bwanze kohereza mu Rwanda abakekwaho ibyaha bya Jenoside

CNLG na Ibuka banenze u Bwongereza bwanze kohereza mu Rwanda abakekwaho ibyaha bya Jenoside

Editorial 30 Jul 2017
Nshimiyimana Amran wari umaze imyaka ibiri muri Rayon Sports yerekeje muri Musanze FC, Umutoza Nshimiyimana Maurice uzwi nka Maso agirwa umutoza wungirije

Nshimiyimana Amran wari umaze imyaka ibiri muri Rayon Sports yerekeje muri Musanze FC, Umutoza Nshimiyimana Maurice uzwi nka Maso agirwa umutoza wungirije

Editorial 26 Aug 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amahanga arifuza ikoranabuhanga ryahimbwe n’Abanyarwanda mu gukurikirana abanyeshuri
Mu Mahanga

Amahanga arifuza ikoranabuhanga ryahimbwe n’Abanyarwanda mu gukurikirana abanyeshuri

Editorial 29 Nov 2016
Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza byinshi!
ITOHOZA

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza byinshi!

Editorial 17 Feb 2017
Ubutumwa bwa Perezida Kagame bwakoze ku mitima ya benshi mu Kwibuka25
INKURU NYAMUKURU

Ubutumwa bwa Perezida Kagame bwakoze ku mitima ya benshi mu Kwibuka25

Editorial 07 Apr 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru