• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»RNC ishaje ya Gen. Kayumba Nyamwasa na Gervais Cyondo baratanguranwa abayoboke na New-RNC ya Rudasingwa nk’indaya zitanguranwa abagabo Kampala road.

RNC ishaje ya Gen. Kayumba Nyamwasa na Gervais Cyondo baratanguranwa abayoboke na New-RNC ya Rudasingwa nk’indaya zitanguranwa abagabo Kampala road.

Editorial 09 Aug 2016 ITOHOZA

Urunturuntu muri RNC (Rwanda National Congress) rukomeje gufata indi ntera nyuma yo gucikamo ibice kw’iri shyaka mu mpera za Kamena uyu mwaka, kuri ubu abari abayobozi baryo bari kurushaho kurebana ay’ingwe no gushinjanya ubugambanyi.

Dr Théogene Rudasingwa wari umuhuzabikorwa wa RNC aheruka kwitandukanya nayo avuga ko arambiwe igitugu cy’agatsiko k’abasirikare karangajwe imbere na Kayumba Nyamwasa, ashinga Ihuriro Nyarwanda Rishya, ‘New RNC’.

Kuri ubu Rudasingwa ari kujya hirya nihino ashinga za Komite za New RNC , asangiye na Musonera na Ngarambe mu gihugu cy’ububiligi, aho bakoze nomination z’abayobozi babo.

Hari amakuru avuga ko New-RNC, ifite abayoboke 15, harimo 3 batangiye aribo Rudasingwa, Musonera na Ngarambe bigometse bakava muri RNC ishaje.

Ababikurikiranira hafi bavuga ko kuba bamaze kugera kw’icumi na batanu ar’uko bashukashuka impunzi ko nibamara kuza bazabashakira ibyangombwa by’ubuhunzi niyo mpamvu abo bayoboke 15 bafite ngo arabashaka ibyangombwa by’ubuhunzi maze bakayoboka abarwanya Leta ya Kigali kugirango bibonere izo mpapuro zibatuza iburayi.

Kurundi ruhande Kayumba nawe amaze gutoresha , RNC Ishaje m’u Bwongereza yatoye Jean Pierre Mushimiye umuyobozi w’intara mushya ari kumwe na Kigenza umubitsi mushya

-3521.jpg

RNC ishaje ya Gen. Kayumba Nyamwasa na Gervais Cyondo baratanguranwa abayoboke na New-RNC ya Rudasingwa nk’indaya zitanguranwa abagabo Kampla road.

Mbere gato y’uko muri RNC haduka intamba y’amagambo Rudasingwa ashinjanya na Kayumba kwadukana politiki ya munyangire, kurema udutsiko dushingiye ku moko no kugundira ubutegetsi, ku buryo imbaraga bari batangiye guhuza zongeye gutatana ubu ishyaka rikaba rigeze aharindimuka.

Rudasingwa avuga ko Kayumba yashyize mu ishyaka agatsiko k’Abatutsi bahoze mu gisirikare kahawe kuyobora RNC nubwo ubuyobozi bwari busanzweho bwageragezaga kugatesha agaciro, ku buryo bisa “nk’aho yaremeye ishyaka mu rindi.”

Amushinja kandi agatsiko yashinze agamije kumuvana ku buyobozi bwa RNC ubwo yari akiyiyoboye cyane cyane mu myaka ibiri ishize, kumusuzugura, kumutuka n’ibindi yavuze ko atari agishoboye kwihanganira.

Kayumba Nyamwasa tariki 26 Nyakanga 2016, yashyize hanze ibibazo bivugwa muri RNC, ubuhemu bwa Rudasingwa washakaga gusenya iryo shyaka biciye mu gukurura amacakubiri ashingiye ku moko no gushaka kuryigarurira biciye mu kwanga amatora n’ibyayavuyemo.

Kayumba yakubise Rudasingwa mu cyico

Kayumba ashinja Rudasingwa gusuzugura ubuyobozi bw’ishyaka, kutitabira inama bwateguraga zaganirirwamo ibikorwa biri imbere, no kwikanyiza akanga kurekura ubutegetsi no hamwe no kutemera ibivuye mu matora.

Kutagira ibanga kwa Rudasingwa ngo biri mu bindi bikomeye byashenguye Kayumba wavuze ko arutwa na Paul Rusesabagina witandukanyije na RNC akababeshya ko aretse politiki nubwo nyuma yayikomeje, ariko ntabe nka we [Rudasingwa] wagiye asebya ishyaka akamena n’amabanga yaryo.

Kayumba yiyemereye ko RNC yugarijwe n’ibibazo, Rudasingwa we yavuze ko ari ishyaka ryasabitswe n’urwango rushingiye ku moko, kudashyira hamwe n’ibindi nubwo Kayumba abihuza no kuba “nta shyaka ku Isi ritabamo ibibazo.”

Yavuze ko Rudasingwa yihutiye kubigaragaza mu itangazamakuru nyamara ngo we n’abo bafatanyije kwiyomora kuri Kayumba bagiye bakora ibikorwa bibi bakingirwa ikibaba.

Kayumba ati “Hari ibikorwa bibi bagiye bakora, twabagiriye ibanga ariko bo ntibaritugirira, n’ubu hari ibyo tutavuga kandi si uko bidahari, si uko tutabizi.”

Mu myaka yamaze muri RNC, Dr Rudasingwa ngo ntiyigeze ashyigikira demokarasi, zimwe mu ngero zikaba kuba yaranze ko muri RNC hakorwa amatora y’abayobozi, atinya ko azasimburwa ku mwanya w’umuhuzabikorwa.

-3520.jpg

Indaya Kampala road

2016-08-09
Editorial

IZINDI NKURU

Uganda : Daily Monitor muri Propaganda  zo guharabika u Rwanda mu nyungu za Museveni

Uganda : Daily Monitor muri Propaganda zo guharabika u Rwanda mu nyungu za Museveni

Editorial 14 Apr 2019
FDLR yohereje abarwanyi bayo i Kinshasa kujya kwiga ikoreshwa rya drone bisabwe na Leta ya Congo

FDLR yohereje abarwanyi bayo i Kinshasa kujya kwiga ikoreshwa rya drone bisabwe na Leta ya Congo

Administrator 13 Nov 2025
Uganda: Abarundi batatu mu bantu basaga 100 bafatiwe mu mukwabu ku Musigiti wa Usafi

Uganda: Abarundi batatu mu bantu basaga 100 bafatiwe mu mukwabu ku Musigiti wa Usafi

Editorial 07 May 2018
Kayumba Nyamwasa ucumbikiwe nk’impunzi muri Afurika y’epfo akomeje ingendo nyinshi muri Congo aho inyeshyamba afasha zitoreza

Kayumba Nyamwasa ucumbikiwe nk’impunzi muri Afurika y’epfo akomeje ingendo nyinshi muri Congo aho inyeshyamba afasha zitoreza

Editorial 02 Jan 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA
KWAMAMAZA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Editorial 24 Apr 2023
Ndayishimiye yisamye yasandaye?
Amakuru

Ndayishimiye yisamye yasandaye?

Editorial 03 Mar 2025
Mugisha Bonheur yerekanywe nk’umukinnyi mushya wa Al Masry yo mu Misiri avuye muri Stade Tunisien
Amakuru

Mugisha Bonheur yerekanywe nk’umukinnyi mushya wa Al Masry yo mu Misiri avuye muri Stade Tunisien

Editorial 06 Aug 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru