Minisitiri w’ububanyi n’amahanga akaba n’umuvugizi wa Guverinoma Dr Richard Sezibera aravuga ko umutwe urwanya leta y’u Rwanda uzwi nka RNC iri mu marembera ati :“ Ni umutwe udafite ibitekerezo bya politiki bifatika”.
Mu kiganiro n’abanyamakuru ku munsi w’ejo, cyamaze amasaha hafi abiri, Minisitiri Sezibera yasubije umunyamakuru ko RNC atari ikibazo mu bihangayikishije u Rwanda kuri ubu.
Minisitiri Sezibera, yavuze ko ikibazo cy’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bafite imigambi yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda bakorera muri Uganda bibumbiye mu mutwe RNC wa Kayumba Nyamaswa, ari kimwe mu bibazo bitatu u Rwanda rufitanye na Uganda.
Avuga ko abayobozi ba RNC basize bakoze ibyaha mu Rwanda ndetse bashyiriweho impapuro zo kubata muri yombi.
Ikindi kibazo kiriho ngo ni uko hari agatsiko ka RNC kari muri Uganda kagenda kagahimba ibihuha by’ibyo bita ngo ’ibirimo kubera muri Uganda’ bakoherereza RNC muri Afurika y’Epfo na yo igahamagara Uganda iyibwira ngo mufunge kanaka na kanaka.
Ibindi bibazo bibiri muri bitatu bibangamiye umubano w’u Rwanda na Uganda, harimo icy’Abanyarwanda bafatwa bagafungwa, bagakorerwa iyicarubozo nta mpamvu, ku buryo nta muryango cyangwa abahagarariye u Rwanda bashobora kubasura, ibi bikaba byaratangiye mu 2017.
Ikindi kibazo ngo n’icy’ibicuruzwa by’Abanyarwanda bifatirwa na Uganda nta mpamvu kadi nta bisobanuro babihereye u Rwanda.
Yagize ati “Ibyo byose tumaze imyaka ibiri tubiganira na Uganda ariko kugeza ubu nta gisubizo.”
RNC igizwe n’abantu bahunze ibyaha bitandukanye mu Rwanda, aba bamwe ni abahoze mu ngabo z’igihugu RDF n’abandi bahunze ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, ibitekerezo by’ingengabitekerezo ya Jenoside iri muri FDLR niyo yigishwa no muri RNC ya Kayumba Nyamwasa, ari nayo mpamvu bihurije hamwe mukiswe P5. Ndetse abo bagaragara no mu ngabo za Kayumba ziri muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo muri Kivu y’amajyepfo, bagamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Amakuru akomeza kugaragara avugako ibyo kwihuriza hamwe kw’inyeshyamba za Kayumba, bitamaze kabiri aho bari muri Congo [ Sud- Kivu ] mubice bya Bijabo aha ni mu misozi miremire ya Minembwe,inda nini no kutagira umurongo nibyo byatumye basubiranamo bararasana ndetse kuri ubu haravugwa ibice bibiri kimwe kiyobowe n’uwitwa Karemera n’ikindi kiyobowe na Ali udacana uwaka n’uwo Karemera.
Impamvu nyamukuru y’uku gicikamo ibice no kurasana n’inkunga bahabwa na Rujugiro Tribert binyuze muri Leta y’u Burundi, iyi nkunga rero bananiwe kuyigabana birangira basubiranyemo, kuri ubu abasigaye barabarirwa ku ntoki nkuko bivugwa n’uwaduhaye aya makuru wanayahagazeho.
Tubibutse ko RNC yacitsemo ibice, bamwe mu bayigize bajya ku ruhande rwa Kayumba Nyamwasa, abandi bajya ku ruhande rwa Dr Rudasingwa Theogene wari usanzwe ari umuhuzabikorwa waryo.
Uku kutumvikana kwabimburiwe n’umwuka mubi waturutse mu gushaka kwigarurira ububasha bw’ishyaka kwa bamwe, kutavuga rumwe hagati y’abasivili nka Dr Rudasingwa n’abasirikare barangajwe imbere na Kayumba.
Mu myaka itanu ishize bivugwa ko iri shyaka ririmo ibibazo by’imiyoborere kugeza ubwo tariki ya 22 Mata 2016 habaye inama y’abarishinze iyobowe na Dr.Theogene Rudasingwa, isozwa n’ibisa no guterana amagambo gukomeye. Rudasingwa yaje kuvuga ati “RNC iri mu bibazo by’imiyoborere bitigeze bibaho, aho mu ishyaka harimo amakimbirane n’imyitwarire mibi idashobora kwihanganirwa”.
Bazibaza
Ubu u Rwanda rurimo ibibondo, incuke, ingimbi, abageni,abakwe, incike,n’abandi. Icyo bakeneye ni amahoro n’umutekano.
Ese abarwanya Leta bashaka kuzana Akarusho?
Ese bifitemo imitegekere ya kimarayika?
Aho gushyigikira Marayika ntazi, ntabonye, nashyigikira Umuntu nzi, nabonye, kdi ugenda arushaho gutunganya ibidatunganye.
Nibyo ubona tutarageraho, bikitubereye inzozi nabyo tuzabigeraho. Hari ibitaragerwaho kubera abo bose bashinyitse amenyo bashaka kumira bunguri umutekano, iterambere n’ituze by’abanyarwanda.
Nibatuze maze urebe ko byose bitagenda neza. Ubu rero Dutange Freedom, liberte d’expression 100%,…, kwigaraganza,…mu gihe FDRL RNC, Ubujiji, bikiri hariya? BIZAZA ARIKO IGIHE NTIKIRAGERA. SI UKO BITAZWI ariko n’ubu ntitubayeho nabi. KORANORYA.