• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»RNC- Uganda : Deo Nyirigira na Christophe Busigo mu mazi abira nyuma yo guheka impyisi

RNC- Uganda : Deo Nyirigira na Christophe Busigo mu mazi abira nyuma yo guheka impyisi

Editorial 09 Apr 2020 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Umugambi mubisha wo kwicishisha no kurigisa abantu bazwiho kuba inshuti za Rutabana cyangwa se ba babajwe n’ibura rye urarimbanije muri Uganda. Kayumba Nyamwasa akoresheje bamwe mubo  bakorana nka Sula Nuwamanya na Prossy Bonabana, aba bombi bikaba bizwi ko bafite karibu ihoraho ku cyicyaro cy’urwego rukuru rw’ubutasi rwa gisirikari CMI.

Igitangaje kuri urwo rutonde hariho abantu b’imena muri RNC ndetse bakaba bari ku ikubitiro mu bayishinze.

Ku isonga hari Pastor Deo Nyirigira akaba ari Se wa Felix Mwizerwa waburanye na Ben Rutabana, Christophe Busigo, ndetse nabagize icyitwa komite yose ya Kampala usibye gusa abo bise “abantu ba Ntamushobora Epimaque”.

Ubutumwa Kayumba Nyamwasa yahaye Sula Nuwamanya, yamusabye kumenya icyo bakora, abo bantu bose tuvuze hejuru, n’aho bakunda kujya kugirango bizaborohere gutabwa muri yombi igihe Kayumba Nyamwasa azakoresha CMI.

Hashize iminsi abagize umutwe w’iterabwoba wa RNC badacana uwaka;  ndetse baterana amagambo nk’abashumba, kubera ibura rya Ben Rutabana, ibi ninabyo byatumye Kayumba, abuza abantu be kujya kwibuka Col.Patrick Karegeya nkuko umugorwe Lea Karegeya amaze iminsi abivuga.

Uganda ifatwa nk’indiri ya RNC naho byabaye uko, ariko cyane cyane imbarutso yabaye ibura rya Felix Mwizerwa, umuhungu wa Deo Nyirigira waburanye na Rutabana. Ibi ntibikiri ibanga kuko buri wese aziko Rutabana na Mwizerwa bashimuswe na Kayumba Nyamwasa, dore ko no mu ihuriro, ubajije iki kibazo ahita yirukanwa. Aha twatanga urugero nka Komite ya RNC muri Canada, yegujwe kubera kubaza ikibazo cya Rutabana, dore ko harimo mukuru we na mushiki we.

Baca umugani mu kinyarwanda ngo uhishira umurozi akakumaraho urubyaro;  ngizo ingaruka zo guheka impyisi.

Ku italiki 13 ugushyingo 2019 , nibwo RNC yashyizeho Komite i Bugande ikuriwe na Pastoro Déo Nyirigira wavuye mu Rwanda atorotse yarateje uruhagarara mu madini. Mbere yo guhunga yabanje no kuvuga mu rusengero ko mu Rwanda hagiye kuba intambara kugirango ateze impagarara bamukurikire.

Deo Nyirigira,akuriye  urusengero rwitwa AGAPE ruri mu Mujyi wa Mbarara, rwatunzwe agatoki n’Umunyarwanda, Emmanuel Cyemayire, wari ufite iduka ryitwa Sanyu Electronics muri uyu mujyi nyuma  yaho agambaniwe na Deo Nyirigira agafatwa n’inzego z’ubutasi za Uganda [ CMI ], zikamukorera iyicarubozo nyuma zikamujugunya ku mupaka w’u Rwanda na Uganda yarabaye intere.

Cyemayire yageze mu Rwanda aririmba urwo yabonye, atunga agatoki Pasiteri Deo Nyirigira kuba inyuma y’itotezwa yakorewe.

Amakuru avuga ko Cyemayire kimwe n’abandi Banyarwanda batandukanye, yari amaze igihe akurikiranwa cyane n’uyu mupasiteri Deo Nyirigira, akaba ari umwe mu bantu bagize umutwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, RNC, uyoborwa na Kayumba Nyamwasa.

Mu igihe ishize nibwo hagiye hanze amakuru y’imikoranire ya hafi ya RNC n’Urwego rw’Ubutasi rw’Igisirikare cya Uganda, CMI na RNC n’ibindi bikorwa byo gushimuta abantu byagiye bigirwamo uruhare na Nyirigira.

Abandi bantu bavugwa cyane muri ibyo bikorwa babarizwa muri RNC barimo Charles Sande [ uzwi nka Robert Mugisha ], Dr. Sam Ruvuma uri ku isonga mu gushakira abayoboke RNC muri Uganda.

Pasiteri Nyirigira bivugwa ko akuriye itsinda ry’ibanga rigira uruhare mu gushakisha Abanyarwanda, bagashimutwa, bagakorerwa iyicarubozo mu birindiro bya CMI, bashinjwa ko bari mu kazi ka Guverinoma y’u Rwanda.

Hari amakuru avugwa ko Jackie Umuhoza umukobwa wa Deo Nyirigira yafashwe  ari mubikorwa by’ubutasi.

Christophe Busigo: Uyu mugabo yavuye mu Rwanda yibye amafaranga yari yaratanzwe na MINALOC yo kubaka amadamu mu ntara y’iburasirazuba ahungira muri Kenya. Nyuma yaho, Frank Ntwali yamukuyeyo amwijeje ibitanganza amujyana muri Uganda ariko ubu bakaba badacana uwaka na Ntwali ndetse na sebuja Kayumba.

Amakuru aturuka mu nzego zo hejuru za RNC muri Uganda, avugako ko Christophe Busigo ariwe Nyirabayazana w’inshingwa rya Komite  ya Uganda yanze kwemerwa n’Umuhutu wa Kayumba ariwe Jerome Nayigiziki nk’uko bigaragara mu itangazo rya Nayigiziki.

Nayigiziki nyuma yo kubona ibaruwa yanditswe na Charles Lwanga imumenyesha abagize Komite ya RNC muri Uganda, yabasubije ko baba baretse kuyitangaza kuko bidahuye n’ amahame na statut ya RNC.

Tugarutse kuri Busigo ni umuntu uzwiho ubutiriganya bukabije akoresheje ubugambo busize umunyu, iyo  yakwitumye ntiwamuva munzara,  ariko akaba n’umuntu uzi guhangana kuko ntiwapfa kumwisukira. Akaba akomeje guhangana bikomeye na muramu wa Kayumba Nyamwasa ariwe Frank Ntwali ndetse akanamutuka kumugaragaro, aherutse no gutuka Prossy Bona uri ku ibere akaba ariwe ushyigikiwe na Frank Ntwali, Epimaque, Nyarwaya ndetse nabandi…

2020-04-09
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ari i Luanda muri Angola, aho yitabiriye inama ihuza Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango Mpuzamahanga wita ku Mahoro n’Umutekano mu karere k’Ibiyaga Bigari.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ari i Luanda muri Angola, aho yitabiriye inama ihuza Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango Mpuzamahanga wita ku Mahoro n’Umutekano mu karere k’Ibiyaga Bigari.

Editorial 20 Apr 2021
Philemon Mateke yahamagajwe mu rubanza rwa Bazeye Laforges na Nsekanabo ba FDLR

Philemon Mateke yahamagajwe mu rubanza rwa Bazeye Laforges na Nsekanabo ba FDLR

Editorial 12 Mar 2020
Kagame yasabye abofisiye bashya binjiye mu Ngabo z’u Rwanda guhora bari maso

Kagame yasabye abofisiye bashya binjiye mu Ngabo z’u Rwanda guhora bari maso

Editorial 17 Nov 2019
Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Editorial 17 Jan 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

RDC: Vital Kamerhe, icyegera cya Tshisekedi yanze kwitaba ubushinjacyaha ku inyerezwa ry’umutungo
POLITIKI

RDC: Vital Kamerhe, icyegera cya Tshisekedi yanze kwitaba ubushinjacyaha ku inyerezwa ry’umutungo

Editorial 07 Apr 2020
Abarwanyi ba M23 baherutse guhungira mu Rwanda bimuriwe i Karongi
Mu Mahanga

Abarwanyi ba M23 baherutse guhungira mu Rwanda bimuriwe i Karongi

Editorial 02 Feb 2017
Nyuma yo kuba umukinnnyi akaba na kapiteni wa Ukaine yamaze no kuba umutoza wayo wungirije
IMIKINO

Nyuma yo kuba umukinnnyi akaba na kapiteni wa Ukaine yamaze no kuba umutoza wayo wungirije

Editorial 22 Feb 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru