Inama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa kabiri yakuye burundu Rose Mukankomeje ku mwanya w’Ubuyobozi bukuru bwa REMA imusimbuza Eng. Collette Ruhamya wari umuyobozi wungirije, Ruhamya yari amaze amezi agera kuri atanu ari Umuyobozi w’agateganyo wa REMA.
Dr. Rose Mukankomeje, yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano, muri Werurwe uyu mwaka, aho yari akurikiranyweho icyaha cyo gukingira ikibaba abayobozi mu nzego za Leta bakekwagaho kunyereza umutungo wa Leta na ruswa.
Ifungwa rya Mukankomeje ryavuzweho byinshi Polisi ikavuga ko akurikiranywe n’Urwego rw’Umuvunyi.
Amakuru y’ifungwa rya Mukankomeje ryerekana ko ibyo akurikiranyweho bifitanye isano n’ibyaha bishinjwa abahoze ari abayobozi b’Akarere ka Rutsiro barimo Umuyobozi w’Akarere ndetse n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa. We rero yashatse kubakingira ikibaba anagerageza kumena amabanga y’akazi.”
Ibyo arewa byari bishingiye ku kiganiro yagiranye kuri telefone na Bisamaza Prudence rwiyemezamirimo waje kuburirwa irengero kugeza n’ubu, bivugwa ko yaba ari Kampala ko kandi ashobora kuba yari afatanije Company na Rose Mukankomeje, ngo kuko yakunze kubona amasoko menshi muri REMA ( akamuburira ), amubwira ko telelefoni ye yumvirizwa n’Inzego z’Iperereza ko akwiye kureka Dossier y’uwitwa Murenzi Sostene, uyu rwiyemezamirimo akaba yarakekwagaho kurigisa umutungo wa Leta, bigakekwa ko Mukankomeje yamuburiraga ngo asibanganye ibimenyetso.
Rose Mukankomeje n’Umwunganizi we
Muri Mata urukiko rwategetse ko Mukankomeje aburana adafunze, gusa akaba yagombaga kujya yitaba ubushinjacyaha buri wa Gatanu mu gihe cy’amezi atatu.
Uyu kandi ntiyari yemerewe kurenga umujyi wa Kigali, kutimuka mu Kagarama ku Kicukiro nta burenganzira ahawe, ategetswe gukoresha telefoni ye gusa mu gihe cy’amezi atatu no gufatira impapuro zimwemerera kuba yajya mu mahanga.
Urubanza mu mizi biteganyijwe ko ruzatangira kuburanwa tariki ya 27 Nzeli uyu mwaka.
Cyiza Davidson