Mu rwego rwo kwitegura ibirori byo kwizihiza imyaka 30 Umuryango RPF Inkotanyi umaze ushinzwe, uyu muryango wateguye inama mpuzamahanga kuri uyu wa kabiri yitabiriwe n’abayobozi batandukanye baturutse hirya no hino ku isi barenga igihumbi.
Iyi nama irabera ku cyicaro gikuru cy’uyu muryango i Rusororo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, ikaba ivuga ku kwibohora nyakuri.
Biteganijwe ko iyi nama mpuzamahanga yitabirwa n’abarenga igihumbi.
Iyi nkuru dukesha urubuga rwa http://rpfinkotanyi.rw, ivuga ko iyi nama yibanda ku nsanganyamatsiko eshatu z’ingenzi: Kwibohora nyakuri, Kwiteza imbere no Kwigira.
Uru rubuga rukomeza ruvuga ko hanabaho ibiganiro n’ubuhamya bigaragaza urugendo RPF yanyuzemo mu myaka 30 ishize.
Iyi nama ivugwa ko iba ari n’umwanya ku yindi mitwe ya politiki, abafanyabikorwa n’inshuti za RPF Inkotanyi kungurana ubunararibonye .
Mu bindi, iyi nama irashimangira ubufatanye bw’Abanyafurika no kwerekana uburyo Umuryango wa RPF Inkotanyi wiyemeje gutanga umusanzu wari wo wose mu gutuma uyu mugabane ugira impinduka nziza.
Bamwe mu batanga ibiganiro muri iyo nama barimo: Uwahoze ari Perezida wa Tanzaniya Benjamin Mkapa na Jendayi Frazer wahoze ari Umunyamabanga wa Leta wungirije wa Leta Zunze ubumwe z’Amerika wari ushinzwe Afurika.
Abandi ni umunyemari w’Umunyakenya James Mwangi n’abandi.
Iyi nama mpuzamahanga irabanziriza ibindi bikorwa byinshi bitegura kwizihiza imyaka 30 RPF Inkotanyi imaze uvutse. Ibyo bikorwa birimo: Gutaha ku mugaragaro inzu ndangamuco izafasha kwigisha mateka ya Jenoside no kuyirwanya.
Iyi nzu ndangamuco izatahwa ejo ku wa 13 Ukuboza uyu mwaka iherereye ku cyicaro cy’Inteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura.