Rtd Lieutenant Colonel Guillaume Ancel, wari mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, yahamije ko intego nyamukuru ya ‘Operation Turquoise’, atari ukurokora ubuzima bw’inzirakarengane zicwaga ahubwo yari ugushyigikira Guverinoma yakoze Jenoside.
Hashize imyaka ine Ancel avuze ko ingabo z’u Bufaransa zari muri ‘Opération Turquoise’ mu Rwanda zahaye intwaro Leta yakoze Jenoside, ikaza no kuzihungana mu nkambi zo muri Zaïre, aho yisuganyirizaga ishaka kugaruka gutera igihugu.
Mu kiganiro yagiranye na Igihe dukesha iyi nkuru, Ancel, yatangaje ko habayeho ukutumvikana hagati y’ingabo zari muri Operation Turquoise kuko hari impande ebyiri; urwo gutabara abicwaga n’urwo gukingira ikibaba abakoze Jenoside. Gusa ngo ukuri kw’ibyabaga ni uko kwari ugutegura urugamba rwo kurwanya ingabo za FPR no kugumisha ku butegetsi abari baburiho.
Yakomeje avuga ko yaguye mu rujijo kuko babwirwaga ko bagiye kubungabunga uburenganzira bw’ikiremwamuntu, ariko nyuma akaza gusoma zimwe mu nyandiko zagizwe ibanga zamuhamirije ko u Bufaransa bwari buzi neza ko abo bushyigikiye ari abakoze Jenosideri.
Yagize ati “Byaje kumbabaza ubwo nasomaga inyandiko zerekanaga ko mu ntangiriro za Gicurasi 1994, urwego rw’ubutasi rw’u Bufaransa rwari ruzi ko Guverinoma bashyigikiye ari yo yakoraga Jenoside.”
Ancel avuga ko kuva Opération Turquoise yatangira bakomeje kugendera ku kinyoma gikomeye cyihishe inyuma ya politiki, akifuza ko u Bufaransa bugaragaza inyandiko z’ibanga z’umubano wabwo na Guverinoma yakoze Jenoside ndetse bukemera uruhare rwose bwayigizemo.
Mu gitabo Ancel aherutse gusohora yise ‘‘Rwanda, la Fin du Silence’’ yavuze muri Nyakanga, mu nkambi y’impunzi muri Zaïre, yabonye u Bufaransa buha intwaro ingabo za Leta kandi bwari buzi ko bakoze Jenoside ndetse hakabaho gukimbirana mu gihe havugwaga ku kwambura intwaro ingabo zakoze Jenoside.
Kuyobya uburari kwa Alain Juppé
Bamwe mu bategetsi b’u Bufaransa, barimo uwari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wabwo mu gihe cya Jenoside, Alain Juppé, bumvikana cyane bahakana, bakanapfobya Jenoside ndetse bagashimangira ko Operation Turquoise yakoze ibyo yagombaga gukora.
Ancel avuga ko aya magambo ya Alain Juppé, ari ibinyoma no gushaka kuyobya uburari ku bushake ngo bikureho igisebo cy’icyasha cya Jenoside bafite.
Avuga kandi ko impamvu Abafaransa batambuye intwaro abajenosideri ndetse bakashakira inzira ibajyana muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ari uko bari bafatanyije mu mugambi wo kurwanya ingabo zari iza FPR.
‘Opération Turquoise’ ni ubutumwa ingabo 2500 z’u Bufaransa zoherejwemo mu Rwanda nyuma y’umwanzuro w’Akanama ka Loni gashinzwe umutekano, wo ku wa 22 Kamena 1994. Intego yari ‘uguhagarika ubwicanyi’. Izi ngabo zakoreraga hafi n’umupaka w’u Rwanda na Zaïre mu duce twa Cyangugu, Kibuye na Gikongoro.