Kuri uyu wa gatatu tariki 2 Ukwakira 2019, abantu 25 Leta y’u Rwanda ivuga ko ari abo mu mutwe wa RNC batangiye kuburana mu Rukiko rw’Ibanze rwa Gisirikare i Nyamirambo, barimo na Rtd. Maj Habib Mudasiru uherutse kurasirwa mu mirwano mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa, akaba yari ayoboye ingabo za Kayumba Nyamwasa zahuye n’uruva gusenya, ubwo zahungaga ziva Minembwe zerekeza Rutshuru ngo zibone uko zivanga na FDLR na RUD-Urunana. Abenshi barimo Cpt. SIBOMANA Charles bita Sibo bakaba barahasize ubuzima.
Ifatwa rya Rtd. Maj Habib Mudasiru , ryamenyekanye tariki 28, Kamena, 2019, icyo gihe yagaragaraga afite ibikomere ku kuguru, ndetse amakuru akavuga ko yafashwe akoherezwa mu Rwanda.
Rtd Maj Habibu Mudasiru nyuma yo kuvurwa ibikomere.
Yarasiwe mu mirwano mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa
Aba ni abandi bari mu bagejejwe imbere y’Urukiko rwa Gisirikare
Umucamanza yabanje kureba ko imyirondoro y’abaregwa yuzuye, maze Mudathiru ari nawe urimo gufatwa nk’uyoboye iri tsinda, avuga ko yavutse mu 1966. Yabajijwe n’umucamanza aho atuye, arasubiza ati ’mu ivuriro.” Nyuma yaje kuvuga ko atuye i Kanombe.
Lt Nsanzimana Patrick we avuka mu Karere ka Nyaruguru, ari naho atuye. Yabwiye urukiko ko yari umushomeri. Harimo na Gatwere Joseph uvuga ko umuryango we uba i Bujumbura, yavutse mu 2001. Afite ubwenegihugu bwa Uganda ari naho yari atuye. Yabwiye Urukiko ko nta kazi yari afite, ndetse nta n’amashuri yize. Harimo kandi Habyarimana Joseph wavutse mu 1979, mu Karere ka Gisagara.
Ngendakumana Vedaste we yavukiye mu Karere ka Gisagara mu 1987, ndetse ngo yari asanzwe ari umudozi. Minani Jean we yavutse mu 1982 akaba ari Umurundi wavukiye muri Komini Kayanza, yari umufundi. Rugamba Hagenimana Viateur we yavukiye mu Karere ka Gicumbi mu 1992.