Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, mu mudugudu wa Gafuku, Akagari ka Gikombe, Umurenge wa Rubavu, hataburuwe ibisasu 58 nyuma y’uko bibonywe n’abana batoragura ibyuma.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gikombe, Caritas Mukamuyango, yabwiye IGIHE ko kuri iki cyumweru ari bwo aba bana babibonye, ubuyobozi bukahashyira uburinzi kugira ngo bitabururwe.
Ibi bisasu birimo ibyo mu bwoko bwa Mortier 60 bigera kuri 19, Katyusha eshanu n’ibindi byataburuwe n’inzego zishinzwe umutekano zirabitwara.
Ni ubwa Gatatu muri aka gace hagaragaye ibisasu kuko mu 1994, ingabo zahoze ari iza Habyarimana zari zihafite ibirindiro, hakaba hari hameze nk’ububiko bw’intwaro zazo mu gihe cyo guhunga.
Mukamuyango yongeraho ko n’abacengezi bari bahashyize ibirindiro, bityo bakaba bagiye gukora ubuvugizi ku buryo inzego z’umutekano zibihiga byose kuko bishoboka ko bigihari.
Abaturage bo muri aka gace batangaje ko aho byakuwe bari basanzwe bahakorera ibikorwa byabo bya buri munsi by’ubuhinzi batazi ko hari ikintu kirimo.