• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Rudasingwa ashobora kwirukanwa (deportation) muri Amerika

Rudasingwa ashobora kwirukanwa (deportation) muri Amerika

Editorial 22 Dec 2016 ITOHOZA

Nyuma y’uko Donald John Trump atsindiye amatora muri Amerika mu buryo butunguranye kubera amagambo akarishye yakoreshaga ubwo yiyamamazaga. Abimukira benshi baba muri Amerika mu buryo butemewe n’amategeko batangiye gushya ubwoba.

Nyuma rero yo gutangaza izi gahunda ze bamwe mu banyamerika zarabashimije ariko abandi zibakura umutima ariko byarangiye ababyishimiye bamutoye, none ubu icyo bamutegerejeho ni ukureba ko azashyira mu bikorwa ibyo yabasezeranyije mu gihe ku rundi ruhande abo bitashimishije n’abo byateye ubwoba bahise batangira imyigaragambyo mu migi itandukanye yo muri Amerika.

Ku birebana no kwirukana abantu badafite ibyangombwa baba muri Amerika yavuze ko atazirukana abimukira bose badafite ibyangombwa kuko nawe ubwe arabizi ko atabishobora ahubwo ko ashobora kuzacyura (deportation) abagera kuri Miliyoni 2 cyangwa 3 ariko nabo avuga ko azohereza abaregwa ibyaha by’ubwicanyi, ubujura, gucuruza ibiyobyabwenge, gufata ku ngufu n’ibindi.

Muri aba rero Theogene Rudasingwa ashobora kwisanga ari kuri liste y’abo banyabyaha kuko kugeza ubu aba muri Amerika ntabyangombwa agira, akaba ashobora gusubizwa mu gihugu cye kungufu, deportation.

Theogene Rudasingwa yabaye umutekamutwe (comman) ruharwa, kuva akiri mu buhunzi muri Uganda, kandi ubutekamutwe bwe ni ubwa kera bunazwi n’abo babyirukanye muri za 80. Kugeza n’uyu munsi abo biganye bakanabana, bamwita akazina k’agahimbano ka REDCOM, izina yahawe kubera operation y’ubutekamutwe yigeze gutekereza ubwe, akanayishyira mu bikorwa, nubwo bwose byamupfubanye.

Bivugwa ko igihe yigaga muri Kaminuza ya Makerere, Kampala muri Uganda, yageragezaga kubaho mu buzima buhenze kandi nta mikoro, ibyo rero byamutwaye mu madeni (mu myenda) itabarika (high indebtedness). Nyuma rero yatetse umutwe wa kibandi (criminal extorsion operation) aho abaguye mu mutego we, yabakoreye blackmail abaha amabwiriza yo gushyira amafaranga kuri konte ye mu izina ryirihimbano rya Mr. “REDCOM CX-1200”. Ariko ku bw’amahirwe ye macye uwo mushinga wa Theogene w’ubutekamutwe waje gutahurwa, ariko hari abo yari amaze kuyakuramo.

Ibi byamuviriyemo gutoroka kuri kaminuza, ata amasomo, anatorokera muri Kenya yitwaje ngo abashinzwe umutekano muri Uganda bamugeraga amajanja.
Nyuma y’aho NRA ya Museveni ibohoreje igihugu mu 1986, Rudasingwa yasubiye muri University ya Makerere, avuga yuko yari muri NRA ngo kandi yari umuwofisiye mu gisirikare.

Kandi igisirikare cya mbere yinjiyemo ni icya RPA mu mpera ya 1990 ! Kuko ingeso ishirana na nyirayo (old habits die hard). Na nyuma y’aho ashyiriwe mu mwanya uteye ishema wo kuba diregiteri wa kabine (Director of Cabinet) mu biro bya Perezida, Theogene Rudasingwa yagiye mu bikorwa byo gutanga za kontaro (contracts) ariko yabanje guhabwa za bitugukwaha (kick-backs).

Hari igihe yatanze isoko, ku i kampuni yo mu ishakoshi (briefcase company) yahimbye yuko ifite icyicaro Nairobi, ryo kugemura ibikoresho muri perezidansi.( Ibikoresho bya Sport nibyo mugikoni ) Nk’uko wakabitekereje, iyo contract yagenze nabi, kuburyo ibikoresho bimwe byanze guca mumiryango y’inzu bakajya babinyuza mugisenge , babanje gukuraho amabati.

Ibi byose byakorwaga kumabwiriza ya Rudasingwa Theogene, bimwe byanga kujyamo bipfa ubusa, igihugu kihahombera amafaranga menshi, kubera ibyo bikorwa bya corruption, Major Rudasingwa yashyikirijwe ubutabera, araburanishwa ariko aza guhanagurwaho icyaha kubera yuko habuze ibimenyetso bihagije kandi mu by’ukuri ibyo bimenyetso byari bihari ariko Rudasingwa yarabaye inkwakuzi bihagije (smart enough), arabyibisha birabura.

-5112.jpg

Ese Igihugu kizamwakira, kimubabarire ni ukubitega amaso.

Cyiza Davidson

2016-12-22
Editorial

IZINDI NKURU

Fatima-Portugal: Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

Fatima-Portugal: Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

Editorial 16 Jan 2017
Inkoni y’Umwana ishira Dondi Dondi : Abandi bapasiteri 3 ba Zion Temple basezeye kuri Apotre Gitwaza, amaherezo ni ayahe?

Inkoni y’Umwana ishira Dondi Dondi : Abandi bapasiteri 3 ba Zion Temple basezeye kuri Apotre Gitwaza, amaherezo ni ayahe?

Editorial 26 May 2017
Malawi igiye kujuririra icyemezo cyo kutohereza mu Rwanda Murekezi ukekwaho Jenoside

Malawi igiye kujuririra icyemezo cyo kutohereza mu Rwanda Murekezi ukekwaho Jenoside

Editorial 10 Jan 2018
General Makenga yasubiranye urugo rw’ iwabo, Victor Byiringiro wamumenesheje ahungishwa mu ngobyi

General Makenga yasubiranye urugo rw’ iwabo, Victor Byiringiro wamumenesheje ahungishwa mu ngobyi

Editorial 07 Mar 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Charly na Nina ngo  ‘Urutonde rwa PGGSS6 rurasekeje’
IMIKINO

Charly na Nina ngo ‘Urutonde rwa PGGSS6 rurasekeje’

Editorial 06 Jan 2017
Ku nshuro ya mbere polisi y’u Rwanda yohereje abapolisi biganjemo abagore mu butumwa bw’amahoro
Mu Rwanda

Ku nshuro ya mbere polisi y’u Rwanda yohereje abapolisi biganjemo abagore mu butumwa bw’amahoro

Editorial 27 Jun 2018
Seninga Innocent wari umutoza wa Kiyovu ubu ntakiri we
IMIKINO

Seninga Innocent wari umutoza wa Kiyovu ubu ntakiri we

Editorial 21 Jan 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru