Rugema ni umugabo w’imyaka 40, wavukiye ahitwa Rwekubo mu nkambi ya Nakivale mu Karere ka Mbarara. Ni umuhungu wa Claudien Kayumba na Jeanne Bazubagira. Yashyingiranywe n’umugandekazi witwa Peace Umutoni.
Uyu mugabo yakuriye muri Uganda, amashuri abanza ayiga ku ishuri ryitwa Bujaburi Kyaka 2 mu Karere ka Tooro aza kongera kuyakomereza ku ishuri ribanza rya Rwekubo muri Nakivale.
Ahagana mu 1992 na 1995, yakomereje icyiciro rusange ku ishuri ryisumbuye rya Isingiro mbere yo kwimukira mu Rwanda, aho yayasoreje kuri Rwanda International Academy ku Kicukiro mu 1996 kugeza 1998.
Arangije ayisumbuye, mu 1998 Rugema yagiye mu gisirikare cy’u Rwanda. Mu 2000, uyu mugabo wari ufite ipeti rya Corporal yemerewe gukomeza amasomo ajya kwiga mu yahoze ari KIST kuri buruse ya leta, asoza mu 2005 mu bijyanye n’ubumenyi ku biribwa.
Akimara gusoza amasomo, yahamagawe kugira ngo akomeza imirimo mu gisirikare, gusa arigomeka ahita atoroka ajya muri Uganda.
Virunga Post ivuga ko hari amakuru ko uyu mugabo yarangwaga n’ikinyabupfura gike n’indi myitwarire itari ikwiriye Ingabo z’u Rwanda. Ngo yakomeje guhinduka icyigomeke, bagenzi be bagakeka ko yaba agiye kurwara mu mutwe.
Yagiye gukora akazi ko gucunga umutekano muri Iraq
Mu 2009, yabonye akazi ko kujya gucunga umutekano muri Iraq, gusa ubwo amasezerano yako yarangiraga, ibihe byatangiye kumuhindukana.
Mu 2011, Rugema yasabye ubuhunzi muri Norvège aho yabaga mu Mujyi wa Oslo. Muri icyo gihugu, yari ahagarariye RNC mu bihugu bya Scandinavia ari naho yatangiye kugaragara nk’umuntu urwanya u Rwanda mu buryo bweruye kugeza ubwo mu mwaka ushize nyirarume Kayumba Nyamwasa yamwoherezaga muri Uganda kujya kuba umuhuzabikorwa wa RNC.
Ibi bikorwa bibi bya Rugema birimo ibijyanye no gukorana na CMI mu gushaka abajya muri RNC hagamijwe guhungabanya umutekano w’u Rwanda no gushimuta abanyarwanda bakajya gukorerwa iyicarubozi mu buroko bwa CMI.
Nyuma yaho CMI ikoreye iyicarubozo umunyarwanda witwa Fidèle Gatsinzi, byahise bitahurwa ko yatawe muri yombi kubufatanye na Rugema n’undi witwa Mukombozi dore ko nawe ubwe abitangamo ubuhamya.
Nyuma y’ibikorwa bibi byo gushimuta abanyarwanda Kampala n’imikoranire hagati y’Urwego rw’Ubutasi rwa Uganda, CMI,Rugema Kayumba yaje kwirukanwa Kampala, inzego za CMI yakoreraga zimubwira ko zitagishoboye kumurindira umutekano ko amazi yarenze inkombe, Rugema mbere yo gusubira muri Norvège yaciye mu Bubiligi akusanya inkunga avuga ko ari iyo gutera u Rwanda abona ama euros 4.000, aya kubita umufuka asubira Norvege agezeyo asanga yambuwe icumbi [ baramwirukanye munzu],ajya gucumbika kwa mushiki wa Kayumba Nyamwasa, aho yategetswe kwitaba buri wa gatanu kuri Komini kubera ibirego by’abaturage bo munkambi ya Nakivale muri Uganda bamureze kuri Ambasade ya Norvege muri Uganda, ko akorana n’imitwe yiterabwoba, kubatwarira abana mu mitwe ya gisilikare n’ubu bakaba bafungiye I Mbarara.
Ubu Rugema yararuciye ararumira, ashobora kwamburwa impapuro z’ubuhunzi akaba ashobora no gusubizwa mu guhugu cye kungufu, abayeho uko umwanzi ashaka, amafaranga ya Rujugiro yo kwica urubozo abasaza no gushimuta abanyarwanda yita intasi atangiye kuyaruka, Uganda baramubwiye ngo nagende ngo nihagira ikimubaho azabage yifashe, asezera abebera gutyo.[ Agahuru k’imbwa karahiye ] Kagame ntamuzi, yiteranije n’igihugu abeshyera ba kale Kayihura na Dan Munyuza, azajyahe ?
Rugema na CMI ndetse na RNC bakoranye mu buryo bw’ibanga ariko intumbero ari ugushaka icyahungabanya umutekano mu Rwanda, kuko uru rwego rw’ubutasi mu gisirikare cya Uganda ntirwarekeye aho gushimuta abanyarwanda n’ubwo ibiganiro hagati y’abakuru bibihugu byombi n’abashinzwe umutekano byatangiye, ariko bisa nkaho ntacyo byagezeho.
Abanyarwanda baracyashimutwa Kampala bakaburirwa irengero, uheruka kubura ni uwitwa Iyakaremye Claude wari umu motari mu mujyi wa Kampala watwawe na CMI, n’ubu umuryangowe ukaba ukomeje gutabaza, undi ni umunyamakuru Sulah Nuwamanya wakoreye the newtimes akaba yari amaze igihe Kampala waburiwe irengero muri Uganda ariko inzego za CMI, zikaba zikomeje guhakana ko zitamufite.
Sharon A.
Mwarahungabanye, kuki musuzuguza iki kinyamakuru cyanyu kweri?
Umuntu UMWE akabatesha umutwe kugeza aho mumenya ibyo ya riye???
MURARWAYE rwose. Ngo KAGAME ntamuzi?
Anshwiiii weee, ngo yabeshyeye Kale Kayihura! Ans hiii, ngo yabeshyeye Na Dan Munyuza???
Bambeeee wee, Mbega ngo arabeshyaaaa…
Turareba umunyakuri vuba aha….