Umugabo wo mu Karere ka Ruhango witwa Muhigirwa Wellars warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yabyutse mu gitondo asanga mu muryango iwe hari grenade, mu mezi atatu ashize akaba yari yahasanze umusaraba.
Muhigirwa Wellars ashinzwe umutekano mu Mudugudu wa Nyakabungo akaba yungirije n’umuyobozi wa Ibuka mu Kagari ka Karama; mu gitondo cyo kuri uyu wa 10 Mata nib wo yasanze mu muryango iwe hari grenade.
Muhigirwa yavuze ko afite impungenge z’umutekano we.Yagize ati “Turi mu gihugu gifite umutekano ariko rero mfite impungenge kubera ibikorwa maze iminsi mbona iwanjye. Mu mezi atatu ashize narabyutse nsanga umusaraba mu muryango, uwabikoze yaramenyekanye ahita atoroka none nabyutse mpasanga grenade.”
Akomeza agira ati “Ababikora sinzi icyo bagamije ariko narokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, birumvikana ko hari abo bitashimishije, ikindi kandi hari ikiganiro nari natanze cyo kwibuka sinzi niba hari isano gifitanye n’uwakoze biriya.”
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Emmanuel Kayigi, yabwiye itangazamakuru ko hagikorwa iperereza ku byabereye kwa Muhigirwa, akaza gutanga amakuru.
Mu ijoro ryo kwibuka ryabereye kuri Stade Amahoro i Remera ku wa 7 Mata 2018, Perezida wa Ibuka, Prof Dusingizemungu Jean Pierre, yavuze ko hari ibikorwa bikigaragaza ko ingengabitekerezo ya Jenoside igihari, aho usanga hari ababikora bakanavutsa ubuzima abantu, asaba ko abo bigaragaweho bazajya baburanishirizwa aho babikoreye.
Yagize ati “Turacyabona ibikorwa bitwereka ko hari abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside, ibikorwa binagera no ku rwego rukomeye rwo kuvutsa ubuzima. Ntituzahwema kubigaragagaza.”
Yakomeje akangurira abarokotse Jenoside by’umwihariko, gufatanya n’inzego zitandukanye batanga amakuru byihuse.