• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

You are at :Home»Amakuru»Ruharwa Capt Sagahutu arahamagarira urubyiruko gusanga FDLR no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi kandi atunzwe na UN

Ruharwa Capt Sagahutu arahamagarira urubyiruko gusanga FDLR no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi kandi atunzwe na UN

Editorial 07 Aug 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Mu mwaka wa 2015, umwanditsi w’umwongereza Andrew Wallis yasohoye inyandiko muri Open Democracy ivuga ku mugambi wo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Mu ntangiriro y’inyandiko ye, yavuze ati: “Ukuri niko guhura n’ingaruka z’intambara mu gihe cy’intamabara, ikindi nuko nyuma ya Jenoside haba gupfobya no guhakana. Abicanyi, abateguye n’abashyize mu bikorwa umugambi wa Jenoside bashakisha uko bihisha bakagoreka imibare y’abishwe, bakarangaza abantu mu mateka, bakigira intwari aho kuba abicanyi ndetse bakigira abatabazi”

Guhakana Jenoside ni icyiciro cya nyuma cya Jenoside. Guhakana bigamije kwamagana abayikorewe no gutagatifuza abayikoze. Muri iyi minsi ruharwa Capt Innocent Sagahutu wakatiwe imyaka 20 n’Urukiko Mpanabyaha rw’Arusha ariko akarekurwa amaze 15 ari gutumirwa n’urubyiruko rw’abakomoka ku barimbuye Abatutsi bashinze amashyirahamwe n’ibinyamakuru bigamije gutagatifuza ababyeyi babo ndetse no kugoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abagize iri tsinda rigizwe n’abana bari abayobozi muri Guverinoma yakoze Jenoside bahungiye I Burayi n’ahandi ku isi bakiri bato hakiyongeraho na Chaste Gahunde wakoze Jenoside ariko inkiko zigasanga yarayikoze ari umwana.

Umwicanyi Sagahutu bamwita “intwari” ndetse bamuzamuriye ipeti aba Jenerali maze nawe akabyemera rwose. Ubu niwe ufatwa ko ariwe wakijije impunzi akazigeza muri Kongo mu cyiswe “Operation Champagne”. Ntiyemera ko batsinzwe yemera ko babuze intwaro mu rwego rwo kugoreka amateka.

Mu butumwa bwe Sagahutu ashishikariza urubyiruko gusanga FDLR muri Kongo bakifatanya nuwo mutwe ngo bagataha muri gakondo ndetse no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi aho ibyaha byose abishyira ku bishwe agatagatifuza ingabo z’u Rwanda ndetse n’Interahamwe.

Sagahutu wari mu itsinda ry’ingabo z’abicanyi rikoresha imodoka z’intambara yahungiye muri Zaire nk’abandi bicanyi nyuma ahungira muri Danemark ahari umuryango we.

Sagahutu atunzwe n’amafaranga ya UN imuha buri kwezi kugirango abeho, Ese azakomeza gukoresha ayo mafaranga mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi yamuhamye nka ruharwa?

Sagahutu wavukiye mu cyahoze ari Perefegitura ya Cyangungu muri Komini Gisuma yari mu ngabo z’u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi yari afite ipeti rya Kapiteni. Yari yungirije umukuru wa Batayo ya Reconnaissance yari iyobowe icyo gihe na Major Nzuwonemeye.

Nkuko bigaragazwa n’inyandiko z’Urukiko Mpanabyaha rw’Arusha, hagati ya 1990 na 1994, Sagahutu hamwe n’abandi basirikari bakuru ba FAR bari bafite umugambi wo kurimbura Abatutsi ndetse n’abatavuga rumwe na MRND bakaba kandi baratoje Interahamwe n’indi mitwe yitwaraga gisirikari yagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nyuma y’urupfu rwa Habyarimana, Sagahutu na Nzuwonemeye bagize uruhare mu iyicwa rya Minisitiri w’Intebe Agathe uwilingiyimana n’abasirikari icumi b’ababiligi.

Yafatiwe mu mugi wo muri Danimarike tariki ya 15 Gashyantare 2000 aho yari amaze imyaka isaga ibiri nuko yoherezwa Arusha tariki ya 24 Gashyantare 2000.

Muri Mata 2011, Sagahutu ndetse n’abandi bicanyi bakatiwe n’Urukiko rw’Arusha aho yasabiwe igihano cyo gufungwa imyaka 20. Urukiko rw’ubujurire bwamukatiye imyaka 15 aho yarekuwe by’agateganyo muri Gicurasi 2014.

Sagahutu ushaka impinduka mu Rwanda aho ashishikariza abantu gutera u Rwanda yibuke ibyabaye kuri Col Nkundiye na Lt Col Dr Froduald Mugemanyi mu mwaka wa 1998 bari bayoboye ALiR/PARiL ndetse n’abandi babasimbuye mu mutwe wa FDLR harimo na Lt Gen Mudacumura uheruka kwicwa mu mwaka wa 2019.

2024-08-07
Editorial

IZINDI NKURU

Liberat Mfumukeko, Umunyamabanga Mukuru wa EAC amaze guhunga ibikorwa byo Kwibuka inshuro enye mu myaka ine amaze ayobora uyu Muryango

Liberat Mfumukeko, Umunyamabanga Mukuru wa EAC amaze guhunga ibikorwa byo Kwibuka inshuro enye mu myaka ine amaze ayobora uyu Muryango

Editorial 08 Apr 2020
Seyoboka ushinjwa Urupfu rw’Abanyapolitiki Kameya ( PL)  na Dr. Gafaranga ( PSD) yakatiwe gufungwa by’agateganyo

Seyoboka ushinjwa Urupfu rw’Abanyapolitiki Kameya ( PL) na Dr. Gafaranga ( PSD) yakatiwe gufungwa by’agateganyo

Editorial 08 Dec 2016
Bamwe mu bana bo mu muhanda bashinja ababyeyi babo kuba ba nyirabayazana b’ubuzima barimo

Bamwe mu bana bo mu muhanda bashinja ababyeyi babo kuba ba nyirabayazana b’ubuzima barimo

Editorial 07 Oct 2016
Perezida Kagame yasabye Abanyafurika gucika ku ngeso yo gusigara inyuma

Perezida Kagame yasabye Abanyafurika gucika ku ngeso yo gusigara inyuma

Editorial 15 May 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Constant Mutamba: Minisitiri w’Ubutabera wa Congo Usigaye Azwi kurusha Ibikorwa Bye Bibi Kurusha Byiza
Amakuru

Constant Mutamba: Minisitiri w’Ubutabera wa Congo Usigaye Azwi kurusha Ibikorwa Bye Bibi Kurusha Byiza

Editorial 29 May 2025
Police FC yegukanye “Inkera y’Abahizi” yitabiriwe na AS Kigali, Azam FC na APR FC yateguye iri rushanwa
Amakuru

Police FC yegukanye “Inkera y’Abahizi” yitabiriwe na AS Kigali, Azam FC na APR FC yateguye iri rushanwa

Editorial 25 Aug 2025
Perezida Kagame yatangaje ko u Rwanda rwatanze ubusabe bwo kwakira Formula 1 ndetse ko ibiganiro biri kugenda neza
Amakuru

Perezida Kagame yatangaje ko u Rwanda rwatanze ubusabe bwo kwakira Formula 1 ndetse ko ibiganiro biri kugenda neza

Editorial 13 Dec 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru