Kuri uyu wa mbere tariki ya 13 Ugushyingo 2023, nibwo Sosthene Munyeamana yagejejwe imbere y’ubutabera kubera ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi yakoze hagati ya Mata na Nyakanga 2023. Munyemana yari umuganga mu bitaro bya kaminuza y’u Rwanda I Huye akaba yari muri ba Ruharwa batumye Jenoside ikorwa muri aka gace kari katinze gushyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside. Umukuru wa Collectif des parties civiles pour le Rwanda (CPCR) iharanira kugeza imbere y’ubutabera abakoze Jenoside babarizwa mu bihugu by’iburayi yavuzeko gutegereza ko Sosthene agezwa imbere y’ubutabera birambiranye kandi ko bidahesha agaciro ubutabera.
Sosthene Munyemana w’imyaka 68 yabajije inshuro zirenga 14 hakaba hategerejwe abatangabuhamya barenga 80. Munyemana yatangiye kuregwa mu nkiko mu Ukwakira 1995.
Dr Munyemana wahawe akazina k’akabyiniriro k’Umubazi wa Tumba (le boucher de Tumba), yagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Tumba (Huye) no mu yahoze ari Perefegitura ya Butare muri rusange.
Urubanza rwe rugiye kuba urwa gatandatu u Bufaransa bukurikiranyeho Abanyarwanda bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Biteganyijwe ko azaburana kugeza tariki 22 Ukuboza.
Hazumvwa abatangabuhamya basaga 70 nkuko ikinyamakuru Journal de Montréal cyabitangaje.
Munyemana aregwa ko yashishikarije abaturage kwica Abatutsi mu Mujyi wa Butare.
Tariki ya 17 Mata, Konseye François Bwanakeye yahamagaje inama yagombaga guhuza abaturage b’i Tumba ngo bige ku bijyanye n’umutekano.
Hemejwe ko hajyaho za bariyeri, hajyaho n’amarondo. Icyo gihe muri segiteri Mubumbano inzu zarashyaga ariko ngo Munyemana we si ko yabyumvaga.
Munyemana ngo yahise avuga ijambo rikarishye ashishikariza abantu kwica Abatutsi ati “umwanzi aturimo, nshumbikiye abahutu 15 bavuye i Kigembe baje bahunga Inkotanyi zinjiriye i Burundi”.
Bamwe mu batangabuhamya kandi bavuze ko muri Jenoside, Munyemana yambaraga amashara akitwaza icumu, nyuma aza kwitwaza imbunda. Ngo yari afite urufunguzo rw’ibiro bya Segiteri Tumba aho yafungiraga Abatutsi mbere yo kubica.
Ababanje kwicwa ni abantu bafatwaga nk’abantu bize, abacuruzi, noneho n’abandi muri rusange.
Munyemana kandi ngo yari inshuti ya Kambanda wari Minisitiri w’Intebe, mu gihe cya Jenoside iyo yajyaga i Butare Kambanda yararaga iwe. Ni we washyiraga mu bikorwa amabwiriza yo kwica abatutsi.
Ibi byatangiye MDR imaze gucikamo ibice bibiri, Kambanda atakaje umwanya we nka Perezida wa MDR muri Butare, ahanganye na Agathe Uwiringiyimana. Munyemana yari ku isonga ry’abatezaga umwuka mubi muri Butare icyo gihe.