Ishyaka PSD (Parti Social Democrate) rivuga ko ritita ku barinenga kuba ritaratanze umukandida mu matora ya Perezida wa Repubulika, rikavuga ko gushyigikira Kagame ari ikintu gisobanutse.
Muri Kamena uyu mwaka, kongere idasanzwe y’iri shyaka yanzuye gutanga Perezida Kagame Paul ho umukandida.
Icyo gihe yari ataremezwa n’umuryango RPF-Inkotanyi abarizwamo.
“Mu guhitamo Kagame, PSD yakoze igikwiye. Tubyumva kimwe n’abanyarwanda. PSD na RPF bifitanye umubano urambye.” Uku ni ko umuyobozi w’iri shyaka yabishimangiye uyu munsi.
Ubwo umukandida wa RPF-Inkotanyi yiyamamazaga muri Rulindo, Perezida wa PSD Dr Vincent Biruta yagarutse ku cyemezo cyabo cyanenzwe na bamwe, cyo gushyigikira Kagame.
“Hari abatiyumvisha uburyo PSD yatanze Chairman Kagame nk’umukandida, twe twakoze igikwiye”
Yakomeje agira ati “Intsinzi ye ni yo ntsinzi ya RPF-Inkotanyi na PSD, n’indi mitwe ya politike dufatanyije.”
Biruta yahamagariye Abanyarulindo kuzahundagaza amajwi ku mukandida wa RPF, yibutsa ko PSD na RPF ari amashyaka amaze imyaka 25 afitanye umubano utajegajega.
Ishyaka PSD ryashinzwe mu mwaka wa 1991 mu gihe cy’inkubiri y’amashyaka menshi, rirwanya Leta ya Juvenal Habyarimana.
Dr.Vincent Biruta Perezida wa PSD
Perezida Kagame yashimangiye iby’ubufatanye bumaze igihe kirekire buranga RPF na PSD, n’andi mashyaka ataratanze abakandida ahubwo akiyemeza kumwamamaza.
Ati “Aya mashyaka kuva na kera yafatanyije na FPR kubaka iki gihugu, urumva rero ubwo bufatanye, ni bwo bugejeje igihugu ku majyambere tugezeho n’umutekano n’ibindi mwahoze muvuga dushima.”
Ubwo PSD yatangaga Kagame ho umukandida, Dr Biruta yavuze ko imwe mu mpamvu zabyo ari uko Kagame yayoboye urugamba rwo kubohora igihugu, rukanahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.
Byongeye, Dr Biruta yanakomoje ku kuba manda Perezida Kagame asoje PSD yarayigiriyemo ibihe byiza, aho yahisemo Anastase Murekezi ukomoka muri PSD kuba Minisitiri w’Intebe.
“FPR irwanya abasenya”
Mu ijambo rye Perezida Kagame yagize ati :“Banatubwiye n’amateka ya Rulindo, ndavuga n’aya kera. Kera cyane. Intambara zatsindiwe hano, ubwo ni urugamba, rufite amateka, amateka afite icyo avuze ku gihugu cyose hagati y’icyo gihe cy’ingamba zatsindiwe hano n’izahatsindiwe. Nanone hari amateka yabaye atari meza ariko ubu ni ameza. Mwahoze mubivuga ko ibyiza biri imbere, niho tureba.
Imikorere myiza, imikorere y’iterambere, kwiteza imbere kwanyu mu buhinzi, mu bikorwaremezo […] nibyo dushaka gukomeza guteza imbere […] hanyuma n’indirimbo yahoze ivuga ngo ntawabisenya ndeba. Tubyubake twese, tunabirindire hamwe twese kugira ngo dukomeze tubyubakireho. FPR Inkotanyi, abayoboke n’abayobozi babo, nibyo kuva na kera twatojwe. Twatojwe kubaka ntabwo ari ugusenya ahubwo turwanya abasenya.”
Nyamirambo : Paul Kagame yashimiwe byimazeyo uruhare yagize mu gusubiza Abayisilamu agaciro bari barambuwe n’abakoloni.
Nyuma ya saa sita Paul Kagame yiyamamarije mu Karere ka Nyarugenge i Nyamirambo ahazwi nka ‘Tapis Rouge’ yashimiwe byimazeyo uruhare yagize mu gusubiza abayisilamu agaciro bari barambuwe n’abakoloni.
Umuyobozi Mukuru w’Ishyaka, PDI, Moussa Fazil Harerimana niwe uhawe umwanya aho yagize ati “Turabashimira uyu mwanya mwatugeneye, hashize imyaka 91 ururimi rw’Igiswahili ruciwe mu ndimi zemewe mu butegetsi bw’u Rwanda, umwaka ushize mwategetse ko rusubiramo […] Uru rurimi rwaciwe n’abakoloni b’Ababiligi mu 1925, uyu munsi turi mu gicumbi cyarwo. Kagame watugaruriye agaciro n’ibyishimo oyee!!!!”
Harerimana yakomeje agaragaza uko Abakoloni bakunze guheza abatari Abakirisitu, yaba mu kazi no mu gusenga ariko ubu buri dini ryemewe n’amategeko mu Rwanda rikaba ryemerewe kwigisha no gushaka abayoboke mu buryo butanyuranyije n’amategeko ndetse no mu kazi hakaba hakoreshwa ipiganwa utsinze agahabwa akazi.
Fazil yakomeje agira ati “Ijambo ‘Baba wa Taifa’ niryo mukwiye ariko twabuze Ikinyarwanda cyaryo. Ubwigenge bwacu twabubonye mubohoye igihugu, nta bwigenge twari twarabonye […] FPR Inkotanyi itangiye kotsa igitutu ingabo za Habyarimana, twashinze ishyaka PDI ngo duharanire uburenganzira bwacu, niyo mpamvu abarishinze twiyemeje ko tutatandukana na Baba wa Taifa kuko niwe waduhaye ubwo burenganzira. Icyo twasaba ni uko Imana yakuturindira kugira ngo ukomeze kubaka imisingi y’uru Rwanda itazongera gusenywa n’uwari we wese.”
Umukandida wa FPR-Inkotanyi Paul Kagame yahawe umwanya kugira ngo ageze ubutumwa bwe ku baturage bateraniye i Nyamirambo agira ati “Reka nshimire abamaze kuvuga, bavuze byiza birimo amateka yacu, birimo n’icyatuzanye hano n’icyaduhurije hano. Fazil Harerimana anyibukije amateka, avuze amateka ayatindaho, amateka y’abayisilamu ariko ariya mateka ni aya rusange. Yahereye ku bayisilamu ariko twibukiraho n’andi mateka asa atyo ariko twibukiraho aho igihugu cyavuye, aho kigeze ubu n’aho gishaka kujya mu bihe biri imbere.”
“Iyo ubonye, iyo wumvise ibyo byose uribaza ukavuga ngo mbere hose twari he? Ariko noneho, dufite amahirwe yo kuba duhari, dufite amahirwe yo kugira urubyiruko, dufite amahirwe yo kugira abagore n’abagabo bumva noneho ntibumve ko harimo gusumbana ahubwo harimo kuzuzanya. Bakumva ko hariho abayisilamu, abakirisitu ndetse n’abemera ukundi n’abatemera. Na bo ni abantu. Ni abantu bakwiye kugira uburenganzira bwo kuba umuntu ndetse abo bose bakorera hamwe, ibyo tugeraho ni byinshi.”
“Maze rero itariki enye, ni ukongera ya vitesse [umuvuduko] ni ukongera intambwe, ni ukongera umuvuduko, ni ukongera umutekano, ni ukongera ubumwe, ni ukongera amashanyarazi, amazi, uburezi, ni ukongera amajyambere.
FPR rero yabahaye umukandida kandi ntabwo ari mushya, dusanzwe tuziranye. Turaziranye, tumaranye igihe, turizerana. Ubwo rero usibye imirimo tumaze igihe dukora, usibye imirimo myinshi idutegereje tuzakora ejo, ndagira ngo ibyo byose tujye dukomeza kubikora muri icyo cyizere, mu mahoro, mu mutekano ndetse no mu byishimo byinshi cyane. Dukwiye kwishimira abo turibo.”