• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»ITOHOZA»Rulindo: Umugabo w’imyaka 22 yishe umugore we w’imyaka 30 amukebye ijosi nawe ariyahura bapfa amafaranga y’ubukwe

Rulindo: Umugabo w’imyaka 22 yishe umugore we w’imyaka 30 amukebye ijosi nawe ariyahura bapfa amafaranga y’ubukwe

Editorial 23 May 2017 ITOHOZA

Mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 21 Gicurasi rishyira kuwa Mbere tariki 22 Gicurasi 2017, umugabo wo mu murenge wa Rukozo mu karere ka Rulindo, yishe umugore we amukebye ijosi hanyuma nawe ahita yimanika mu mugozi ariyahura arapfa, intandaro y’uko kwicana no kwiyahura ikaba ari amakimbirane bagiranye ashingiye ku mafaranga bari baremeranyijwe ko bazayakoresha mu mihango y’ubukwe bwo gusezerana imbere y’amategeko.

Uwo mugabo w’imyaka 22 y’amavuko witwa Niringiyimana yishe umugore we w’imyaka 30 witwaga Mukandayambaje Philomène, nyuma y’amezi ane gusa babana nk’umugabo n’umugore ariko mu buryo butemewe n’amategeko, gusa bakaba bateganyaga gukora ubukwe vuba ndetse amafaranga bari barageneye kubukoresha akaba ari yo yabaye intandaro y’ubwo bwicanyi.

Uyu muryango wari utuye mu mudugudu wa Gatwa wo mu kagari ka Bwimo mu murenge wa Rukozo wo mu karere ka Rulindo mu Ntara y’Amajyaruguru, wari umaze igihe ufitanye amakimbirane nk’uko byemejwe na IP Gasasira Innocent, umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru.

-6654.jpg

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru IP Gasasira Innocent

IP Gasasira Innocent, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru
yabwiye itangazamakuru ko Niringiyimana na Mukandayambaje bari bamaze igihe gito babana mu buryo butemewe n’amategeko, ariko uyu mugore akaba yari afite amafaranga yakuye iwabo bari barumvikanye ko bazayakoresha mu mihango y’ubukwe kuko bateganyaga gusezerana vuba, gusa uyu mugabo ngo yaje kuyakoresha batabyumvikanyeho bituma batangira gushwana no kugirana amakimbirane, iperereza rya Polisi rikaba ryaragaragaje ko ayo makimbirane ashobora kuba ari yo ntandaro yo kuba umugabo yarishe umugore we yarangiza nawe akimanika mu mugozi akiyahura.

2017-05-23
Editorial

IZINDI NKURU

Mbarara: Inzego z’Ubutasi  zambitse ubusa Abanyarwandakazi ngo zireba uko bateye

Mbarara: Inzego z’Ubutasi zambitse ubusa Abanyarwandakazi ngo zireba uko bateye

Editorial 12 Oct 2018
RNC Ishaje m’uBwongereza  komite nshya itaramara n’ukwezi bararebana ayingwe

RNC Ishaje m’uBwongereza komite nshya itaramara n’ukwezi bararebana ayingwe

Editorial 28 Aug 2016
Amateka ya Capt Mbaye Diagne, wapfuye atabara abahungiye muri Hotel Mille Collines

Amateka ya Capt Mbaye Diagne, wapfuye atabara abahungiye muri Hotel Mille Collines

Editorial 01 Jun 2016
Leta ya Kongo iri mu ihurizo mu kurangiza ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bw’icyo gihugu.

Leta ya Kongo iri mu ihurizo mu kurangiza ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bw’icyo gihugu.

Editorial 17 Jul 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Breaking News: Bokota Labama  yavuye muri AS Muhanga yerekeza muri URA yo muri Uganda
IMIKINO

Breaking News: Bokota Labama yavuye muri AS Muhanga yerekeza muri URA yo muri Uganda

Editorial 11 Aug 2016
Impamvu u Rwanda rwafashe umwanzuro wo kuva k’umupaka uhuriweho (One Stop Border Post) n’abarundi wa Ruhwa
INKURU NYAMUKURU

Impamvu u Rwanda rwafashe umwanzuro wo kuva k’umupaka uhuriweho (One Stop Border Post) n’abarundi wa Ruhwa

Editorial 21 Feb 2018
Kiyovu Sports yatsinze umukino ubanza wa 1/8 cy’irangiza mu gikombe cy’Amahoro, APR FC irasura Amagaju
Amakuru

Kiyovu Sports yatsinze umukino ubanza wa 1/8 cy’irangiza mu gikombe cy’Amahoro, APR FC irasura Amagaju

Editorial 05 Apr 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru