Abaturage bo mu murenge wa Tumba, mu karere ka Rulindo ku wa 12 Ugushyingo bifatanyije na Polisi y’u Rwanda muri aka karere mu gikorwa cyo kubungabunga no kurengera ibidukikije; bakaba barateye ibiti bitangiza imyaka ku buso bwa hegitari enye mu rwego rwo kurwanya isuri.
Ibyo biti byo mu bwoko bwa Gereveriya babiteye mu nkengero za Sitasiyo ya Polisi ya Tumba iherereye mu kagari ka Nyirabirori ndetse no mu mirima y’abaturage ihegereye.
Icyo gikorwa cyateguwe na Polisi y’u Rwanda muri Rulindo ifatanyije n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Tumba; kikaba kandi cyaritabiriwe n’Ingabo z’Igihugu hamwe n’Urwego rwunganira uturere mu kubungabunga umutekano (DASSO).
Uretse gutera ibiti mu nkengero za Sitasiyo ya Polisi ya Tumba, abaturage n’izo nzego bakoze kandi isuku ku muhanda ugana kuri iyo Sitasiyo ya Polisi.
Nyuma y’uwo muganda, izo nzego zagiranye inama n’abo baturage, zikaba zarabakanguriye kutangiza ibidukikije mu bikorwa byabo bya buri munsi.
Umuyobozi wa Sitasiyo ya Polisi ya Tumba, Inspector of Police (IP) Emmanuel Nsabimana yasabye abo baturage gufata neza amaterase y’indinganire bakorewe na Leta, gutera ibiti aho batuye ndetse no mu mirima yabo, kudacukura amabuye y’agaciro, umusenyi, n’amabuye asanzwe mu buryo bunyuranije n’amategeko.
Yabagiriye inama yo kuzirika ibisenge by’amazu yabo kugira ngo umuyaga utabigurukana, gufata amazi ava ku mazu yabo mu rwego rwo kwirinda ko yagira abo asenyera cyangwa akangiza ibikorwa remezo nk’imihanda n’intindo.
IP Nsabimana yakomeje ababwira ati:”Kwangiza ibidukikije bitera ibiza birimo inkangu n’imyuzure. Murasabwa kwirinda ibikorwa byose bishobora kubyangiza (ibidukikije); kandi mwubahirize gahunda za Leta zigamije kubibungabunga.
Yashimye inzego n’abaturage bifatanyije na Polisi muri ibyo bikorwa byo gutera ibiti no gukora isuku ku muhanda ugana kuri Sitasiyo ya Polisi ya Tumba.
Umuyobozi w’iyo Sitasiyo yaboneyeho gusaba abaturage kwirinda ibyaha aho biva bikagera no kugira uruhare mu kubirwanya batanga amakuru y’ababikoze cyangwa abo babikekaho.
Ushinzwe ubuhinzi n’ubworozi mu murenge wa Tumba, Nkurunziza Diogene yasabye abaturage kurengera ibidukikije mu byo bakora birinda ibikorwa birimo gutema amashyamba no gutwika amakara mu buryo butubahirije amategeko.
Mu rwego rwo kwifatanya n’izindi nzego kurengera ibidukikije, Polisi y’u Rwanda imaze gutera ibiti kuri hegitari zigera kuri 400 mu bice bitandukanye by’igihugu.
Yashyizeho kandi agashami gashinzwe kurwanya iyangizwa ry’ibidukikije n’ibyaha bibikomokaho (Environmental Protection Unit – EPU), kakaba mu byo gashinzwe harimo karwanya uburobyi bw’amafi butemewe n’amategeko cyangwa budatunganye, guhumanya ikirere n’amazi , n’ibyaha ndengamipaka bijyanye no kwangiza ibidukikije.
Na none mu rwego rwo gushimangira ubufatanye n’izindi nzego mu kubungabunga no kurengera ibidukikije; Polisi y’u Rwanda yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’uturere twose tw’igihugu akubiyemo ingingo zirimo kubungabunga amapariki, amashyamba n’ibishanga, kurwanya ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butubahirije amategeko, n’ibindi bikorwa bigira ingaruka mbi ku rusobe rw’ibinyabuzima.
RNP