• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Rusesabagina yivanye mu rubanza ariko ntazivana mu kimwaro, Abishake cyangwa abihakane urubanza rwe ruzaba!

Rusesabagina yivanye mu rubanza ariko ntazivana mu kimwaro, Abishake cyangwa abihakane urubanza rwe ruzaba!

Editorial 15 Mar 2021 Amakuru, ITOHOZA

Amaze kubona ko imizinga igiye kuvamo imyibano, Paul Rusisibiranya, umufurama w’i Murama mu Rwanda ho mu Bubiligi yasanze amagambo agiye gushira ivuga, maze  ahitamo kwinyonyombera  ngo atazamanjirwa imbere y’abamwita”intwari”. Nguko uko yaciye urubanza rutaranatangira, ubwo yavugaga ko ngo nta butabera yizeye, ahitamo kuzaburanishwa intebe ye iriho ubusa.

Abafana be barabyishimiye, kuko uretse no kwivana mu rubanza, na mbere ntibifuzaga ko agezwa mu nkiko, kuko bazi igihano gikwiriye umugome nkawe. Uretse  ibimenyetso simusiga bimuremereye yarasanzwe azi,  ibintu byarushijeho kumubana insobe ubwo ishumi ye Callixte NSABIMANA Alias Sankara yatangiraga kwemera ibyaha byose akurikiranyweho, akanasobanura ko Rusesabagina Rusisibiranya wari umukuriye mu mutwe w’iterabwoba MRCD/FLN, nawe akwiye kubiryozwa.

Sankara agitangira gutanga ibimenyetso bifatika n’ ingero  zirimo amafaranga Rusisibiranya yakusanyije aje guhohotera inzirakarengane mu Rwanda, uyu musaza wiyita Umubiligi yakanuye amaso, icyuya kiramurenga, abura ayo acira nayo amira. Nyuma y’ibyari bimaze kuvugwa na Sankara, yibazaga icyo azasubiza kubyo abandi baregwa hamwe bazamushinja, dore ko barimo n’abakoloneli 2 bagaragarije ubushinjacyaha ko ibyo bakoze byose babitegetswe na Rusesabagina.

Umwunganizi we Rudakemwa  yahise yihina hanze kumva amabwiriza y’asanzwe boshya “intwari y’i Hollyhood” mu marorerwa ye. Me Rudakemwa akigaruka mu cyumba cy’iburanisha yongoreranye na  Rusisibiranya, maze uyu nawe yongera kumva inama zimuroha, nta gutekereza ku ngaruka z’icyemezo cye,ahita amenyesha urukiko ko atazagaruka mu rubanza. Nta yandi mahitamo kuko ariwe, ari n’abafana be, bari bamaze kumva neza ko ntacyo bazavuga imbere y’isi yose, kuko urubanza rwari rubaye urucabana.

Abanyamategeko b’abahanga bavuga ko kwikura mu rubanza ku bushake kenshi uregwa ariwe ubihomberamo, kuko nyine  aba yiyimye amahirwe yo kwiregura. Rusesabagira rero yasanze ntacyo afite cyo kwireguza ahitamo kuzakanirwa urumukwiye adahari. Abo banyamategeko bavuga ko iyo bigenze bitya, umunyamategeko wunganira uregwa akomeza guhagararira”umukiliya’’we, nawe yabyanga urukiko rufatanyije n’Urugaga rw’abavoka bagashyiraho undi munyamategeko ubifitemo ubuhanga n’uburambe, ku nyungu z’uregwa,ubutabera n’abaregera indishyi.

Ibi byarabaye mu manza zo mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwa Arusha, aho Gen Gratien Kabiligi, Ngeze Hassan na Jean Bosco Barayagwiza banze gukomeza urubanza baregwagamo uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi urubanza rwarakomeje kugeza ruciwe. Hassan Ngeze na Barayagwiza bo baranakatiwe,uretse ko Barayagwiza yapfuye atarangije igihano.

Abasesenguzi ariko bavuga ko uretse n’ikimwaro cyo kurazabona ibyo asobanura ku byaha bimuhama,hari n’ikindi cyateye Rusesabagina kwanga kuburana. Icya mbere n’uko ngo yizeye inkunga y’abamushoye muri ibi byose, bazashyira igitutu kuri Leta y’u Rwanda, akarekurwa ataburanye. Icya kabiri,  yanze kuzabazwa ku bamufashije mu mugambi we mubisha, barimo na Edgar Lungu, Perezida wa Zambia wakomeje kuvugwa muri iki kibazo.  Kwanga kuburana kandi abibonamo iturufu yo gutinza urubanza ngo ruzacibwe atakiriho, bityo  nanapfa(uretse ko nta n’ubimwifuriza) azagende akiri umwere, n’abaregera indishyi bazategereze bahebe.

Paul Rusesabagina Rusisibiranya ntako atagize ngo abangamire urubanza. Ngaho yigize Umubiligi, azi neza  ko n’ubwo yakwitwa atyo bitabuza ubutabera bw’u Rwanda  kumuburanishiriza aho yakoreye ibyaha, mu Rwanda. Ibi yabonye bidafashe ati byari amakuru natangaga, ntibizafatwe nk’imbogamizi. Bukeye ati narashimuswe.Ibi nabyo ntibyamuhiriye kuko umutangabuhamya yivugiye uburyo yifashishije ubwenge bucye bwa Rusesabagina akamugeza aho agomba kuryozwa ubugome bwe.

Mu gukomeza kurushya iminsi, ati nkeneye mudasobwa n’ibindi bijyana nayo ukagirango agiye gushinga imprimerie. Ntako urukiko rutamugize nabyo rwarabimusabiye, ariko mu kuruhanya biteye icyo ni iki, ati ntabonye amezi nibura  6 ngo ncengere neza urubanza, yiyongera ku yandi 4 maze narahawe dosiye , sinzaburana. Rusesabagina rero, amazi ntakiri ya yandi.

Ntukiri mu gikondorero cy’ abagukingiraga ikibaba, ukavuna umuheha bakakongeza undi, bakogeza ngo uri za bihangange. Ubu uri mu maboko y’Abanyarwanda. Reka gukina ku mubyimba w’abo wiciye ababo,abo wasahuye, abo washimuse n’abo wangirije imitungo. Icyakora ubupfura wimye u Rwanda, uruteza imidugararo warangiza ukarwihakana, rwo ntiruzakugerera muri ako kebo. Ruzagufata nk’umwana w’ikirara ukeneye guhanwa, nubwo ugaragara nk’uwarenze ihaniro.

2021-03-15
Editorial

IZINDI NKURU

Myugariro wa APR FC, Fitina Ombolenga azamara hanze y’ikibuga ibyumweru bine adakina kubera imvune yagiriye mu mukino w’Amavubi

Myugariro wa APR FC, Fitina Ombolenga azamara hanze y’ikibuga ibyumweru bine adakina kubera imvune yagiriye mu mukino w’Amavubi

Editorial 15 Oct 2021
Abana 10 b’abanyarwanda batoranyijwe muri Bayern Academy bagiye mu Budage guhatana n’abandi bavuye mu bihugu 7

Abana 10 b’abanyarwanda batoranyijwe muri Bayern Academy bagiye mu Budage guhatana n’abandi bavuye mu bihugu 7

Editorial 17 Oct 2023
Ingabo z’u Burundi zivuye muri Somalia ikubagahu

Ingabo z’u Burundi zivuye muri Somalia ikubagahu

Editorial 01 Jan 2025
Andrew Muganwa yitabye Imana

Andrew Muganwa yitabye Imana

Editorial 22 Dec 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Tecno yashyize ku isoko telefoni nshya Camon X na Camon X Pro zizanye ikoranabuhanga rigezweho
IKORANABUHANGA

Tecno yashyize ku isoko telefoni nshya Camon X na Camon X Pro zizanye ikoranabuhanga rigezweho

Editorial 28 Apr 2018
Areruya Joseph yegukanye ‘Tour de l’Espoir’ abona amahirwe yo kuzakina Tour de France U23
IMIKINO

Areruya Joseph yegukanye ‘Tour de l’Espoir’ abona amahirwe yo kuzakina Tour de France U23

Editorial 05 Feb 2018
Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza intwaro
ITOHOZA

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza intwaro

Editorial 11 Sep 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru