Nyuma y’inama yari yateguwe ku bufatanye bwa Komisiyo y’igihugu y’itangazamakuru(RMC), Polisi y’u Rwanda n’abandi bafatanyabikorwa mu kwezi gushize, aho habayeho ibiganiro birambuye hagati y’abapolisi n’abanyamakuru kandi hakigwa ku ruhare rw’umupolisi mu gufasha abanyamakuru gutunganya akazi bashinzwe byose mu nyungu z’abanyarwanda,ubu bufatanye n’ubwumvikane ku mikoranire bwakomereje no mu yindi mitwe ya Polisi y’u Rwanda mu Ntara zitandukanye.
Ni muri urwo rwego ku italiki ya 2 Gicurasi, hanizihizwa umunsi mpuzamahanga w’umurimo, kuri sitade ya Rusizi, habaye umukino wahuje abapolisi bakorera muri aka karere ndetse n’abanyamakuru bakorera kuri Radiyo y’abaturage ya Rusizi,ukaba wararangiye amakipe yombi anganya igitego kimwe kuri kimwe.
Nyuma y’uwo mukino habaye ibiganiro byari bigamije kunoza ubufatanye hagati y’abakorera izo nzego , ikiganiro cyayobowe na n’uwari uhagarariye umuyobozi wa Polisi mu karere ka Rusizi, Inspector of Police (IP) Emmanuel Musafiri wagize ati:”
Ubuyobozi bwacu bwo bwabonye ko ubufatanye hagati y’abapolisi n’abanyamakuru ari inkingi ikomeye mu bukangurambaga bugenewe abaturage, natwe uyu munsi nibyo turimo gushimangira.”
IP Musafiri usanzwe ushinzwe ubugenzacyaha mu karere ka Rusizi yakomeje avuga ko nyuma y’inama yari yahuje abapolisi n’abanyamakuru I Kigali, kandi ibyayivuyemo bikaba byaragejejwe ku bapolisi bose, yizera ko abapolisi bamaze kugera ku ntera y’imyumvire yo hejuru ku byo umunyamakuru akeneye ku mupolisi.
IP Musafiri yagize ati:” Polisi ihorana ubutumwa butandukanye bugenewe abaturage muri gahunda yo gukumira no kurwanya ibyaha, uretse ubutangirwa mu nama , ubundi butangirwa mu itangazamakuru ritaandukanye, irya radiyo niryo rikurikirwa cyane, murumva ko iyo muduhaye umwanya tukabutanga cyangwa mukabutanga ubwanyu, bifasha abakurikira radiyo yanyu n’igihugu muri rusange.”
IP Musafiri yarangije ashima abakozi ba Radiyo y’abaturage ya Rusizi n’abanyamakuru muri rusange ku bufatanye busanzwe hagati y’impande zombi, asaba ko bwakomeza.
Lambert Nkundineza, umuyobozi wa Radiyo y’abaturage ya Rusizi mu ijambo rye, yashimiye Polisi ikorera mu karere ka Rusizi ku bufatanye basanzwe bagirana aho yagize ati:”Twese tugomba gusenyera umugozi umwe kuko ibyo dukora biri mu nyungu z’abaturage, ibyo dufatanyamo cyane ni ubukangurambaga ku baturage kandi koko ni inkingi ikomeye ku mutekano, ku ruhande rwacu tuzakomeza kubushyigikira.”
Yakomeje avuga ko kuri ubu, imikoranire y’abapolisi n’abanyamakuru itakirangwamo urwikekwe aho yagize ati:” Bitandukanye no mu minsi yashize, ubu umunyamakuru yishimira gukorera no gutara amakuru aho umupolisi ari kuko hari icyizere ko imyumvire yahindutse ku mpande zombi , aharangwaga ubushyamirane ubu hari ubwuzuzanye.”
Nkundineza yarangije asaba ko ubufatanye bwakomeza ndetse bukiyongera kugira ngo umuturarwanda akomeze agire ubumenyi ku gukumira no kurwanya ibyaha biciye no mu itangazamakuru.
RNP