Kuri uyu wa kane tarikiya ya 27 Nyakaganga , Umukandida wa FPR- Inkotanyi Paul Kagame yakomereje ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu Karere ka Rutsiro na [ Rubengera ] mu Karere ka Karongi
Mu masaha ya mu gitondo Paul Kagame yabanje kwiyamamariza mu Murenge wa Mushubati, Umudugudu wa Kabiraho mu Karere ka Rutsiro. Ahari imbaga y’abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi basaga ibihumbi 300, baturutse mu mirenge itandukanye igize akarere ka Rutsiro.
Ababanyamuryango ba FPR-Inkotanyi ngo nkuko batojwe kubyuka kare bajya kumurimo, ni nako byagiye bigaragara aho Paul Kagame, amaze kwiyamamariza hose wasangaga, bazindutse saa kumi nimwe yageraga abambere bageze kuri site. Ibi rero ninako byagenze muri Rutsiro na Karongi.
Bararata ibigwi Paul Kagame
Aba nyarutsiro kuri ubu barabyinira kurukoma kubera ubuyobozi bwiza bwa FPR na Perezida Kagame wabakuye mu bwigunge abubakira umuhanda wa Kivu Belt, uva Rubavu-Pfunda-Rutsiro-Rubengera-Karongi-Nyamasheke- k’ubufatanye na Banki nyafrika itsuramajyambere [BAD]. akabubakira n’inganda 19 za Kawa.
Barashima cyane Paul Kagame
Rutsiro yari yarasubijwe inyuma n’Ubuyobozi bubi
Kwiga byari ikibazo nkuko umutangabuhamya Jean de Dieu yabivuze, ubu akaba amaze kuminuza abifashijwemo n’umuryango FPR-Inkotanyi. Mu 1994, Rutsiro yaje gusenywa n’ubuyobozi bubi bwariho aho hishwe abatutsi benshi bahavaga bagahungira kuri Paruwasi ya Nyange yayoborwaga na Padiri mukuru wa Paruwasi ya Nyange , Athanase SEROMBA waje gusenya kiriziya yari yarahungiyemo Abatutsi benshi baturukaga muri utu duce, iyo kiriziya ayigusha hejuru y’intama z’imana yari abereye umushumba nk’umusaserodoti, ari nako abajandarume ba Habyarimana barohagamo za grenade.
Padiri Seromba Athanase yaje gufatwa afungirwa Arusha – Tanzania mu rukiko mpuzamahanga rwari rwarashyiriwe ho u Rwanda, yaje guhamwa ni icyaha cya Jenoside akatirwa gufungwa burundu, akaba afungiye muri Repubulika ya Bene.
Abandi basenye Rutsiro barimo Barinabe wari ushinzwe CDR mu gace Congo Nil, nyuma waje gufatanya na Agnes Ntamabyariro uvuka muri Gitesi, akaba ” PL Power ” uyu Ntamabyariro yaje koreka imbaga muri utu turere afatanije na Mugenzi Justin, bombi baje guhabwa imyanya ikomeye muri Leta yiyise iyabatabazi, nyuma baje guhamwa n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko mu bujurire Mugenzi aza gufungurwa ntaho Ntamabyariro yakatiwe gufungwa burundu akaba afungiye mu Rwanda.
Rutsiro Paul Kagame yagize ati : “Ejo hari uwatubwiye ngo nta ntambara yadutera ubwoba. Icyo tuvuga rero ni intambara, ni urugamba rw’ibikorwa byubaka igihugu, ni urugamba rwubaka ubukungu, rukubaka iterambere twifuza kugeraho mu myaka iri imbere.”
“Murabona rero ko u Rwanda dufite urubyiruko runini cyane, mu banyarwanda bose uko tungana bose mu gihugu uko tungana hano, birenga 70% ni urubyiruko.
Ndanarubona hano. Urubyiruko rero nirwo mbaraga z’igihugu, turashaka rero urwo rubyiruko ko tururera neza, turwubakira amashuri yigisha neza, turwubakire uburyo bwo kuruha ubuzima bwiza hanyuma izo mbaraga zigakomeza gukoreshwa twubaka igihugu cyacu.
Ati : Iyo wumvise ibyo umwe muri mwe Jean de Dieu Maniraguha yatubwiye, urugendo rwe, amashuri ye, aho ageze, nawe ni nka bya bindi ,ibyiza biracyari imbere. Kandi ni umwe muri mwe watanzweho urugero, tuzi ko hari n’abandi benshi muri mwe bameze nkawe, tuzabafasha, turifuza ko mugera ku mahirwe. “
Karongi :
Muri Karongo Paul Kagame Yagarutse kumateka yoretse u Rwanda. Ati : “Byari nko kutubwira ngo iyi mishanana abategarugori bacu bambara ko nta kirimo muyijugunye mwambare … hasi hasigare ubusa, ibigezweho by’amajyambere…ariko ubu Abanyarwanda bumvise ko igihugu ari icyabo, umushanana wabo ni umwambaro ushobora kwambarwa aho ariho hose.
N’abo bose birirwa bagenda muri iyi mihanda ndetse bakaza na hano kureba ko Abanyarwanda baba baje bitabiriye n’aha ngaha bazanywe ku gahato, bafatiweho imbunda? Baraza bababona ntibabyumve.
U Rwanda rushya, u Rwanda rwacu, u Rwanda rurimo ubuyobozi Abanyarwanda bose bisangaho nta nenge rufite. Rero, Banyakarongi buri wese asubije amaso inyuma ndetse agatekereza aho tuvuye n’aho tugeze, sinzi ko hari ugushidikanya ko tumaze gutera imbere muri byinshi. Duteye imbere mu mutekano, mu bumwe, mu muco, no gukora tukiteza imbere.”
Aha kabiri, ni Abanyarwanda bose kubanza kumva no kugira igihugu icyabo. Uru Rwanda n’amateka yarwo yose aho ava akagera harimo ndetse n’adashimishije ntabwo Umunyarwanda, ntabwo twese hamwe twigeze twumva ko iki gihugu ari icyacu, […]
Abanyarwanda bumvishwa ko igihugu atari icyabo ahubwo ko ari icy’abandi baturuka hanze baje kukiyobora ku buryo bazaga bakabwira umuntu icyo agomba gukora n’icyo atagomba gukora…kera mbere y’ubukoloni […] ntabwo hashize imyaka myinshi igihugu cyongeye kuba icy’Abanyarwanda…ntabwo navuga ko birenze imyaka 23.
Ubundi cyari icy’abagiraneza baza bakadusigira, bakadukuburira, barangiza bakatwigisha demokarasi yabo ko ariyo yose, ko ariwo mwambaro tugomba kwambara, ntabwo aribyo. Hari umwambaro w’Abanyarwanda.” NIWO DUSHAKA.
BURASA J G