Mu gitondo cyo kuri uyu wa 25 Gicurasi 2018, mu mujyi wa Kigali hari hateganyijwe ibikorwa by’amatora agomba kuvamo ugomba gusimbura Nyamurinda uherutse kwegura ku buyobozi bwawo.
Rwakazina Marie Chantal umwe mubahabwaga amahirwe atorewe kuyobora Umujyi wa Kigali ku majwi 146 mu gihe Henriette Murekatete we bari bahanganye agize amajwi umunani
Iri tora ryabaye nyuma y’urugendo rwatangiriye ku gushaka Umujyanama rusange uhagarariye Umurenge wa Nduba mu nama Njyanama y’Akarere ka Gasabo, hatorwa Rwakazina Marie Chantal wahise atorerwa kuba mu nama Njyanama y’Umujyi wa Kigali ahagarariye Akarere ka Gasabo.
Perezida wa Komisiyo y’Amatora, Prof Kalisa Mbanda, niwe watangaje ko abajyanama batoye ari 154, Murekatete Henriette agira amajwi umunani angana na 5.2%, naho Rwakazina Marie Chantal agira 146 angana na 94.8%.
Kuva jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ibaye mu Rwanda, Umujyi wa Kigali umaze kuyoborwa n’abayobozi 7 barimo, Theoneste Mutsindashyaka, Monique Mukaruriza, Rtd Maj Rosa Kabuye, Aissa Kirabo Kakira Protais Musoni, Fidel Ndayisaba ndetse na Pascal Nyamurinda uherutse kwegura mu kwezi gushize ku mpamvu ze bwite