Abaturage bo mu karere ka Rwamagana baravuga ko babangamiwe n’umugore wari usanzwe azwiho kwiba ihene, ubu aramena inzu akiba ibikoresho byiganjemo imyenda n’inkweto.
Nyiransengimana Beatrice , ni umugore uri mu kigero cy’imyaka 30 y’amavuko, yafashwe n’ abaturage bo mu Kagari ka Cyanya, Umurenge wa Kigabiro, akarere ka Rwamagana. Kubera ko yabaye iciro ry’imigani ntabwo bigeze biruhiriza ubusa ngo bamushyikirize polisi kuko bakeka ko nta cyo byatanga, n’ubusanzwe amaze kujyanwayo inshuro nyinshi akarekurwa.
Bavuga ko bajya mu mirimo yabo aho batahukiye bagasanga uyu mugore yabacucuye, kwibwa ihene byo bari barabimenyereye igihangayikishije ubu nuko hajeho icyo kumena inzu zabo, bagasanga ingufuri yazimennye akiba ibirimo.
Nzabonimana Hassan, avuga ko aherutse kwibwa abaturanyi bakamubwira ko hari umugore babonye yicaye ku irembe ry’iwe,nyuma aza gufatwa ashinjwa kumena inzu.
Agira ati: “Uyu mugore mwabonye nsanze bamufashe nibuka umunsi nibwa, bambwiye ko babonye i wanjye umugore, byabaye ngombwa ko ntumaho abamubonye bagera kuri 2 bombi bahuriza ku kwemeza ko ari we bahabonye, gusa ndatunguwe ingeso yo kumena amazu twari dusanzwe tuyizi ku bagabo ariko uyu arantunguye cyane, nabuze icyo nakora kuko ntabwo ari umuturage tuzi muri aka gace”.
Nyiransengimana Beatrice, ushinjwa n’abaturage kumena inzu ntaca ku ruhande ngo ahakane ibyo avugwaho, avuga ko yaretse kwiba ihene ubu ngo ariko akaba asigaye yiba mu nzu kumanywa y’ihangu.
Agira ati “kwiba ihene narabiretse kuko basigaye bazicunga cyane banyirazo, iyo mbonye urugo rutarimo abantu ndakingura nabona imyenda cyangwa inkweto nkabitwara, nanjye ntabwo nzi uburyo mpafungura, maze igihe kinini niba hari abamfata bakankubita ubu narashize kubera inkoni nanjye ntabwo ari njyewe ni ubuzima”.
Aha ashinjwa kwiba ntabwo ariho atuye, ati “Umubyeyi wanjye aba Nyagatare ariko njye nkunze kuba kabuga ariko na hano Rwamagana ndahaza mbiterwa n’ubuzima bubi”.
Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba bugiye gukurikira ibibazo uyu mugore afite, Kazayire Judith, umuyobozi w’iyi ntara aganira na Bwiza.com, yemeje ko basanze afite ikibazo bamufasha.
Ati “Ntabwo byari bisanzwe kumva umugore ufite iyo ngeso ariko icyo tugiye gukora ni ukumukurikirana nk’umuturage wacu twasanga ari muzima nta kindi kibazo afite agafatwa agakurikiranwa n’ubutabera, ariko twasanga hari ibibazo afite byihariye twamufasha nk’umuturage wacu”.
Nyiransengimana Beatrice avuga ko we na nyina ari abimukira baturutse mu Ntara y’Amajyaruguru, bagatura mu karere ka Nyagatare, ku bwe avuga ko atazi ikimutera kwiba ko yagiye ashaka kubireka bikamunanira, gusa abaturage bo bashimangira ko ashobora kuba afite ikindi kibazo cy’ubuzima ko ibyo akora asa nk’uwitereye ikizere.
Ku wa 24 Ugushyingo 2016, Beatrice yafatiwe mu mudugudu wa Nyamugali, Akagari ka Gitare, Umurenge wa Base yibye Ihene ahita ayica, abaturage bo muri uwo murenge bamufashe bemezaga ko yari agiye kuyishyira mu mufuka ngo ayijyane ndetse banashimangiraga ko yabajujubije.