Abanyarwanda n’inshuti zabo bazitabira umunsi ngarukamwaka wa Rwanda Day uzabera muri i San Francisco muri California, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ku itariki ya 24 Nzeri 2016.
Uyu mwaka, Rwanda Day yahawe izina ryihariye yitwa Rwanda Cultural Day hagamijwe ahanini kurushaho kwita ku muco.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti ‘Agaciro: Umurange wo kwiyubaha’, nk’uko bigaragara ku rubuga rwayo rwa http://rwandaday.org/2016/
Biteganijwe ko Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ari we uzaba umushyitsi mukuru muri ibi birori nk’uko bisanzwe.
Binyuze mu bikorwa bitandukanye bizaba kuri uyu munsi, Abanyarwanda bazibutswa uburyo umuco ari inkingi ya mwamba mu kubaka igihugu nk’insanganyamatsiko yihariye yahawe uyu mwaka.
Iyi Rwanda Day y’uyu mwaka izaba ari umwanya mwiza wo kugaragaza uburyo umuco nyarwanda ari isoko ya byinshi.
Hazishimirwa ubwiza n’umwimerere by’umuco nyarwanda n’akamaro kawo mu guhindura u Rwanda rukaba igihugu cya mbere gifite iterambere ry’ubukungu ryihuse muri Afurika.
Abanyarwanda n’abashyitsi bazitabira uyu munsi bazagaragarizwa indangagaciro nyarwanda zirimo ubumwe n’ubwiyunge. Hazaganirwa uko u Rwanda rwabashije kwishakira ibisubizo rugendeye ku muco gakondo n’uko ibi byabaye imwe mu nkingi zifasha igihugu gukemura ibibazo.
Hazagaragazwa kandi uko umuco wafashije Abanyarwanda guhangana n’imbogamizi ruhura nazo mu butabera n’ubwiyunge, uko umuco wafasha mu kugabanya ubukene no kwimakaza imiyoborere inoze.
Perezida Paul Kagame
Rwanda Day ya mbere yabereye i Bruxelles mu Bubiligi ku itariki ya 4 Ukuboza 2010.
Izindi Rwanda Day zabereye i London, Boston, Paris, Toronto, Chicago, Atlanta, Dallas Netherlands na Texas.
Kuva Rwanda Day yatangira mu mwaka wa 2011 imaze kwitabirwa n’abantu basaga 35,000.
Iyi RwandaDay izitabirwa n’Abanyarwanda, inshuti zabo, abayobozi bakuru bo mu nzego za Leta n’abikorera.
Source : Izuba rirashe