• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Rwanda : Impamvu Perezida Kagame yagize Brig Gen. George Rwigamba umuyobozi w’amagereza

Rwanda : Impamvu Perezida Kagame yagize Brig Gen. George Rwigamba umuyobozi w’amagereza

Editorial 01 Apr 2016 Mu Mahanga

Brig Gen. George Rwigamba yasimbuye CGP Paul Rwarakabije wahoze mu ngabo zatsinwe ( FAR), akaza kugirwa Komiseri Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe imfungwa n’Abagororwa( RCS), naho Mary Gahonzire wari usanzwe ari Komiseri Mukuru Wungirije asimburwa na Lt Col Chantal Ujeneza.

Ni umwe mu myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Werurwe 2016, iyobowe na Perezida Paul Kagame.

Ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi bashya mu nzego zinyuranye Perezida Paul Kagame mu ijambo rigufi cyane yasabye abarahiriye imirimo mishya gukorana neza mu bufatanye na bagenzi babo kugira ngo igihugu gikomeze kujya mbere.

Yagarutse cyane ku mutekano nk’umusingi w’iterambere ry’Abanyarwanda abasaba gukomeza kuwushimangira.

Ati “Twese turabizi ko umutekano ari ngombwa kugira ngo iterambere rigerweho.”
Kagame yasabye abayobozi bashya, biganjemo ab’ingabo, guharanira guha abaturage umutekano uzabafasha kugera ku majyambere bifuza, n’ay’igihugu muri rusange.

Mu rwego rwo gukaza umutekano iyi ikaba ari imwe mu mpamvu zaba zatumye Perezida Kagame asezerera CGP Paul Rwarakabije wayoboraga Urwego rw’Igihugu Rushinzwe imfungwa n’Abagororwa kuva mu 2011, ubwo yasimburaga Mary Gahonzire wari usanzwe aruyobora rukitwa Urwego rw’Igihugu rw’amagereza, National Prisons Service (NPS).

Brig Gen. George Rwigamba wahawe kuyobora RCS ni muntu
ki ?

-2568.jpg

Ni umwe mu basirikare bafashe iyambere mu kubohora igihugu mu 1990, kandi akaba yarayoboye ingabo mu Intara y’Amajyepfo, akaba yaragiye mu butumwa butandukanye haze yigihugu aho yabaga ayoboye ingabo z’u Rwanda za RDF.

Gen. George Rwigamba yagiye ashyirwa ahantu hatandukanye nko muri National Prisons Service NPS atamaze igihe kubera ubwumvikane buke yagiranye nuwari umuyobozi wugirije Mme Gahonzire Mary.

-2570.jpg

Mme Gahonzire Mary.

Nyuma yo kugirana ubwivikane buke na Gahonzire, Brig. Gen. Rwigamba agasubizwa muri RDF, yahise yoherezwa mu butumwa bwakazi kuko yari atakaje umwanya yari yahawe n’ubuyobozi bwa RDF, nkuko umukuru w’igihugu yari yatanze amabwiriza ko amagereza agomba gucungwa n’abasilikare kugirango hakazwe umutekano wazo cyane cyane kuko muri icyo gihe hagaragaraga umutekano muke mu magereza zimwe zifatwa n’inkongi y’umurira muburyo budasobanutse.

Icyo gihe Brig. Gen. Rwigamba kubera kunanizwa akazi we nabagenzi be bari bavanye ku masomo yibijyanye n’amagereza, bityo Gahonzire akaza kubananiza ku nyungu ze bwite, kuburyo n’abandi basilikare bari bazanye na Rwigamba baje gusubizwa mu ngabo, aho babarizwaga mbere yuko bamenyeshwa ko bagiye kujyanwa mu masomo, kugirago bakomeze gukorera igihugu, kugeza nubu bamwe muri bo bakaba bagitegereje indi myanya bazahabwa kuko Gahonzire yabakomye mu nkokora.

Ikindi ni uko mu minsi ishize abagorowa batorotse muri gereza ya Kimironko bagenda bambaye imyenda y’abacunga gereza, baburirwa irengero. Amakuru akavuga ko aba ari bamwe 4, bibye amadorali muri Congo , ibi byakurikiwe n’abandi bagororwa 7, bashatse gutoroka barafatwa, batararenga umutaru na none ibi byabereye aho muri gereza ya Kimironko.

Lt Col Chantal Ujeneza, ni muntu ki?

-2569.jpg

Amakuru avuga ko ari umwe mubasilikare bahoze muri Ex.FAR, aza guhungira mu gihugu cya Gabon aho yavuyeyo azanywe na Ge. James Kabarebe, bwambere mu ndege, niwe wari ufashe idarapo ry’igihugu igihe Perezida Kagame arahira muri 2010, amakuru avuga ko ari umugore w’umuhanga cyane, akagira n’umugabo w’umusilikare muri RDF, Lt Col Chantal Ujeneza nkumwe mu bagore bake bari muri RDF yagiye ahabwa amahugurwa atandukanye nkaho ubwo yari kwipeti rya Major yahuguwe kuri byishi cyane nko gusobanukirwa ibibazo by’umutekano w’akarere n’inzira ziboneye z’uko byakemurwa, icyo gihe ibihugu byo mukarere dutuyemo byari biteraniye hano mu Rwanda bihabwa ayo masono ninararibonye zo mu burayi ndetse na Amerika.

Umwanditsi wacu

2016-04-01
Editorial

IZINDI NKURU

Abagize Komite zo kwicungira umutekano  mu turere twa Burera na Kamonyi basabwe kuba inyangamugayo

Abagize Komite zo kwicungira umutekano mu turere twa Burera na Kamonyi basabwe kuba inyangamugayo

Editorial 27 Jan 2016
Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye!!

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye!!

Editorial 13 Oct 2017
Umunyamakuru Natacha Polony uregwa gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiye kuburanishirizwa i Paris mu Bufaransa.

Umunyamakuru Natacha Polony uregwa gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiye kuburanishirizwa i Paris mu Bufaransa.

Editorial 01 Mar 2022
Cristiano Ronaldo yesheje agahigo ko kuba ariwe rutahizamu umaze gutsinda ibitego byinshi mu mikino y’ikipe y’igihugu

Cristiano Ronaldo yesheje agahigo ko kuba ariwe rutahizamu umaze gutsinda ibitego byinshi mu mikino y’ikipe y’igihugu

Editorial 03 Sep 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umurambo wa Dr Dusabe wiciwe muri Afurika y’Epfo ugiye kuzanwa mu Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Umurambo wa Dr Dusabe wiciwe muri Afurika y’Epfo ugiye kuzanwa mu Rwanda

Editorial 19 Jan 2018
Impaka ndende no gutakamba mu rubanza rw’abo kwa Rwigara rwarangiye mu ijoro
Mu Rwanda

Impaka ndende no gutakamba mu rubanza rw’abo kwa Rwigara rwarangiye mu ijoro

Editorial 19 Oct 2017
Name Change Request
KWAMAMAZA

Name Change Request

Editorial 09 Oct 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru