• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»UBUKERARUGENDO»Rwandair yari isanganywe gahunda yo kwigarurira isoko rya Afurika yasubijwe

Rwandair yari isanganywe gahunda yo kwigarurira isoko rya Afurika yasubijwe

Editorial 29 Jan 2018 UBUKERARUGENDO

Ingamba zo gufungura ikirere cya Afurika kuri kompanyi z’indege Nyafurika zije ari inkuru nziza kuri Rwandair, yari isanganywe intego yo kwigarurira isoko rya Afurika.

Tariki 28 Mutarama 2018, i Addis Ababa muri Ethiopia hateraniye inama ya 30 y’Umuryango wa Afurka yunze Ubumwe (AU). Iyi nama yemeje itangira rya gahunda yo gufungura ingendo zo mu kirere.

Iyi gahunda izwi nka “Single African Air Transport Market (SAATM)”, yahise yitabirwa n’ibihugu 23 byiyemeje gukorera hamwe nta mbogamizi mu bucuruzi bw’ingendo zo mu kirere.

Iyi gahunda yari imaze imyaka itatu yaremejwe ariko itarashyirwa mu bikorwa, ije gukuraho amananiza akenshi yatumaga ibihugu bya Afurika bidatahiriza umugozi umwe.

Ibihugu byitabiriye iyi gahunda, ubwabyo bifite ½ kirenga cy’abatuye Afurika, bakagira 80% by’abakoresha ingendo zo mu kirere zikora muri Afurika.

Igitangaje ni uko amakompanyi y’indege Nyafurika ari yo afite ibihombo ugereranyije n’andi mpuzamahanga ahakorera.

kompanyi z’indege zo muri Afurika zifite gusa 20% by’isoko ryose rya Afurika. 80% bisigaye bifitwe n’amasosiyete mpuzamahanga.

Muri 2017, amasosiyete mpuzamahanga akorera muri Afurika yose hamwe yungutse miliyari 29 z’amadolari ya Amerika, mu gihe amasosiyete Nyafurika yose yagize igihombo cya miliyoni 800 z’Amadolari ya Amerika.

Rwandair nk’imwe muri kompanyi Nyafurika zirimo guhindura isura y’imitanigire ya serivisi zo mu kirere, yinjiranye ku isoko impinduramatwara zo gukuraho imvugo y’uko serivisi z’indege Nyafurika zidashoboye ku isoko.

JPEG - 197.8 kb
Ibuye ry’ifatizo ry’ikimenyetso cyo gushyiraho isoko rimwe ku ndege zo muri Afurika

Rwandair imaze gufungura ingendo zigera mu bihugu 18 bya Afurika, hakiyongeraho izindi enye zijyamuri Aziya n’i Burayi.

Gusa ntibyayibujije gukumirwa kuri amwe mu masoko yo muri Afurika, mu gihe kompanyi mpuzamahanga zoherezwa kuri ayo masoko.

Umwaka ushize, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Mushikiwabo yavuze ko kwangira Rwandair ibyangombwa byo gukorera mu gihugu kimwe ariko ukabiha umunyamahanga, biterwa no kudashyira hamwe hagati y’Abanyafurika.

Ibi bisa n’ibyo Perezida Kagame yibanzeho ubwo yakiraga inshingano zo kuyobora umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, kuri iki Cyumweru tariki 28 Mutarama 2018.

JPEG - 112.5 kb
Umuyobozi wa Rwandair, Col Chance Ndagano n’ikipe ya Rwandair bari bitabiriye itangizwa ry’iyi gahunda

Yavuze ko Afurika yasigaye inyuma ariko atanga n’umuti watuma ijya ku murongo w’iterambere.

Ati “Igihe cyatugendanye ariko tugomba guhindura imikorere ubu ngubu kugira ngo dukize Afurika ubukene karande. Tugomba gushyiraho isoko rusange duhuriyeho, ibikorwa remezo byacu bigahuzwa kandi ikoranabuhanga rikaza imbere mu guteza imbere ubukungu bwacu.”

Yunzemo ati “Nta gihugu cyangwa akarere kakora konyine ngo gatere imbere. Dukwiye kurangwa no gukora kandi tugakorera hamwe.”

Igenzura ryakozwe n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’ingendo zo mu Kirere (IATA) rigaragaza ko ibihugu 12 gusa bya Afurika bihagije kugira ngo bihindure isura y’ubucuruzi muri Afurika.

IATA ivuga ko habonetse ibihugu 12 bigafungura isoko ry’ingendo zo mu kirere, byatanga imirimo mishya igera ku bihumbi 155, kandi bikongera miliyari 1.3 z’amadolari ya Amerika ku bukungu bw’ibyo bihugu.

JPEG - 25.4 kb
Indege za Rwandair ziri muri zimwe mu ndege zihagazeho muri Afurika

Iyi gahunda igomba gutangira mbere y’uko uyu mwaka urangira, ifatwa nk’igerageza ry’uko nishyirwa muri gahunda bizaha inzira n’andi mavugurura ajyanye n’icyerekezo cya 2063 Afurika yunze Ubumwe yihaye, ajyanye n’uko ingendo zo mu kirere zigira uruhare rufatika mu bukungu bw’ibihugu bigize uyu muryango.

Perezida Kagame nawe yizera ko iyi gahunda niyubahiriza izaba ari intambwe ikomeye itewe n’Abanyafurika.

Ati “Nitwiyemeza tugakuraho izi nzitizi tuzaba dutanze ubutumwa kuri Afurika no ku isi ko tuzanye impinduka mu mikorere yacu.”

Hagati aho, Rwandair yo ikomeje kwagura ingendo no hanze ya Afurika, aho nyuma y’ingendo zo mu Buhinde, u Bwongereza n’u Bubiligi, yitegura gutangiza ingendo mu Bushinwa na Amerika.

2018-01-29
Editorial

IZINDI NKURU

Mu gihe gisaga icyumweru kimwe, I Kigali harabera BAL ya 5 izitabirwa n’amakipe arimo APR BBC yo mu Rwanda

Mu gihe gisaga icyumweru kimwe, I Kigali harabera BAL ya 5 izitabirwa n’amakipe arimo APR BBC yo mu Rwanda

Editorial 13 May 2025
U Rwanda rwahawe kwakira imikino ya Nile conference 2025 mu gushaka itike ya Basketball Africa League (BAL)

U Rwanda rwahawe kwakira imikino ya Nile conference 2025 mu gushaka itike ya Basketball Africa League (BAL)

Editorial 21 Nov 2024
U Burusiya Na Isiraheli Ntibivuga Rumwe Ku Ndege Yabwo Yahanuwe

U Burusiya Na Isiraheli Ntibivuga Rumwe Ku Ndege Yabwo Yahanuwe

Editorial 19 Sep 2018
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iby’Indege za Gisivile, cyafashe umwanzuro wo gukumira mu kirere cy’u Rwanda ubwoko bw’indege bwa Boeing 737-8 Max na 737-9 Max

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iby’Indege za Gisivile, cyafashe umwanzuro wo gukumira mu kirere cy’u Rwanda ubwoko bw’indege bwa Boeing 737-8 Max na 737-9 Max

Editorial 15 Mar 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rwanda: A Servant Leader, population satisfaction and a people’s worldview
POLITIKI

Rwanda: A Servant Leader, population satisfaction and a people’s worldview

Editorial 10 Mar 2016
Perezida Kagame yongeye kuburira abatekereza guhungabanya umutekano w’u Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yongeye kuburira abatekereza guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Editorial 20 Dec 2019
Umunyarwanda wabeshye inzego za Amerika aranashinjwa uruhare muri Jenoside
ITOHOZA

Umunyarwanda wabeshye inzego za Amerika aranashinjwa uruhare muri Jenoside

Editorial 22 Jan 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru