• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»RwandAir yasobanuye Impamvu yasohoye Umugenzi w’Umugande mu ndege yayo

RwandAir yasobanuye Impamvu yasohoye Umugenzi w’Umugande mu ndege yayo

Editorial 29 Jun 2017 ITOHOZA

Ikompanyi yo gutwara abantu n’ibintu mu ndege ya RwandAir yasobanuye ko umugenzi ukomoka muri Uganda witwa Mutabazi George yasohowe mu ndege ku ngufu kubera ko yari abangamiye abandi bagenzi.

Ibi byabaye kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize tariki 24 Kamena 2017 ku mugoroba mu ndege yari ifite numero WB464 yerekezaga ku Kibuga Mpuzamahanga cya Entebbe ivuye i Kigali.

Ubuyobozi bwa RwandAir bubinyujije ku rubuga rwa Twitter buvuga ko uyu mugabo yasohowe mu ndege ngo abandi bagenzi bagende batekanye.

RwandAir yagize ati “Kugira ngo abandi bagenzi batekane, umugenzi umwe mu ndege numero WB464 yaganaga i Entebbe yasohowe mu ndege kubera imyitwarire yatezaga akajagari.”

-7134.jpg

Mutabazi George uherutse gusohorwa mu ndege ya RwandAir

Video

Itangazo rya RwandAir rikomeza rivuga ko uyu mugabo yafatiwe indi ndege ikurikiyeho kuri uwo munsi akabasha kuva i Kigali yerekeza muri Uganda.

Uyu mugabo Mutabazi George asanzwe ari umuyobozi wungirije w’inama y’ubuyobozi bw’Akarere ka Lwengo muri Uganda.

Mu mashusho yanyujije kuri Televiziyo ya NBS yo muri Uganda, Mutabazi yasobanuye ko yari yagiye i Bujumbura mu nama nyuma anyura i Kigali ataha aho yatinze ku Kibuga Mpuzamahanga cya Kigali amasaha atanu.

Ashimira ubuyobozi bwa RwandAir ko bwamufashije kongera kubona indi ndege imuzana kuko ngo abantu bafashe ibyo babonye ku mbuga nkoranyambaga ukundi nyamara yarasohowe mu ndege kubera ko hari habayeho kwibeshya ku byangombwa bye.

Yasabye abantu bose kwirengangiza ibiri kuvugwa ku mbuga nkoranyambaga kuko ngo yatashye akagera iwabo amahoro.

Nyamara Polisi ya Uganda binyuze mu muvugizi wayo Asan Kasingye ivuga ko Mutabazi yashakaga kwicara mu myanya y’imbere izwi ‘business class’ kandi nyamara yari afite itike y’inyuma muri ‘economy’.

-7133.jpg

Col .Chance Ndagano, Umuyobozi wa RwandAir

2017-06-29
Editorial

IZINDI NKURU

Ubanza Ingabire Victoire yariyibagiwe reka tumwibutse uwo ari we

Ubanza Ingabire Victoire yariyibagiwe reka tumwibutse uwo ari we

Editorial 26 Aug 2023
Agashya : Abakandida muri Guverinoma ya Nahimana bari kumukwepa

Agashya : Abakandida muri Guverinoma ya Nahimana bari kumukwepa

Editorial 24 Jan 2017
Guverinoma y’u Bubiligi na Jambo Asbl berekanye ko ari ‘aba-chou

Guverinoma y’u Bubiligi na Jambo Asbl berekanye ko ari ‘aba-chou

Editorial 28 Jul 2023
Kunde wahoze muri FDLR yavuze icyatumye batsindwa n’uko yabanye na Perezida Nkurunziza

Kunde wahoze muri FDLR yavuze icyatumye batsindwa n’uko yabanye na Perezida Nkurunziza

Editorial 14 Dec 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Myugariro Manzi Thierry wakiniraga ikipe ya FC Dila Gori yo muri Georgia yerekeje muri FAR Rabat yo muri Morocco ku masezerano y’imyaka itatu
Amakuru

Myugariro Manzi Thierry wakiniraga ikipe ya FC Dila Gori yo muri Georgia yerekeje muri FAR Rabat yo muri Morocco ku masezerano y’imyaka itatu

Editorial 01 Feb 2022
Abagenerwabikorwa ba Imbuto Foundation bakanguriwe kurangwa n’ikinyabupfura
Mu Mahanga

Abagenerwabikorwa ba Imbuto Foundation bakanguriwe kurangwa n’ikinyabupfura

Editorial 29 Nov 2016
Perezida Kagame asanga 2020 izaba nziza kurusha 2019
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame asanga 2020 izaba nziza kurusha 2019

Editorial 20 Dec 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru