• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»UBUKERARUGENDO»RwandAir yinjiye mu bufatanye buzatuma abayikoresha bazigamira ingendo bakora

RwandAir yinjiye mu bufatanye buzatuma abayikoresha bazigamira ingendo bakora

Editorial 26 Dec 2019 UBUKERARUGENDO

Sosiyete y’Ubwikorezi bwo mu kirere ya RwandAir, yinjiye mu bufatanye n’ikigo Optiontown, buzatuma abakiriya bayo bizigamira mu ngendo zabo.

Ubu bufatanye buzatuma abakiriya bashobora kwizigamira biciye mu itike y’urugendo baguze.

Ubu buryo bushya buzafasha abakiriya kugira amahirwe yo kugura itike ya RwandAir mbere ku giciro cyiza kandi bakaba bahitamo igihe bifuza kuba bagenderaho.

Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Manzi Makolo, yagize ati “Ubu bufatanye na Optiontown, buzatanga ukwizigamira ku bakiriya bacu, nyuma yo gushyiraho uburyo bwo kwishyura mbere ingendo za RwandAir. Abakiriya bacu bazaba bashobora kwishimira ingendo bakora ku isi baguze itike ihendutse, turashimira iki gikorwa twakoze ku bufatanye na Optiontown.”

Abakiriya baguze itike y’urugendo rwa RwandAir, bashobora guhitamo hagati y’ingendo enye na 500 zitandukanye, uru rugendo rukaba rwamara imyaka ibiri guhera uwo munsi, uko umukiriya aguze ingendo nyinshi ni nako aba arushaho kwizigamira.

Kuri abo baguze urugendo rwa RwandAir, bashobora kandi guhitamo igihe itike igomba kumara guhera ku minsi 180 kugeza ku masaha ane mbere yo guhaguruka.
Umuyobozi Mukuru wa Optiontown, yagize ati “Optiontown yishimiye gufatanya na RwandAir mu gutangiza ubu bufatanye bw’ingendo, bizafasha abagenzi kuzigama ku mafaranga y’urugendo no gutuma biteganyiriza, gufata urugendo ku buryo bworoshye kandi bwiza, dufite icyizere ko gutangiza iyi gahunda bizongerera icyizere abakiriya ba RwandAir ndetse byongere uburyo bwo gufata umwanya mwiza mu kigo cya mbere mu gutwara abantu mu kirere muri Afurika.”

Abagenzi bahitamo gukoresha RwandAir bashobora kwishimira umuziki ubarizwamo, ibinyobwa bigezweho n’ibiribwa, interinet ya Wi-Fi n’imyanya myiza y’icyubahiro.

Abagenzi kandi kugira amahirwe yo gutwara imizigo igera ku biro 23 ku gikapu mu myanya ihendutse ahazwi nko muri ’Economy Class’, ndetse n’ibikapu bibiri buri kimwe gifite ibiro 32 mu myanya ya Premium Economy Class, n’ibikapu bitatu buri kimwe gifite ibiro 23 mu myanya y’icyubahiro ’Business Class’.

2019-12-26
Editorial

IZINDI NKURU

Bayern Munich yiyongereye kuri Arsenal na PSG mu kwamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda binyuze muri gahunda ya “Visit Rwanda”

Bayern Munich yiyongereye kuri Arsenal na PSG mu kwamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda binyuze muri gahunda ya “Visit Rwanda”

Editorial 27 Aug 2023
Arsenal yahaye abafana bayo amahirwe adasanzwe yo gusura u Rwanda

Arsenal yahaye abafana bayo amahirwe adasanzwe yo gusura u Rwanda

Editorial 16 Jan 2019
Kwanga gufungurirana ikirere muri Afurika ni ukureba hafi -Perezida Kagame

Kwanga gufungurirana ikirere muri Afurika ni ukureba hafi -Perezida Kagame

Editorial 27 Feb 2019
U Rwanda rwahawe kwakira imikino ya Nile conference 2025 mu gushaka itike ya Basketball Africa League (BAL)

U Rwanda rwahawe kwakira imikino ya Nile conference 2025 mu gushaka itike ya Basketball Africa League (BAL)

Editorial 21 Nov 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rwanda post referendum assessment: contradictions, Sovereignty and collusion of rational choices
POLITIKI

Rwanda post referendum assessment: contradictions, Sovereignty and collusion of rational choices

Editorial 23 Jan 2016
Perezida Paul Kagame yakiriye abakanyujijeho mu ikipe ya Arsenal Robert Pires na Ray Parlour basozaga uruzinduko rwabo mu Rwanda
Amakuru

Perezida Paul Kagame yakiriye abakanyujijeho mu ikipe ya Arsenal Robert Pires na Ray Parlour basozaga uruzinduko rwabo mu Rwanda

Editorial 10 Feb 2022
Icyo Perezida Kagame atekereza ku bavuga ko bigoye kumusimbura
POLITIKI

Icyo Perezida Kagame atekereza ku bavuga ko bigoye kumusimbura

Editorial 15 May 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru