Rwigemera Gerald ukomoka kuri mukuru w’Umwami Mutara III Rudahigwa na Kigeli V Ndahindurwa, yatabarutse kuri uyu wa Gatanu.
Rwigemera ni mwene Rwigemera Etienne, akaba umwuzukuru w’Umwami Yuhi V Musinga.
Yari atuye muri Norvège, aho yabanaga n’abana be barimo umukobwa we uherutse gushyingiranwa n’umunyarwanda utuye muri Nigeria.
Umwe mu bazi bya hafi abo muri uyu muryango, yemereye Itangazamakuru aya makuru y’itabaruka rya Rwigemera ukomoka kuri Musinga ariko akaba nta bikorwa bidasanzwe yari azwiho.
Mu bazwi cyane bo mu muryango wa Rwigemera harimo umuhanzikazi Florida Uwera ndetse n’uwitwa Speciose Mukabayojo, utuye muri Kenya. Uyu Mukabayojo kandi ni mushiki wa Kigeli V Ndahindurwa.
Mu ishyingurwa rya Kigeli, Umuhungu wa Mukabayojo ni we watanze ubutumwa mu mwanya we, Mu butumwa bwe yavuze ko we na Kigeli V bakuze bakundana.
Umuryango w’umwami Kigeli, Kirisitina na Angela, hagati ni Mukabayojo
Abo mu muryango wa Rwigemera ntibaratangaza ibijyanye n’imihango yo gushyingura nyakwigendera ariko biteganyijwe ko bizabera mu gihugu cya Norvège.
Rwigemera yumvikanye mu itangazamakuru muri Mutarama 2017, nyuma y’itanga ry’Umwami Kigeli V Ndahindurwa, watangiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuwa 16 Ukwakira 2016.
Uyu mugabo yavugaga ko adashyigikiye iyimikwa rya Bushayija washakaga kwiyita umwami w’u Rwanda, akitwa Yuhi VI Bushayija.
Icyo gihe Rwigemera yabwiye Ijwi rya Amerika ko uwamwimitse yabikoze ku nyungu ze. Ati ‘‘Ntabwo ari Umwami w’Abanyarwanda”.
niyogihozo
Toutes mes condoleances a la famille royale. Nyagasani nabakomeze kandi yakire Gerard Rwigemera mu mahoro adashira.