Umuhanzi Rwogera Felix ukizamuka yifashishije indirimbo yise Mama na Data ikubiyemo ubutumwa bwo gushimira ababyeyi be kubwo kwitanga ngo abe uwo ari we uyu munsi, ni indirimbo yashyize hanze mu buryo bw’amjwi.
Uyu muhanzi ushyize hanze indirimbo ye ya mbere yatangarije RUSHYASHYA NEWS ko iyi ndirimbo yayikoze mu rwego rwo gushima ababyeyi, yagize ati “inganzo nayikuye kubabyeyi banjye, kubwo kwitanga kwabo nkaba uwo ndiwe uyu munsi.”
“Iyi ndirimbo nayihimbye nifuza ko yazabera n’abandi inganzo yo kuvuga kubyo ababyeyi bakora ntakiguzi bategereje. Icyazanshimisha nuko yazafasha mu guhwitura n’ababyeyi batuzuza inshingano zabo neza ndetse n’abana badaha agaciro ababyeyi babo.
Uyu muhanzi wakuze akunda umuziki bitewe n’uko nawe ubwe harimo bimwe azi gukoresha, yadutangarije ko yifuza gukora umuziki utanga ubutumwa mu ngeri zitansukanye, yagize ati “Rwogera ni umuhanzi utangiye umwuga ubu akaba yifuza gukora umuziki wigisha abantu mungeri zose zitandikanye akaba ari gutegura nizindi ndirimbo ziri hafi gusohoka muminsi mike iri imbere”
“Umuziki nawukunze kuva cyera nkiri muto nkumva ko igihe cyose nzabona uburyo ntitaye kumyaka nzaba mfite nzashyira ibihangano byanjye hanze, kandi ikindi umuziki ntusaza numva ari ikintu cyazatuma izina ryanjye rizahoraho ibihe byose.”
“Ubundi umuziki nawukindishijwe cyane n’ibyuma bya muzika cyane cyane guitar kuko arinayo nkoresha mugukora umuziki, nyikoresha kandi mu gutanga ubutumwa bw’ubuzima busanzwe, nakora indirimbo z’urukundo ndetse n’izitambutsa ubutumwa bw’ijambo ry’Imana.”
Umva hano indirimbo ya Rwogera yise “Mama na Data”: