• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»SHOWBIZ»Safi Madiba n’umugore we bongeye kwibasirwa n’abafana bitewe n’ifoto yagiye hanze

Safi Madiba n’umugore we bongeye kwibasirwa n’abafana bitewe n’ifoto yagiye hanze

Editorial 16 Dec 2017 SHOWBIZ

Niyibikora Safi uherutse kwiyomora kuri Urban Boyz agatangira urugendo rwe bwite yavuze uburyo aryohewe no kubana na Niyonizera Judith, ni ibintu byatumye bamwe bamwibutsa ko ‘yahisemo nabi’.

Niyibikora Safi na Judithe batutswe biturutse kuri iyi foto bashyize hanze

Safi na Niyonizera bagiye kuzuza amezi atatu basezeranye imbere y’amategeko ndetse bahise babana batiriwe bajya imbere ya pasiteri mu Itorero ry’Abadiventisiti uyu muhanzi yakuriyemo.

Ubukwe bwabaye ku itariki ya 1 Ukwakira 2017 , hashize ibyumweru bibiri Niyonizera Judithe yasubiye muri Canada. Icyo gihe byavuzwe ko yajyanywe no gukemura ibibazo yagiranye n’umugabo witwa Rick Hilton wamushyize mu majwi ko ‘yamubeshye urukundo yarangiza akamurya utwe twose’.

Kuva Niyonizera Judithe yasubira muri Canada Safi ntiyakunze kumuvugaho, gusa ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Ukuboza 2017 yashyize ifoto ya bombi bicaye ku nyanja muri Tanzania anavuga ko ‘bimuryoheye kuba bari kumwe’.

Yanditse agira ati “Kuba turi kumwe turishimye kandi turuzuye. Ni Madiba ni ukuri…” Kuri iyi foto Judithe yambaye imyenda yo kogana ifite ibara ry’umuhemba[purple], bamwe bagaragaje ko bishimiye urugo rwabo gusa abandi bagaragaje ko ‘batajyanye na gato ndetse ko Safi yakurikiye ifaranga nta rukundo agira’.

Mu bitekerezo birenga ijana byashyizwe ku ifoto ya Safi na Niyonizera Judithe hari abibasiye uyu mugore bamwita ‘inkende, macibiri’ n’andi magambo amutesha ikuzo.

Uwitwa Manzi Gasana Pamela we yahise agarura ibitutsi byigeze koherezwa kuri WhatsApp n’uwahoze akundana na Safi avuga ko Niyonizera Judithe ari ‘inkende’.

Mu banditse amagambo y’ibitutsi kandi hari abavugaga ko Safi yarongoye umugore mubi gusa ngo “nta kundi kubera amafaranga azihangana arye neza aryame nabi”.

Safi na Niyonizera bamaranye amezi agera kuri atatu barushinze

Safi yibasiwe na bamwe bamubwira ko yarongoye umugore batajyanye amukurikiyeho amafaranga

2017-12-16
Editorial

IZINDI NKURU

Umunyarwenya Anne Kansiime ari mu byishimo byinshi byo kwitegura kwibaruka imfura ye.

Umunyarwenya Anne Kansiime ari mu byishimo byinshi byo kwitegura kwibaruka imfura ye.

Editorial 16 Apr 2021
Kate Bashabe wahisemo gukora urugendo rw’amaguru ashakisha  cash  ubu ni umukobwa umaze kugira aho yageze

Kate Bashabe wahisemo gukora urugendo rw’amaguru ashakisha cash ubu ni umukobwa umaze kugira aho yageze

Editorial 15 Jun 2018
Igikorwa cyo gutoranya abakobwa bo kwinjira muri Miss Rwanda 2018 kirarimbanije

Igikorwa cyo gutoranya abakobwa bo kwinjira muri Miss Rwanda 2018 kirarimbanije

Editorial 14 Jan 2018
Umuhanzi Rayvanny ugiye kuza mu Rwanda yeretse ababyeyi umukazana wabo mu muryango

Umuhanzi Rayvanny ugiye kuza mu Rwanda yeretse ababyeyi umukazana wabo mu muryango

Editorial 23 Jan 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Minisitiri Busingye yatashye amacumbi agezweho yubakiwe abapolisi 1500, atwaye asaga miliyari 2
Amakuru

Minisitiri Busingye yatashye amacumbi agezweho yubakiwe abapolisi 1500, atwaye asaga miliyari 2

Editorial 03 Nov 2017
Abayisilamu basabwe kwishimira ko basigaye bafite uburenganzira mu Rwanda
Mu Rwanda

Abayisilamu basabwe kwishimira ko basigaye bafite uburenganzira mu Rwanda

Editorial 25 Jun 2017
Urupfu rwa Radio rukomeje gutuma Jose Chameleone akubita agatoki ku kandi ese bihatse iki ?
SHOWBIZ

Urupfu rwa Radio rukomeje gutuma Jose Chameleone akubita agatoki ku kandi ese bihatse iki ?

Editorial 05 Feb 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru