Umuhanzi nyarwanda Niyibikora Safi wamenyekanye ku izina rya Safi Madiba mu itsinda rya Urban Boys, amaze amezi asaga 3 asabye akanakwa uwo yahisemo ko azamubera mutima w’urugo , Niyonizera Judithe ndetse aba bombi bakaba baranasezeranye imbere yamategeko ariko kugeza magingo bakaba batabana nk’umugore n’umugabo, gusa akaba yatangaje igihe bazabanira mu nzu imwe.
Mu kiganiro amahumbezi kuri radio Rwanda cyabaye kuwa Kabiri tariki ya 2 Mutarama 2017, uyu muhanzi yatangaje ko nubwo atabana n’umugore we basezeranye mu mategeko, yasobanuye ko atarasezerana neza ndetse avuga ko mu mwaka wa 2019, azaba yamaze kwiyegereza umukunzi we, Judite Hafi ye.
Ibi Safi Madiba yabitangaje nyuma y’aho bamaze gukora ubukwe, umugore we Judith Niyonizera agahita yerekeza mu gihugu cya Canada nyuma gato y’akaruhuko bari bavuyemo Zanzibar.
Yagize ati “Njye nakoze dot (gusaba no gukwa) kandi aho ntabwo umugabo yambara impeta.
Hari ikintu abantu muri iyi minsi basigaye barize, bagafata ibintu byose bakabikora umunsi umwe, ntabwo njye ariko mbibona kuko njye ntakinyirukansa.”
Yakomeje agira ati “Nk’uko umuntu afata irembo nyuma y’amezi 3 ukajya gusaba, hashira andi ukanjya mu rusengero, no kuva na kera niko nari mbizi usibye ko muri iyi minsi nsigaye mbona abantu barabigize ukuntu, umuntu asigaye asaba mu gitondo, saa sita bakajya mu rukiko nijoro bakajya mu rusengero, njye biriya mbona ari pressure (igitutu) idasobanutse. Gusa nabyo nzabikora.”
Safi udatinya guhamya ko atazigera abana na Judithe mbere ya 2019 ubu aganira n’umugore we bifashishije ikoranabuhanga rya murandasi cyane ko baba mu bihugu bitandukanye.
Ubwo yabazwaga niba abana n’umugorewe n’igihe azakorera icyo we yita ubukwe yagize ati “Hoya, ntabwo tubana, kandi ari muri Canada! Mu minsi ya mbere nyuma y’ubukwe wenda abantu batubonaga turi kumwe ariko rwose ntabwo twabanaga. Ubukwe ndabuteganya mu mwaka utaha wa 2019 kugeza icyo gihe njye na Judith tuzakomeza kubana by’umutima.”
Ku itari 1 ukwakira 2017 nibwo Safi Madiba yakoze ubukwe na Niyo nizera Judithe, ubukwe butanavuzweho rumwe mu bitangazamakuru bitandukanye bitewe n’uburyo bwagizwe ibanga ndetse benshi bemezako ibyavugwaga byaturukaka kuburanga bw’uyu mugore butavugwagaho rumwe.