• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»IMIKINO»Savio afashije Amavubi yabonye umutuku kunganya na Namibia

Savio afashije Amavubi yabonye umutuku kunganya na Namibia

Editorial 07 Jan 2018 IMIKINO

Umukino wa gicuti wahuzaga ikipe y’u Rwanda n’iya Namibia kuri Jemmal Stadium mu gihugu cya Tunisia, warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1. Nshimiyimana Imran abona ikarita itukura.

Kuri iki Cyumweru, umutoza w’Amavubi; Antoine Hey yabanjemo abakinnyi barimo Marcel Nzarora, Mbogo Ally, Rugwiro Herve, Omborenga Fitina, Ndayishimiye Celestin, Ally Niyonzima, Nshimiyimana Imran, Hakizimana Muhadjiri, Nshuti Savio, Bernabe Mubumbyi na Innocent Nshuti.

Amavubi yafunguye amazamu ku munota wa 45 wumukino, ku gitego cyatsinzwe na Nshuti Dominique Savio, hari nyuma yo gukinana neza na Nshuti Innocent.

Nyuma y’iminota ine igice cya kabiri gitangiye, Nshuti Innocent wavunitse yasimbuwe na Mukunzi Yannick mu gihe ikipe y’igihugu ya Namibia yishyuye ku munota wa 57 w’umukino ku gitego cyatsinzwe na Itamunua Keimune ku bwumvikane bucye bwa ba myugariro b’Amavubi.

Habura iminota 15 ngo umukino urangire, kapiteni w’Amavubi uyu munsi; Nshimiyimana Imran yahawe umutuku, ubwo yabonaga ikarita ya kabiri y’umuhondo ku ikosa yari amaze gukora.

Amavubi arakomeza kwitegura CHAN akora imyitozo, aho kandi azakina undi mukino wa gicuti hamwe na Algeria kuwa Gatatu mbere yo kwerekeza muri Maroc, ahazatangira CHAN ya 2018 kuwa Gatandatu tariki ya 13 Mutarama.

U Rwanda ruri mu itsinda C rya CHAN 2018 hamwe na Nigeria, Equatorial Guinea ndetse na Libya ndetse ruzakina imikino yarwo tariki ya 15, iya 19 n’iya 23 Mutarama.

2018-01-07
Editorial

IZINDI NKURU

Rutahizamu Tuyisenge Jacques yahakanye amakuru yavugwaga ko agiye kwerekeza mu ikipe ya Young Africans yo muri Tanzania

Rutahizamu Tuyisenge Jacques yahakanye amakuru yavugwaga ko agiye kwerekeza mu ikipe ya Young Africans yo muri Tanzania

Editorial 04 Mar 2021
Kiyovu SC yahakanye amakuru avuga ko umutoza mukuru wayo Karekezi Olivier yaba yirukanywe .

Kiyovu SC yahakanye amakuru avuga ko umutoza mukuru wayo Karekezi Olivier yaba yirukanywe .

Editorial 02 May 2021
APR FC yujuje umubare w’amakipe 8 azakina ikimino ya 1/4 cy’Imikino y’igikombe cy’Amahoro, iyi kipe ibigezeho nyuma yo gusezerera Amagaju

APR FC yujuje umubare w’amakipe 8 azakina ikimino ya 1/4 cy’Imikino y’igikombe cy’Amahoro, iyi kipe ibigezeho nyuma yo gusezerera Amagaju

Editorial 22 Apr 2022
CAN 2019: Uganda yari yahagaritse imyitozo kubera uduhimbazamusyi irisobanura na Sénégal muri 1/8

CAN 2019: Uganda yari yahagaritse imyitozo kubera uduhimbazamusyi irisobanura na Sénégal muri 1/8

Editorial 05 Jul 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

RD-Congo : Icumbi rya Gen. Byiringiro Victor riri i Kazaroho ryahawe inkongi y’umuriro, biracyekwa ko Byiringiro yatawe muri yombi
INKURU NYAMUKURU

RD-Congo : Icumbi rya Gen. Byiringiro Victor riri i Kazaroho ryahawe inkongi y’umuriro, biracyekwa ko Byiringiro yatawe muri yombi

Editorial 15 Apr 2020
CNRD/FLN mu marembera, urutonde rw’abasirikari bakuru batawe muri yombi na FARDC
INKURU NYAMUKURU

CNRD/FLN mu marembera, urutonde rw’abasirikari bakuru batawe muri yombi na FARDC

Editorial 12 Dec 2019
BPR Atlas Mara yafunguye Ishami ry’Icyicaro gikuru i Kigali ryihariye kuri serivisi z’ikoranabuhanga
UBUKUNGU

BPR Atlas Mara yafunguye Ishami ry’Icyicaro gikuru i Kigali ryihariye kuri serivisi z’ikoranabuhanga

Editorial 06 Mar 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru