Senateri Mucyo Jean de Dieu wigeze kuyobora Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) amaze kwitaba Imana muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Ukwakira 2016.
Umwe mu nshuti ze watangaje aya makuru yavuze ko Senateri Mucyo yari yagiye ku kazi mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, akaza kugwa kuri Escaliers ( Amadarage yinjira muri Senat ) ajyanwa ku bitaro byitiriwe umwami Faycal ari naho yaguye.
Senateri Jean De Dieu Mucyo yari muntu ki ?
Senateri Mucyo yavutse kuwa 07 Ukuboza 1961 i Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo, yiga amashuri abanza ahitwa i Save mu 1967, arangiza amashuri yisumbuye mu 1980 ahita abona akazi muri Minisiteri y’Ubutabera.
Yatangiye kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda mu 1985 arangiza mu 1990, aza kwiga icyiciro cya Gatatu cya kaminuza (Masters) mu 2012, aho yarangije mu bijyanye no gukumira Jenoside.
Jean de Dieu Mucyo yinjiye mu gisirikare mu 1994 nyuma yo kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi, aho yari yarahunganye n’abandi muri Hotel de Milles Collines.
Mu 1995 yahawe gukurira urwego rw’ubugenzacyaha muri Minisiteri y’Ubutabera, mu 1997-1998 agirwa Umucamanza wa gisirikare (Conseil de guerre) ariko izo nshingano akomeza kuzifatanya zombi.
Muri Gashyantare 1999 yagizwe Minisitiri w’Ubutabera kugeza mu 2003, ari nawo mwaka yavuye mu gisirikare ageze ku ipeti rya Kapiteni.
Kuva mu 2003 kugeza mu 2006, Jean de Dieu Mucyo yagizwe Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika, kuva mu mu 2006 kugeza mu 2007 ayobora Komisiyo yakoze raporo ku ruhare rw’Abafaransa muri Jenoside yakorewe abatutsi, inshingano yasoje agirwa Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside, CNLG, kugeza mu 2015.
Kuwa 29 Gicurasi 2015 nibwo Komisiyo y’Amatora yemeje ko Mucyo Jean de Dieu ariwe watorewe kuba senateri ahagarariye Intara y’Amajyepfo ku majwi 50.3%, icyo gihe akaba yari agiye kuziba icyuho cyari cyasizwe na Senateri Jean Damascene Bizimana wari wamusimbuye muri CNLG.
Imirimo yakoze
1980-1985: Minijust ashinzwe imishahara y’abakozi
1991-1994: UNICEF na DAF muri EMUJECO
1994-2003: Umusirikare avamo afite ipeti rya Kapiteni
1995-1999: Diregiteri muri Minijuste, Umucamanza mu rukiko rwa gisirikare
1999-2003: Minisitiri w’ubutabera n’imikoranire y’inzego
2003-2006: Umushinjacyaha mukuru wa Repubulika
2006-2007: Yayoboye Komisiyo ku ruhare rw’Abafaransa muri Jenoside
2008 – 2015: Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG
Gicurasi 2015- Kuya 3 Ukwakira 2016: Senateri mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda
Mucyo J.D ( RIP)